Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Umunyeshuri yarashwe mugihe harebwaga mukino wa English Premier League

Ishuri ryisumbuye rya Rushoroza ryo mu gihugu cya Uganda riri mu gahinda gakomeye nyuma yuko umwe mu banyeshuri baryo wishwe arashwe mu mirwano yavutse mu gihe cy’umukino w’irushanwa rikuru ry’ubwongereza ( English Premier League).

Uyu mwana witwaga Allan Ntunguka yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye akomoka mu karere ka Ikumba, yarashwe ubwo abanyeshuri bakozanyagaho na polisi.

ChimpReports yanditse iyi nkuru ivuga ko mu irushanwa rya English Premier League, mu mukino wahuzaga ikipe ya Arsenal n’ikipe ya Liver Pool mu ma saa kumi nimwe n’igice abanyeshuri binjiye mu nzu bagombaga kureberamo Televiziyo batangira kurwana bafata imyanya y’imbere yari isanzwe yicaweho n’abandi, intambara itangira ityo.

Amakuru akomeza avuga ko byakomeje kujya iwandabaga, mwari ushinzwe imyitwarire abonye ataribushobore kubigarura ahitamo guhamagara Polisi, ngo ikihagera yahisemo kurasa mu kirere, nyamara ngo umupolisi yibwiye ko arashe mu kirere ahita arasa uwo munyeshuri mu rutugu.

Nkuko Chimpreports ibitangaza ngo uyu mwana bahise bamujyana ku bitaro bya Rushoroza, gusa ngo ntacyo byabashije kumumarira kuko bahise bahamukura bamujyana ku bindi bitaro bikuru bya Kakale aho bahise batangaza ko yitwabye Imana akihagera.

Umuvugizi wa Polisi ya Kigezi Elly Maate, yatangaje ko batangiye iperereza ngo barebe ukuri kw’icyateye urwo rupfu.

PNG - 699.4 kb
Allan Ntunguka yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

celestin - 16/08/2016 saa 18:32

The gorvenment of uganda can see how that children become conflict among them and make good judgement so that when that student had been violented. God give her infinite holly days.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X