Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunya Uganda warasiwe muri Amerika yateje imyigarambyo

Igipolisi cyo mu mugi wa San Diego cyashize ahabona video ebyiri zerekana iraswa ry’umwirabura utitwaje intwaro hanze y’aho akorera ubucuruzi mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Izo video zerekana abapolisi babiri bari kujya impaka na Alfred Olango imbere y’uko umwe muri bo amurasira ahahagarara imodoka mu nkengero ya El Cajon.
Igipolisi cyavuze ko uwo mugabo yari afite imyitwarire iteye impungenge.

JPEG - 33.7 kb
Abari mu myigaragambyo, harimo Agnes Hassan (wambaye igitambaro mu mutwe) bari kwamagana iraswa rya Alfred Olango

Ariko nyina umubyara avuga ko yari afite ibibazo byo mu mutwe, ko yarakeneye ubufasha.

Iyicwa rya Olango, impunzi y’umuganda, ryatumye haba imyigaragambyo irimo no kurwana i El Cajon.

Igipolisi kivuga ko cyarashe uwo mugabo w’imyaka 38, igihe yakuraga mu mufuko ikintu, agitunga ku bapolisi.

JPEG - 34.4 kb
Igipolisi kiremera ko ikintu Alfred Olango yari afite atari imbunda

Imwe muri izo video yafashwe na camera zikoreshwa mu gucunga umutekano yari kw’idirishya rya resitora, mu gihe iyindi yafashwe na telefone ngendanwa y’umuntu wari uhegereye.

Muri video ya kabiri , itagejeje no ku masegunda 20, haumvikana umugore wabwiraga abapolisi ati Mwa bapolisi mwe ntimumurase!” imbere y’uko humvikana urusaku rw’amasasu agera kuri ane.

JPEG - 23.1 kb
Imyigaragambyo yabaye hirya no hino mu mihanda ikikije El Cajon

Umukuru w’igipolisi ca El Cajon, Jeff Davis yavuze ko Olango yitabye Imana inyuma y’aho umwe mu bapolisi amurasiye n’imbunda itica, mugihe undi yahise amurasa amasasu inshuro nyinshi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/10/2016 saa 10:51

Bira,babaje,imanimwakire,mubayo,hamuwabikozahanve,ndimucibitokemurugombo,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X