Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunyarwanda uba muri Canada yapfuye azize amazi

Umunyarwanda uba muri Canada witwa Jean Baptiste Ajua, wari uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yarohamye ubwo yari ari koga mu mujyi wa Winnipeg.

Amakuru atangwa na Roger Habimana, mukuru w’uwo musore wapfuye aravuga ko nyakwigendera afite imyaka 22, yapfuye ku wa Gatandatu ubwo bari basohotse muri Korali yabo yitiriwe mutagatifu Kizito, Ajua yinjiye mu mazi ari kumwe n’inshuti.

Ngo nyakwigendera yagerageje guhangana n’amazi yari ari kumutwara, ariko biranga ararohama.

Ibiro Ntaramakuru bya Canada bivuga ko hahise hoherezwamo ba kabuhariwe mu koga bakaza kubona umubiri we mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba.

JPEG - 30.1 kb
Nyakwigendera Ajua apfuye nyuma gato y’aho aherewe ubwenegihugu cya Canada

Habimana ati” Icyo navuga ni uko tubabajwe no kubura umuntu wari ukiri muto, utari ufite uburwayi.”

Yongeyeho ko Ajua afite abavandimwe bane na bashiki be babiri bose baba muri Manitoba.

Ise wa nyakwigendera, Benoit Ntirushwa yagize ati “Yari umuhungu mwiza buri gihe yabaga yiteguye kumfasha uko ashoboye kose, nsigaraganye agahinda. Icyo nasaba buri wese ni ukumusengera ngo Imana imwakire neza.”

Ajua yari asanzwe akina umukino wo gusiganwa n’amaguru. Yakiniye Kaminuza ya Manitoba mu mwaka wa 2013-2014. Mu masiganwa y’abagabo y’Uburengerazuba bwa Canada yo mu 2013 yaje ku mwanya wa 10.

Umutoza w’ikipe y’iyo kaminuza, Claude Berube yagize ati “Jean Baptiste yari umusore w’inyangamugayo, witonda kandi fite impano.”

Yongeyeho ko yahoraga ahuze cyane, avanga kwiga, akazi, kwita ku muryango no gusiganwa n’amaguru kandi byose akabikora neza.

Mu gace yarohamyemo hari haherutse kurohama umwana w’umuhungu w’imyaka 12 n’umukobwa w’imyaka 11.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

IMANISHIMWE EMMANWEL - 23/08/2016 saa 20:37

IMANA IMWAKIRE MUBAYO
Kanda hano umusubize

- 23/08/2016 saa 09:42

imana imwakire mubayo yihangane bibaho mubuzima
Kanda hano umusubize

simon - 23/08/2016 saa 07:47

RIP kd Imana ihe kwihangana abasigaye
Kanda hano umusubize

- 23/08/2016 saa 07:45

RIP kd Abasigaye Imana ibahe kwihangana
Kanda hano umusubize

twizerimana prince - 22/08/2016 saa 17:39

imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Nduwimana Thierry - 24/08/2016 saa 19:14

Nikwihangana mubuzima niko bimeze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X