Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umukuru w’ingabo zirinda Riek Mchar yarashwe

Umukuru w’umutwe w’ingabo zirinda visi Perezida Dr Riek Machar yarasiwe mu mirwano yabyutse mu cyumweru gishize mu mujyi wa Juba.

Brig.Gen Gatluak Thian Deng wishwe yavukiye ahitwa Meshra Bentiu, Al Wahdah muri Sudan. Yize amategeko muri kaminuza ya State University .

Apfuye yari umwofisiye (Senior Officer) w’inyenyeri eshatu mu gisirikare cya Riek Machar. Yari ahagarariye itsinda ry’abasirikare bakuru bashinzwe kurinda Riek Machar utavuga rumwe na Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir.

JPEG - 54.4 kb
Brig.Gen Gatluak Thian Deng

Umuvugizi wa Riek Machar James Gatdet yemeje amakuru y’urupfu rwa Deng ariko avuga ko uyu atari umukuru w’abarinda Vice Perezida Riek Machar.

Visi Perezida Dr Riek Machar yari yihishe muri ambasade y’abafaransa ubwo intambara yari irimbanyije mu cyumweru gishize, nyuma y’uko inzu ye igabwaho igitero yahise akura ingabo ze mu mujyi wa Juba nkuko Sudan Tribute ibitangaza.

Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Riek Machar basinyanye amasezerano yo guhagarika intambara, ariko aya masezerano ntayo bigeze bubahiriza kuko mu cyumweru gishize imirwano yongeye kubuka ndetse abaturage benshi bahasiga ubuzima, abatari bake bava mu byabo.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

J - 17/07/2016 saa 20:28

ABA BARADUSEBYA. UBU SE UBWIGENGE BUBAMARIYE IKI?
Kanda hano umusubize

DUDU - 17/07/2016 saa 19:17

Abandika namwe mujye mushyiramo akenge kbs! Nawe ugatangira uti yarashwe, wageramo hagati uti yarasiwe mu mirwano yo mu cyumweru gishize! Ibi rwose ntabwo bifasha usoma kuko uba wumva inkuru ari ugupapira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X