Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunyamakuru wa BBC yaraye atawe muri yombi i Bujumbura

Igiporisi cy ’Uburundi cyataye muri yombi abanyamakuru babiri bari bari gukorera muri karitiye ya Mutakura, zone Cibitoke mu mujyi Bujumbura. Abo batawe muri yombi ni Julia Steers umunyamerikakazi, hamwe na Gildas YIHUNDIMPUNDU ukorera radiyo BBC.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre NKURIKIYE yavuze ko abo banyamakuru bagirizwa ko barimo kugerageza gushaka amakuru ku byobo bibiri byatabwemo abantu benshi mu gace ka Mutakura ku muhanda wa munani ku numero ya 40 ku rugo rwiciwemo abasore babiri b’impanga hamwe na sewabo.

JPEG - 32.6 kb
Gildas Yihundimpundu yaraye mu nzu y’imbohe

Abo banyamakuru bari bari gutara amakuru ku byerekeye amazu yatawe na ba nyirayo kubera ibyabereye muri ako gace kamwe mu twarwanyije manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA.

Umunyamerikakazi Julia Steers asanzwe yari afite uruhushya rwo gukorera by’agateganyo mu Burundi (Accréditation).

Nyuma yo guhatwa ibibazo n’igipolisi yahise arekurwa ahita ashyikirizwa uhagarariye Amerika mu Burundi.

Umurundi Gildas YIHUNDIMPUNDU ukorera BBC bari kumwe yahise ajyanwa gufungirwa muri cachot ya Bujumbura, aho yaraye ijoro rye rya mbere, nk’uko byemezwa n’igiporisi.

Igipolisi cy’Uburundi kimushinja ko yajyanye muri ako gace uwo munyamerikakazi batabimenyesheje abashinzwe n’umutekano.

Pierre NKURIKIYE umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yagize ati : “utu duce dusabwa kurindwa bitewe n’ubwicanyi bwakozwe n’abigometese ku butegetsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Michel Joe - 27/10/2016 saa 06:43

sbo mwishe Bose, abishwe Bose, Cuba mubasanzeyo. ukumira ukuri, kukakujyana Ku kigembe.
Kanda hano umusubize

pacifique - 24/10/2016 saa 14:47

Ewe ivya Burundi ni hatari
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X