Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umukuru wa FBI yaba yararenze ku mategeko

Umukuru w’abademokrate muri Sena yavuze ko umukuru wa FBI ashobora kuba yararenze ku mategeko mu kumenyesha ko hari kuba iperereza kuri mails za Hillary Clinton.

Harry Reid yashinje umukuru wa FBI, James Comey ko yarenze ku mategeko abuza abategetsi kwirinda gukora ibituma amatora ahindura isura n’ icyerekezo.
Izo nkuru za FBI zimenyekanye mu gihe nta byumweru bibiri bisigaye ngo habe amatora muri Amerika.

JPEG - 22.9 kb
Madame Hillary Clinton ari mu gihirahiro cya Emails ze

Hagati aho, FBI yabonye uruhushya rwo gusaka abanyereje mail z’uwahoze ari umukozi wa hafi cyane wa Hillary Clinton.

Emails za Huma Abedin baba barazisanze muri mudasobwa (Ordinateur) y’uwari umugabio we, uwahoze ari umusenateri Anthony Weiner.

Hari mails zaba zigera ku 650.000 zirigushakishwa , bikaba binashoboka ko abakora iperereza bashobora kuvuga aho bahagaze imbere y’umusi w’amatora.

FBI ivuga ko izo mails zishobora kuba zikomeye cyane kurusha izo bamusanganye kubyerekeye ikoreshwa rya mails ye hagakoresha iyo akazi k’amabanga ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Ibyerekeye izo mails byari byarangiye mu kwezi kwa karindwi ntacyo bashoboye gushinja Madame Hillary Clinton.

Weiner ari gukorwaho iperereza no kubindi ashinjwa byo kwandikira ubutumwa bujyanye no gusambanya umwana w’umwangavu ukiri muto.

Mu ibaruwa yanditse, Reid yashinje Comey kwerekana aho ahagaze mu gushyigikira ishyaka rimwe mu kurwanya irindi rihanganye naryo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X