Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umukino utoroshye: Perezida Museveni na Bashir bagiye kohereza ingabo muri Sudan y’Epfo

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya Afrika Yunze Ubumwe mu nama ya AU yabereraga I Kigali bemeranyijwe ko bagiye kohereza ingabo z’uyu muryango mu gihugu cya Sudan y’Epfo.

Perezida Museveni akigera I Kigali ku cyumweru, yavuze ko igihugu cya Sudan ‘Epfo gikeneye inkunga yihutirwa ya gisirikare.

Kuri uwo munsi perezida Museveni yanze ikifuzo cyari cyatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye cyo gufatira Sudan y’Epfo ibihano biyibuza kongera kugura intwaro.

Ejo ku wa kabiri Komiseri mukuru w’inama y’Umutekano muri Afrika yunze Ubumwe Smail Chergui yabwiye AFP ko izo ngabo ziteguye kuba zagenda.

Ikinyamakuru ChipReports kivuga ko izo ngabo zizaturuka mu bihugu by’ibituranyi bya Uganda na Sudan, u Rwanda ,na Ethiopa. Uganda n’ubundi yari yarohereje ingabo zo kurinda abaturage mu mirwano yahuzaga abashyigikiye Perezida Salva Kiir n’abashyigikiye Visi Prezida Riek Mchar, gusa izo ngabo za Uganda zaje gukurwayo ubwo aba bategetsi bari bamaze gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara.

Sudan nayo irashaka kohereza ingabo muri Sudan y’Epfo, iki gihugu cyatandukanye na Sudan y’Epfo kuva mu mwaka wa 2011 nyuma y’intambara yari imaze igihe kinini. Iki gihugu cyigeze cyohereza ingabo zo kurinda umutekano muri DRCongo mu mwaka wa 2008.
Abaturage bari bamerewe nebi mu mirwano yo mu cyumweru gishize

Ibihugu bizatanga abasirikare byose bigize umuryango wa IGAD byanasinye amasezerano y’amahoro I Addis Ababa mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize.

Gusa nubwo hateganywa ibi, Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir we yateye utwatsi iby’uwo mugambi avuga ko adakeneye ingabo ziva hanze.

Imirwano ihuza abashyigikiye Perezida Salva Kiir na Riek Machar yongeye kubuka mu cyumweru gishize ubwo aba bahanganye barwaniraga kuri perezidansi y’iki gihugu. Mu gisa n’igitangaje,ibyo byabaye Perezida Salva Kiir na Riek Machar bari bicaranye mu Biro.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mituro - 23/07/2016 saa 00:29

Aba baperezida bose baba akenshi bacyatsa. bakurikiye imitungo no kuguma kubutegetsi.Muti kuki? Iyi IGAD naba M7Kagame nabandi bose baba bategerejeko UN ibyemeza kuko ariyo izatanga amafaranga aturutse kwa mpantsibihugu.Abirirwa bidoga bafata ibyemezo Addis Abeba,Kigali..bagombye kumva diskuru ya Sankara yavugiye munama muri 1987 bamwe mubari i Kigali bari bicaye muriyo nama.
Kanda hano umusubize

HATARI AUGUSTIN - 20/07/2016 saa 15:54

South Sudan inyibutsa ibyigeze kubera muli Angola.Babaye nkaho bumvikanye na SAVIMBI,ariko biranga bakomeza kurwana.M7 na Bashir nabo barata igihe.M7 afite ingabo ibihumbi muli Somalia.Bashir nawe yananiwe kuzana amahoro muli Darfour.Nta muntu numwe uzakuraho intambara ku isi.Ahubwo zigenda ziyongera.Mujye mwemera ko Ubutegetsi bw'imana aribwo bwonyine buzazana amahoro.Nkuko tubisoma muli ZABURI 46:9,ku munsi w'imperuka imana izatwika intwaro zose zo ku isi,kandi yice n'abantu bose barwana nkuko tubisoma muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3.Imihate abantu bakora ngo bakureho intambara n'ubukene,ni uguta igihe.YESU yadusabye ahubwo gushaka ubutegetsi bw'imana kuko aliwo muti wonyine w'ibibazo byose isi ifite (Matayo 6:33).Nibe abantu bakulikizaga ibyo Bible ivuga,cyane cyane gukundana,ngo urebe ko tutabaho neza.Aho gukundana,biga kurwana no kugura intwaro zikomeye cyane.That is foolish.
Kanda hano umusubize

BNS - 22/07/2016 saa 05:06

Iki ni igihe cyo guhuha kw'imiyaga kibanziriza igihe ubuhanuzi bwo mu byahishuwe ibice 13 kugeza 17
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X