Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umusirikare ukomeye mu gisirikare cy’uburundi yirukanwe mu bari mu butumwa muri Centre Afrika

Lieutenant-colonel Alfred Mayuyu, umusirikare mu gisirikare cy’U Burundi yirukanwe mu gihugu cya Centrafrika aho yari yaroherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Uwo musirikare ashinjwa ko yagize uruhare mu ihohoterwa ry’ikiremwa muntu mu Burundi mu myigaragambyo no kuba yaba afite uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwabaye nyuma y’ibitero byagabwe mu bigo bya gisirikare mu matariki ya ya 11 na 12 Ukuboza 2015.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abo mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za Politiki mu Burundi, yamaganye kongera kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza, abo muri ayo mashyirahamwe banashyize ahagaragara ibyashinjwaga Lieuenant-Colonel Alfred MAYUYU ko yashimuse umusirikare witwa Hermès Nduwingoma, nyuma uwo musirikare akaza gutoragurwa yarishwe mu kwezi kwa 12, 2015.

Lieutenant-Colonel Alfred MAYUYU ashinjwa kandi ko yagize uruhare mu gitero cyagabwe ku modoka yari ivuye ku Mpanda, ku kiriyo cy’umusore wari wishwe n’amasasu y’abapolisi ku itariki ya 31 z’ukwakira 2015.

Kuri uwo munsi, amaperereza y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu yavuze ko abantu babarirwa muri 11 bishwe abandi barashimutwa, n’ubu bamwe muribo bakaba batarabonerwa irengero, abandi nabo bakaba bafungiwe mu mamagereza atandukanye.

Iryo perereza ryerekanye ko imodoka y’akazi ya Lieutenant-Colonel Alfred MAYUYU ifite nomero FDN 007 yari aho hantu hiciwe urwo rubyiruko, i Burunga, muri Komine Mpanda.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/08/2016 saa 18:43

Ivyo Mutanguy Mb Buyoya Abo Yish Kwatarafatwa?
Kanda hano umusubize

- 24/08/2016 saa 16:49

Naje Imbere Yubucamanza Mpuza Makungu Ntagaruke Kutumara
Kanda hano umusubize

Gilbert - 24/08/2016 saa 13:55

Ubwo se ibyo birahagije? Bagombaga kumufunga ahubwo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X