Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umukuru w’Igisirikale cy’ U Burundi yazamuwe mu ntera

Général Major Prime NIYONGABO, umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare yongejwe ipeti ku itegeko ry’umukuru w’igihugu ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Mukakaro 2016. Kuva kuri uwu wa gatanu, Prime NIYONGABO azwi nk’uwaburijemo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ku italiki ya 13 Gicurasi 2015, yashizwe ku ipeti rya Lieutenant Général.

JPEG - 23.4 kb
Prime Niyongabo yagizwe Lieutenant Général

Abandi bazamuwe mu ntera ku bw’iryo tegeko ry’umukuru w’igihugu, ni umukuru w’ibiro bikuru by’iperereza, Général de Brigade Etienne NTAKARUTIMANA bita Steve, washyizwe kw’ipeti rya Général Major. Abandi bahawe iryo peti rya Général Major ni : Général de Brigade Joseph NDAYISHIMIYE SS 0071, hamwe na Général de Brigade Emmanuel MIBURO SS 0077.

Izindi ngabo eshatu zikomeye zifite ipeti rya Général de Brigade Commissionné zashyizwe ku ipete rya Général de Brigade. Abo nabo ni : Général de Brigade Commissionné Agricole NTIRAMPEBA SS 0423, Général de Brigade Commissionné Jean Paul HABIMANA SS0372, hamwe na Général de Brigade Commissionné Marius NGENDABANKA SS0244.

Prime Niyongabo yashimwe na Perezida Nkurunziza nyuma yo kuburizamo gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ku itariki ya 12 Gicurasi. Uyu Niyongabo yavuzweho kuba yaragize uruhare mu kuburizamo uwo mugambi.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamenge - 3/07/2016 saa 02:46

Kuba abonye iyi peti puriya harajiginywa.Bakaze umutekanowe kuko buriya bagiye kumukazaho ibitero.
Kanda hano umusubize

Martial Laudit - 2/07/2016 saa 12:05

Nakomere kw'ibanga umukuru w'ingabo z'uburundi.
Kanda hano umusubize

Frijolito - 2/07/2016 saa 10:22

ndamukeje aronse ipete arikwiye kuko yakoze akazi gakomeye kuba bamuhaye ipete rya nyakwigendera lieutenant general Adolphe NSHIMIRIMANA arabikwiye ni "INTWARI" nakomere kumuheto
Kanda hano umusubize

UMUNYAKURI SWADKIN - 2/07/2016 saa 09:17

PEREZIDENT WUBURUNDI NI UMUGABO KBS NAKOMEREZAHO
Kanda hano umusubize

theos - 2/07/2016 saa 06:20

kaBisa prime yakoze akazi k'indashyikirwa rwoc aha we umudari w'ishimwe
Kanda hano umusubize

- 1/07/2016 saa 22:36

uwomusirikare ibyokora arabizi umva numuntuwumugabo pe utamushimaninde
Kanda hano umusubize

ntamwana - 1/07/2016 saa 18:04

Ni nde wakugize umuvugizi w'u Burundi? Aho ntiwaba uri kumwe na za mbonerakure zamaze abantu?
Kanda hano umusubize

ntibizoroha - 1/07/2016 saa 17:58

yakoziki se? abazungubazajyabakora Tuzamurwemuntera! we are not allowed to fight against democracy but we are allowed to respect what we really do not accept. MUJYE mushuka other people democracy in Africa is prohibited and nobody can try it. only abazungu will really provide the orientation of our nations. Gaddafi was a great king and a great soldier. he has done so many things in development, economy, politics and social well being of the population in Africa. finally baramwishe. Ribia iri gusubira inyuma. if abazungu need something, plz do it. out of that no president who will use his own principles in order to promote good governance. you will be killed. bye
Kanda hano umusubize

Mukonya - 1/07/2016 saa 17:48

Uyu niwe musoda abandi bareke kubeshya rubanda bagenda bafora ibituza ibidafite icyo bimaze.Niyongabo Go Nkurunziza Go.
Kanda hano umusubize

JADO - 1/07/2016 saa 17:33

uyu Lt Gen Prime, afite urukundo rw'umwimerere akunda igihugu cye! ahora acyubaka ,acyirwanirira, naho abandi bakorana bamusiga wenyine ntacogora! bravo kuri He Nkurunziza kuba wazamuye ingabo zifite urukundo nyarwo
Kanda hano umusubize

nsanzabaganwa - 1/07/2016 saa 16:41

Uwo ni Umusirikare kabisa.nanjye namugororera.
Kanda hano umusubize

ingabo - 1/07/2016 saa 16:29

prime ndamwemera ni umusirikare kabisa urugamba araruzi. kuburizamo coup d'etat president atari mugihugu byashobora bake cyane.
Kanda hano umusubize

rukundo deo - 3/07/2016 saa 19:37

presida nkurunziza uwo uzamuye muntera niwe uzakwica kandi ibyo mvuze mubitege amaso muzabibona
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X