Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunyasomaliya yahitanye umuntu I Londres

Mu gihugu cy’Ubwongereza igipolisi cyaho cyatangaje ko nta nakimwe babonye cyerekana iterabwoba ku mugabo uturuka muri Somaliya wicishije icyuma umugore w’imyaka 60, nyuma agakomeretsa abantu batanu. Igipolisi kivuga ko ahubwo basanze afite indwara yo mu mutwe.

Igipolisi cyataye muri yombi umusore w’imyaka 19, mu mujyi wa Russel Square, hafi ya Kaminuza ya Londres. Uyu musore akaba afungishijwe ijisho mu bitaro biri hafi y’aho yafatiwe.

Ingingo yafashwe yo guha imbunda abapolisi bakorera mu makaritsiye n’ingingo ifasha cyane. Mu gihugu cy’Ubwongereza, abapolisi benshi nta mbunda bagendana.

JPEG - 25.4 kb
Polisi ya Londre ubu noneho yemerewe gutunga intwaro

Ingingo yemerera kugendana imbunda abapolisi bagera ku bihumbi mirongo itatu n’umwe bo mu mujyi wa Londre izagumaho.

Umugore wishwe aturuka muri leta Zunze Ubumwe za Amerika. Batatu mu bari bakomeretse basezerewe n’ ibitaro, abandi babiri ntawuzi uko bamerewe.

Ubwo bwicanyi bwatumye hashyirwa abapolisi batari bake mu mihanda y’umujyi wa Londres kugira bahumurize abaturage kandi bongere bacunge umutekano w’abanyagihugu.

Ubwo bwicanyi bwahuriranye kandi n’umunsi hari hafashwe ingingo yo kohereza abapolisi mu muhanda kugira ngo bakumire ubwicanyi bw’iterabwoba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X