Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunsi wa mbere w’akazi ke Perezida Donald Trump azahita afata icyemezo cyo kwivana mu bucuruzi n’ibihugu bya Pacifique

Perezida w’Amerika uherutse gutorwa Donald Trump yamaze gutangaza ko umunsi we wambere w’akazi azahita asaba ko Amerika iva mu bucuruzi buyihuza n’ibihugu bya Pacifique.

Amerika yashyize umukono ku masezerano y’ubucuruzi uyihuza n’ibihugu bya Pacifique mu mwaka wa 2015, bishingiye ku migabo n’imigambi bya Perezida Obama ucyuye igihe.

JPEG - 22.5 kb
Donald Trump Perezida mushya wa USA

ibindi bihugu byasinye ayo masezerano harimo ubuyapani, Malaysia, Australia, New Zealand, Canada na Mexico, bimwe muri ibyo bihugu bikaba bitaratangira gushyira mu bikorwa iby’ayo masezerano.

Mu butumwa yatanze kuri video, Trump yavuzeko yumva ayo masezerano agomba kuvaho ahubwo hagashakwa uburyo haboneka inganda z’ubucuruzi zatanga akazi kubashomeri.

Mu bindi Trump azibandaho yavuzeko azagerageza kubungabunga ibikorwa remezo byagezweho mu rwego rwo guteza imbere abanyamerika

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 12 ku buryo ibi bihugu bifite 40% y’ubukungu bwose kwisi.

Gusa Perezida Trump yirinze kwerura niba azashyira mu bikorwa icyemezo cyo gukuraho ubwisungane mu kwivuza bwiswe Obamacare, ndetse no kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexico.

Dore bimwe mu bintu Perezida Trump azakora umunsi wa mbere agitangira imirimoye.

Kugabanya amategeko ajyanye n’ibyubucuruzi muri Amerika

Gushyiraho ingamba zo guhangana ibitero byibasira ikorana buhanga.

Kugenzura imikorere mibi mu mategeko agenga abakozi muri Amerika

Guca burundu igihe kingana n’imyaka 5 igenwa ku bantu bava mu kazi ka leta kuba bashobora gutanga ibitekerezo byabo mu bya politike.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUSERUKA JEAN BAPTISTE - 23/11/2016 saa 12:26

Trump buriya ntacyo aphana na Magufuri wa Tanzaniya? aba bagabo barakarishye cyane kandi bafite impinduka zidasanzwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X