Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umukuru w’igipolisi cya Uganda yanze kwitaba Ubutabera

Umukuru w’igipolisi cya Uganda Jeneral Kale Kayuhura yari ategerejwe imbere y’ubutabera ngo yisobanure kubyo ashinjwa byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ariko bamutegereje amaso ahera mu kirere.

Ibirego ashinjwa bifitanye isano n’icyo ubushinjacyaha bwise ubunyamaswa bwakozwe n’igipoli cya Uganda cyo gukubita abashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Dr.Kiza Besigye ubwo bari mu mihanda ya Kampala bategereje Besigye.

Kale Kayihura hamwe n’abandi ba ofisiye (Officers) barindwi banze kwitaba. Abantu benshi bashyigikiye Kayihura bari buzuye hanze y’inzu kayihura yagombaga kuburaniramo, bamagana ibyo ashinjwa.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko intambwe yo kugira ngo Jenerali Kale Kayihura ahamagarwe mu butabera, yatewe n’abanyamategeko bo mu mashyirahamwe ya Namugali na Walyemera yafashe icyo cyemezo nyuma yuko abantu benshi babagejejeho akababaro batewe n’inkoni bakubiswe n’igipolisi.

Kale Kayihura yareganywe n’abandi bapolisi bakuru benshi bose bashinjwa guhohotera bunyamaswa abaturage.

Ibi bibaye mu gihe umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda yari yumvikanye mu bitangazamakuru byinshi bya Uganda avuga ko Jenerali Kale Kayihura ataribwitabe kuko ngo atari yabona urwandiko rumuhamagaza.

Gusa umunyamategeko uhagarariye iki kirego Daniel Walyemera yavuze ko urwo rwandiko Kayihura yarwakiriye.

Abanyamategeko ba Uganda bavuga ko bashaka kubona Kale kayihura yiyiziye mu rukiko ngo ntibashaka ko yohereza intumwa cyangwa umuhagarariye.

JPEG - 32.3 kb
IGP Kale Kayihura umukuru w’igipolisi cya Uganda

Jean Pierre T

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bwishyo - 12/08/2016 saa 14:17

Ababose barebe bagenzi babo bakoreye Compaoré,Ben Ali, Sadam Houssein aho bari muri 2016.
Kanda hano umusubize

nizeyimana egide - 11/08/2016 saa 14:02

ahubwo c mwamutumyeho???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X