Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunsi mukuru wo kurya imbwa mu Bushinwa watangiye none (Amafoto)

Umusi mukuru uba buri mwaka wo kurya imbwa watangiye mu majyaruguru y’Ubushinwa nubwo hari abantu benshi babirwanya muri icyo gihugu ndetse no hanze yacyo.

Byitezwe ko imbwa zigera 10.000 hamwe n’injangwe zizaribwa muri iyo misi mikuru imara iminsi icumi ibera ahitwa i Yulin.

Abaharanira uburenganzira bw’inyamanswa bavuga ko iyo minsi mikuru ari iyo ubugizi bwa nabi burenze urugero, mu gihe abifuza ko iyo misi ihagarikwa bamaze gushyira umukono ku nzandiko zibisaba bagera kuri miliyoni 11.

Ubutegetsi bw’aho iyo minsi mikuru ibera, buvuga ko ibyo bidashyigikiwe na Leta kandi ko bikorwa n’abacuruzi ku giti cyabo.

Ubundi se iyo minsi yabereho iki?


Iyo misi mikuru yo kurya inyama y’imbwa ikoranya abantu benshi mu karere ka Yulin, kugira ngo bihitiremo inyama y’imbwa, n’ibinyobwa bishakira.

Umugenzo wo kurya imbwa watangiye mu myaka 500 ishize mu Bushinwa, Korea y’epfo hamwe no mu bindi bihugu byemera ko inyama y’imbwa igabanya ubushuhe mu mubiri mu gihe cy’icyi.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

OM - 23/06/2016 saa 06:31

Abarya,imbwa,barakaribwa,n,imbwanyene.
Kanda hano umusubize

mega - 23/06/2016 saa 00:30

arukurya imbwa ningurube byose nacyo bitwaye kuko ikijya munda sicyo cyanduza umuntu, ahubwo amagambo uvuga wowe urasoma ibi niyo mpabi. :-gusa biratangaje kugeza aho abantu batuye mubu chine bariye imbwa birakaze kuko inyama zinka zirikugenda ziba ikibazo kwisi, ninyamaswa zizageraho zishyira kwisi abantu batangire kurya abandi bantu kwisi.
Kanda hano umusubize

Mugna - 22/06/2016 saa 17:06

Oya Ntahovyakabonetse Kko Imanay'araturemeye Ibitungwa Vyokurya Ariko Imbwa Ntirimwo Vrément Namwe Mukizirya Nimuzihebe Kuko Sivyiza Ok Murakoze Yarumukunziwanyu!
Kanda hano umusubize

kandi - 22/06/2016 saa 07:17

Mukeka se ko turusha abashinwa ibiryo? Mureke twe twiririre tureka abandi.
Kanda hano umusubize

Ikijya munda nticyica - 21/06/2016 saa 19:33

Ariko imbwa n'ingurube bitaniye he? Njye ahokurya ingurube narya imbwa. Kuko byose kera Imana yabibujije abanyesiraheli kugira ngo bitazabanduza, ubu hali imiti ubuhanga bwo kuvura, muli make ibintubyose byapimwe na muganga wamatungo byaribwa uretse nyine bimwe bita Ethique namaranga mutima wabantu. Urugero nuko ino muburayi babaga amafarashi, ariko harubwo bamwe bumva ko ngo kubera ko ari itungo ridasanzwe...... Blabla , Njye nararikocoye numva ntaho itandukaniye nakaboga kandi kinka ya Afrika, inka zino mubuhorandi zitanga inyama ziba zorohereye wagira ngo babaga imitavu, aliko akaboga kifalashi kaba gakomeye. Mwibuke ko nifalashi itemewe mubayahudi cg abasilamu,ndetse naba adventistes bemera Bible muburyo bwabo nkuko nyine bemera yesu n'isazbato. Njye ndumugatulika, mfite ibyonemera aliko ku mirire ndaturitsa byose.
Kanda hano umusubize

N J C - 22/06/2016 saa 00:17

Uwovyokundira Yorya Vyombi. Kuko "Ukora Mumabuye Ukarya Amabuye."
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X