Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umukecuru yishwe aciwe ijosi ashinjwa uburozi

Capitoline Ntarwimo yari umukecuru w’imyaka 51 yaraye yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu aho yari atuye ku musozi Kagurutsi, zone Rubona, komine Mugina, mu ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi. Uwo mukecuru yishwe akerewe ijosi, umubiri we ukaba wari wuzuye ibikomere, bigaragara ko yatemeshejwe umuhoro nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Burundi.

Aya makuru avuga kandi ko n’abana be batatu bakomeretse bikomeye, bakaba barimo bavurirwa ku bitaro by’i Mabayi. Nk’uko bitangazwa n’abaturanyi b’uwo wishwe, ngo hari mu ijoro aho abantu bitwaje imipanga n’ibihiri binjiraga mu rugo rw’uwo mukecuru, batangira gutemagura uwo mukecuru n’abana be.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abantu icumi bakekwa ko bari inyuma y’ubwo bwicanyi batawe muri yompi, bakaba bafungiwe muri gereza ya komine Mugina. Amakuru ava ahiciwe uwo muntu avuga ko yaba yishwe yashinjwa ko ari umurozi.

Uwo wishwe ashijwa uburozi abaye uwa 14 mu gihe cy’amezi abiri, abategetsi bo muri ako gace kabereyemo ibara basabye abaturage kureka umuco wo kwihanira.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 21/07/2016 saa 15:14

oke,nibimana,
Kanda hano umusubize

- 21/07/2016 saa 15:11

abamwishe,barafanshe,bazahanwe,byintangaruro,
Kanda hano umusubize

BIRABABAJE KWIHA NIRA? - 23/07/2016 saa 13:09

BILABABA JEKWIHANILA?
Kanda hano umusubize

jaennete - 21/07/2016 saa 09:55

arikose ibintubyokwihanira mwagize mukabikuraho harabantubacyicishwaumuhoro koko kandise gucyaka bamushyiriyubutabera kwariyoyabicyemura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X