Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umukobwa wa Obama, Sasha Obama yakira abantu muri resitora

Ibinyamakuru muri Amerika biravuga ko Sasha Obama, umukobwa wa perezida wa Amerika, Barack Obama, yabonye akazi muri resitora.

Sasha w’imyaka 15 yafashe akazi mu gihe cy’impeshyi aho azajya atanga amafunguro muri resitora ya Martha’s Vineyard, muri leta ya Massachusetts.

Ikinyamakuru The Boston Herald cyavuze ko Sasha, wakoresheje izina rye ryuzuye, Natasha, yaherekejwe n’abamurindira umutekano mu ibanga batandatu.

Uyu mujyi ni wo umuryango wa Obama ukunda kuruhukiramo mu bihe by’impeshyi.
Amafoto yerekanye uyu mukobwa wa Obama muto yambaye impuzankano (uniforme) y’ishati y’ibara ry’ubururu n’ingofero biranga resitora azakorera.

JPEG - 23.8 kb
Sasha Obama yatwawe mu modoka n’umwe mu bamucungira umutekano rwihishwa arangije akazi

Umwe mu bakorana na Sasha yabwiye The Herald ati: "Ari gukorera mu igorofa ryo hasi aho yakira abagura ibyo kurya batahana. Twibazaga impamvu abagabo batandatu bari gufasha uyu mukobwa, ariko twaje kumenya uwo ari we."

Ibiro by’umukuru w’igihugu, White House, ntacyo byavuze kuri aya makuru ariko ku wa Gatanu Michelle Obama yavuze ko ashaka kurera abakobwa be mu buzima busanzwe ku buryo bushoboka.

Izindi nshingano za Sasha Obama zirimo gufasha gutunganya resitora mbere y’ifunguro rya saa sita ndetse no gusukura ameza.

Abamucungira umutekano babonetse bicaye mu modoka cyangwa ku ntebe igihe Sasha yakiraga abakerarugendo abaha amafunguro.

Abandi bana b’abantu bazwi cyane bakoze akazi nk’aka
Mukuru wa Sasha Obama, Malia yakoze akazi yimenyereza mu bijyanye no gutunganya filimi.

Brooklyn Beckham,umuhungu wa David na Victoria Beckham, yakoze mu biro by’umuntu utunganya amafilimi Guy Ritchie i London.

Akiri ingimbi, Donald Trump Jr yakoze nk’uwakiraga abantu ku nkombe ku bwato bwa se Trump Castle mu mujyi i Atlantic City.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Violette D. - 3/11/2016 saa 19:21

Ibyo uvuze ni ukuri peee!
Kanda hano umusubize

cyane - 5/08/2016 saa 19:04

Ntiwumva abazi kurera uko bakora. Naho iwacu ngo kirazira gukoresha umwana, ngo yabuze iki gituma ajya kwiyanduza, ngo nabanze yige gusa. Umurimo ni ingenzi kandi tugomba kuwutoza n'abana bacu kuva bakiri bato. Uretse n'uwa perezida, n'uwa Meya ntiyabikora biriya muri Afurika! Ni aho badusigira rero, ntimuzabaze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X