Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuriro wari ugiye kwaka hagati y’uhagarariye Uburusiya n’uhagarariye abadiplomate b’u Bulayi muri ONU

Ku munsi w’ejo mu mujyi wa Geneve ahari icyicaro cy’agashami ka ONU gashinzwe uburenganzira bwa muntu umudipolomate w’umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi yatonganye bikomeye uhagarariye u Burusiya muri ONU. Aya makimbirane akaba yatewe n’uko u Burusiya bwari bubuze umwanya mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe i Geneve mu Busuwisi haberaga amatora y’ibihugu byagombaga gusimbura ibyari bishoje manda yabyo mu Kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi, Uburusiya bwabuze ababujya inyuma kubera ibikorwa bya kinyamaswa bukora muri Siriya benshi basesenguramo inzira iganisha ku ntambara ya 3 y’Isi.

JPEG - 34.6 kb
Vladmil Putin Perezida w’u Burusiya

Benshi babaye nk’abatunguwe ubwo candidature y’Uburusiya yakubitwaga inshuro igihe iki gihugu kiyamamarizaga kuba muri aka kanama kigahabwa inkwenene ziherekejwe n’induru nyinshi mu cyumba cy’amatora!

Uburusiya bwaje kwanikirwa n’ibihugu 2 aribyo Hungary na Croatia kuri iyo myanya ubusanzwe yari iyo guhagararira igice cy’Uburasirazuba bw’Uburayi muri ako Kanama.

Uburusiya ni kimwe muri bya bihugu 5 bigira icyicaro gihoraho muli Loni bimwe benshi bita Ibihugu bifite ubudahangarwa bwo kutavugirwamo muri Loni biba bishobora kwemeza cyangwa kuburizamo ibyemezo bifatirwa muri Loni (Droit de Veto).

Kuva iri shami rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni ryashingwa mu myaka isaga 10, nibwo bwa mbere kimwe mu bihugu 5 bifite icyicaro gihoraho muri Loni kiyamamaje mu matora nkaya kigatsindwa.

Hari hashize iminsi y’imiryamgo iharanira uburenganzira bwa muntu izamura amajwi yamagana ibikorwa bya kinyamaswa Uburusiya bukorera abaturage ba Alepo.
Alepo ikaba ari umwe mu miji ya Siriya iri mu marembera kubera gusukwaho ibisasu n’indege z’Uburusiya zishyigikiye ingabo za Bashar al-Assad, uyu mujyi ukaba warabaye umusaka hafi gusibama ku ikarita y’isi.

“Igihe kimwe barashe ibitaro bica imbaga yari muri ibi bitaro, none barashinyagura bashaka kwicara ku ntebe y’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Hanyuma bakajyaho bagatangazwa nuko badatowe”!

Aya ni amagambo yatangajwe n’umwe mu ba dipolomate b’abanyaburayi ariko uwari uhagarariye Uburusiya ahita amuzibiranya n’umujinya mwinshi cyane.

Vitaly Churkin wari uhagariye intumwa z’Uburusiya yahise amubwira ko abibwira ko Uburusiya bwahasebeye bibeshya kuko nabo batari mu bwihisho bw’inkubiri ya serwakira ya dipolomasi izibasira isi ikayitera muzunga.

Abayobozi biri shami riharanira uburenganzira bwa muntu kandi bibasiye ibindi bihugu birimo nk’ubwami bwa Saudi Arabia aho bashakurije icyarimwe zamagana iki gihugu kubera ibikorwa by’urukozasoni by’intambara Ingabo za Saudi Arabia zikorera muli Yemen.

Indege za Saudi Arabia zikomeje gutikiza imbaga mu gihugu cya Yemen aho izi ngabo zitambitse mu guhagarika umuvuduko w’inyeshyamba z’aba Houthis bagendera ku mahame ya gi shiya .

Izi nyashyamba kandi zikaba ziterwa inkunga na Irani ,kimwe mu bihugu byangana urunuka na Saudi Arabia nyamara ntibyakunze ko Saudi Arabia ivamo ku ruhande rw’ibihugu bihagarariye akarere ka Asia na Pacifika kuko nta kindi gihugu byari biwuhanganiyeho.

Muri icyo gihe byacikaga nyuma gato y’amatora, Perezidansi y’Uburusiya “Kremlin” yahise itangaza ko yikuye igitaraganya mu biganiro ihuriyeho n’ibindi bihugu by’ibihanganjye bigamije kugarura agahenge mu muji wa Alepo.

Ibi kandi bisa no gutangaza ko Uburusiya bwiyemeje kutazasiga ibuye na rimwe rigeretse ku rindi muri uyu mujyi utorohewe n’imirwano ikaze.

Icyari kigamijwe muri iyo mishyikirano bikaba kwari ugushakira hamwe n’amahanga uko muri uyu mujyi haboneka inzira y’ubutabazi yo gushyikiriza ibyangombwa nkenerwa abaturage bagotewe muri uyu mujyi aho bagirwa udukingirizo two kwikingira ibitero by’abarusiya cyangwa Abanyamerika.

Muri izi nkundura z’amatora abatashye bishimye batangaje ko Moscow yahawe ubutumwa bukomeye bwo kuba amahanga yaberetse ko ibikorwa by’ubunyamaswa ku kuntu birirwa barimbura abandi isi iba ibareba.

Byabaye kandi kwerekana ko isi itabashima na mba nkuko Louis Charbonneau , umuyobozi mu Kanama k’Umuryamgo w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu yabitangarije The Guardian dukesha iyi nkuru.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amahanga agomba kumenya ko ntawuzakomeza kujya abarebera bica kandi bakandagira amategeko n’uburenganzira bwa muntu ku isi ngo aceceke.

Ati ” nubwo Saudi Arabia yasubiyemo ariko nayo irasabwa kwisubiraho kuko kuba yagarutse byatewe n’uko yabuze uwo bahatana”.

Nyamara ikibabaje ni ukuntu Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza bo bagumye muri aka kanama nkaho bo batirirwa barimbura imbaga ku rwego rumwe cyangwa runasumbye urw’Abarusiya babikoramo binatera abantu kwibaza impamvu yo guterana amagambo nkaya .

3.Ibindi bihugu birimo n’u Rwanda nabyo byinjiye mu kanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni.

Nubwo ariko Uburusiya bwahaboneye urwo baseka andi mahanga arimo n’u Rwanda yinjiye muri iyi Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu hamwe n’ibindi bihugu.
Muri ibyo twavugamo nka Brazil, Cuba , Irak ,Japan, South Africa ,gusa nka Leta Zunze Ubumwe na UK ibi byanyuma bisa nuko ntawundi byari bifite mu kwiyamamaza.

Nubwo bimeze gutyo bwose ubu Uburusiya nibwo buyoboye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi mu buryo busimburanwaho nubwo ibyo ntacyo byabumariye mu kugutsinda ayo matora .

Abantu benshi bakomeje kwibaza icyo barwanira kuko uburanganzira bwa muntu ku bwabo busa n’ubugarukira ku baturage b’ibihugu byabo bwite gusa ugasanga ibi bihugu bya rutura byirirwa birimbura abantu b’andi mahanga ku maherere hagamijwe kurengera inyungu zabo gusa.

Nk’ubu Uburusiya bwarasizoye muri uru rugamba kubera amasezerano yo gucuruza intwaro basinyanye na Bashar al-Assad.

Amerika nayo irahirimbanira gushaka uko yarimbura n’imizi ubutegetsi bugendera ku mahame yagi Shiya mu Burasirazuba bwo hagati kugirango hime ingoma n’ubutegetsi bwa Suni usanga bwo bworoshya ibintu kandi aba Suni bakaba bagirana imigendaranire myiza na Israel.

Siriya na Irani n’agace gato ka Iraki niho urebye hasigaye ubutegetsi bukomeye bwa aba Shiya muri ako karere kandi ntibacana uwaka na Amerika.

Muri iyi minsi Amerika n’Uburusiya byakoze ku mato yabyo y’intambara n’ibitwaro bya rutura bijya gupima ingufu zabyo kuli Siriya. Barangiza bakigisha uburenganzira bwa muntu ,bwahe bwo kajya.

Kwibwira ko agakiza n’imiyoborere y’abaturage by’igihugu iki cyangwa kiriya byagenwa n’ibindi bihugu ntibishoboka na mba .

Ni nabyo biri kubera muli Siriya aho Uburayi na Amerika bihandagaza bagashaka kwereka Bashar al-Assad ko Siriya yayoborwa gutya cyangwa kuriya nawe akabitera utwatsi ashyigikiwe n’Uburusiya.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kadugara - 1/11/2016 saa 09:17

njyewe narumiwe mwabantu mwe gusa ndabona tugana kumpera yisi
Kanda hano umusubize

kaka - 31/10/2016 saa 07:58

ibi ndabirambiwe
Kanda hano umusubize

- 31/10/2016 saa 00:34

ARIKO ABANTU BAVUGA IMANA HANO BABA BASHAKA IKI. MUJYE MUJYA KUVUGIRA IMANA MUNSENGERO. IZO NKURU ZO MURI BIBILIYA TWESE TURAZIZI NTIMUKIRIRWE MUZIVUGIRA HANO
Kanda hano umusubize

Bihibindi Rwa Mutimbo - 31/10/2016 saa 13:46

Wowe wibaza impamvu bazana Imana hano hari icyo ukwiriye kumenya. Buriya Bibiliya ntanakimwe kibera hano ku isi itavuzeho ahubwo ikibazo ni uko abantu batayisoma n'abayisomye ntibumve ibivugwamo. Usomye neza bibiliya maze ukagirirwa ubuntu n'Imana bwo gusobanukirwa n'ibivugamwo wahita ubona ukuntu Imana idukunda kandi ikaba idashaka ko abantu batungurwa n'amabanga yicaye muri iyi si Imana iba ireba umunota k'uwundi amasaha 24/24 - 7/7 days. Ibyo rero bizwi n'abasengera m'umwuka.
Kanda hano umusubize

emmanuel - 31/10/2016 saa 15:53

nimwebwe bana bokurimbuka Yesu yavuze urarwanya ibyanditswe? tugomba kubifuga kuko ibibirimo gutegura kuza kumwami Yesu Umwami wacu Yesu yaravuzengo mbere yuko aza Intambara zizabaho ndeste nimpuhwa weho urwanya ibyanditswe nimwe Yesu yavuze Mufite amaso ariko ntimureba mufite amatwi ariko ntimwunva
Kanda hano umusubize

RWABUKWISI Thomas - 30/10/2016 saa 19:13

Nkuko abahanga benshi barimo na military Generals bakomeye barimo kubivuga,nta kabuza PUTIN agiye kurasa kuri Amerika na NATO.Hanyuma intambara ya 3 y'isi itangire.Ndetse abahanga bavuga ko iyo ntambara yatangiye mu magambo.Ubu tuvugana,president PUTIN w'Uburusia yamaze gushyira ibitwaro bya Missiles byitwa ISLANDER mu Burayi,ahantu hitwa Kaliningrad.Ibyo bitwaro byasenya Uburayi mu gihe gito cyane.Amaze iminsi yerekana Missile yitwa SATAN 2 ishobora gutwika France mu masegonda make.Irasa muli 11 000 Km.Kugirango mubyumve neza,Missiles SATAN imwe ifite ubushobozi bwa 40 Megatones,nukuvuga ko ingana na Atomic Bomb yatewe Hiroshima inshuro 2 600 !!!.N'ibindi bitwaro byinshi PUTIN amaze kurunda ahantu henshi,ndetse no munsi y'inyanja zose (Mediterranea,Pacific,Atlantic,etc...).Nkuko Bible ivuga,ibi biratujyana kucyo YESU yise Umubabaro ukomeye (Great Tribulation).Byisomere muli Matayo 24:21.Nyuma yawo,imana izazana UMUNSI W'IMPERUKA,ubwo izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),ikica n'abantu bose barwana,hamwe n'abandi bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana (Yeremiya 25:33).Hanyuma,isi izahinduka Paradizo,iturwe n'abantu bakora ibyo imana ishaka gusa (Imigani 2:21,22).
Kanda hano umusubize

hagumineza vedaste - 30/10/2016 saa 18:41

aho inzovu ebyiri zirwaniye ibyatsi nibyo bihagwa. usa n urssia zirakubana zikoresheje ingufu zazo nyamara inzirakarengane z0 muri cyrias nizo zibigenderaho
Kanda hano umusubize

damas - 30/10/2016 saa 18:32

putin iyo aza kurwanirira hkadafi nibwo mba naramwemeye. naho ubundi intwari ya afurica yaratubabaje.
Kanda hano umusubize

zidane - 30/10/2016 saa 17:31

Ariko USA zibonyemo iki!!??? bashyigikiye inyeshyamba muri sryia naho Russia ikarwana kuri Bashali ariko barangiza ngo Russia niyo ikora ibikorwa bya kinyamaswa????? bo se imbunda zabo zirasa amazi cg Byeri?? ibibazo byose byiy'isi si Amerika? nibareke gushaka gukuraho Bashali ubundi urebe ko intambara idahagarara
Kanda hano umusubize

karabaye - 30/10/2016 saa 17:17

None se bavandimwe , kuki ICC idasohora manda yo gufata Putin na Obama , bagasanga Bosco I Lahaye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X