Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umusore w’imyaka 27 yiyahuye kubera gutotezwa n’umupolisi

Umusore uzwi ku izina rya Samuel NIZIGIYUKWAYO mu gihugu cy’u Burundi yapfuye yiyahuye kubera itotezwa yavugaga ko yakorerwaga n’umuporisi ukorera kuri SOGEMAC. Uwo musore yikatishije urwembe mu gihe umupolisi yari amujyanye ku mufunga.

Nko mu gihe cy’isaa yine z’igitondo cyo ku wa gatatu, mu mujyi wa Bujumbura, hafi y’aho bita kuri BATA, umupolisi yafashe umwe mu bantu bacuruza amatelefone (Samuel) abantu babibonye bavuga ko uwo mupolisi yamufashe akorera aho bita kuri SOGEMAC, akaba yari yabwiye uwo musore ko uko amubonye azajya amufata. Samuel NIZIGIYUKWAYO yagerageje kumusaba imbabazi uwo mupolisi aramwangira, nk’uko ababibonye babibwiye UBM News.

Uwo wiyahuye yavuze ko yahoraga afatwa inshuro nyinshi, agafungwa akuwe mu bandi bidegembya, yongeraho ko ava muri gereza abanje gutanga amafaranga. Uwo musore nibwo ngo yahise akora mu mufuka w’impantaro ye, akuramo urwembe, ahita acagagura imitsi yo ku ijoi rye. imodoka y’indembe ( Ambulence) yahise imwihutana kwa muganga ariko ngo biba iby’ubusa.

Samuel NIZIGIYUKWAYO yari afite imyaka 27, akaba yabaga muri zone ya Kamenge mu mu mujyi wa Bujumbura, ariko ngo yavukaga mu ntara ya Gitega.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NAKUKUNZWE - 29/08/2016 saa 19:18

IMANA iti <> kuki mukomeza gutoteza abaturage muyobora??? kuki mubabuza amahoro??? Please!!! bayobozi b'Uburundi ibyo muzabibanzwa byanze bikunze. Dore ko abakoze nkibyo mukora bitarangije neza .UKORA IBYIZA BIKAGUTANGA IMBERE WAKORA IBIBI UKAZABIBONA.
Kanda hano umusubize

Mukeshimana Vestine - 28/08/2016 saa 12:39

Kwiyahura siwo muti w'ikibazo. Ashobora kuba yarafite ibindi bibazo ku ruhande.
Kanda hano umusubize

kwizera - 27/08/2016 saa 15:02

Kwiyahura ntago Imana ibyemera kuko. Uba wishe ikiremwa cyayo! sinibaza ukuntu azazuka?atabonye igihe cyo gusaba imbabazi zicyaha yakoze? Ahubwo uwo polisi ashobora gusaba Imana imbabazi zubugome bwe ikamubabarira kuko we afite igihe cyo gusaba imbabazi! Iyo polisi aza kwica. uwo musore yari 0kuzabazwa amaraso yuwo musore!!
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 27/08/2016 saa 19:10

Urakoze wowe witwa KWIZERA kuba wasomye inkuru yanjye iri munsi hano.Abenshi barasoma ariko ntibasubize.Ku byerekeye kuvuga ngo abiyahuye ntibazazuka,nkeka ko dukwiye kubiharira imana.Harimo itandukaniro.Ikindi kandi,ntaho Bible ivuga ko KWIYAHURA ali icyaha.Reka tubiharire imana.Abantu hafi ya bose biyahura,babiterwa n'agahinda gakomeye baterwa n'abandi bantu.Nzi abantu benshi biyahuye kubera SIDA kuko umuti utali wakaboneka.Muli za 1980 na 1990,uwarwaraga SIDA wese yagombaga gupfa.Abenshi bayitagamo KWIYAHURA aho gukomeza kubabara kandi n'ubundi uzapfa.Ariko nkeka ko batazazuka ku munsi wa nyuma,kuko nubundi bali abasambanyi kandi abasambanyi ntabwo bazaba mu bwami bw'imana (1 Corinthians 6:9,10).
Kanda hano umusubize

Bayisabe Theophile - 29/08/2016 saa 05:42

Niyigendere baca umugani ngo uwiyishe ntaririrwa .IMANA izamuhe iruhuko ridashira.
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 27/08/2016 saa 13:06

Binyibukije ibyabaye muli Tunisia.Niba mwibuka,byagenze nk'ibi neza,uretse ko umusore waho yatotejwe na Police,mu gihe yicururizaga imboga mu mihanda kubera ubushomeli.Yali yararangije University.We witwitse na ESSENCE (PETROL).Hakurikiyeho ko Abaturage bose bigaragambya bakuraho ubutegetsi na President wabo ahungira muli Yemen.Ngiyi impamvu dukeneye ubutegetsi bw'imana dusoma muli Daniel 2:44.Nkuko tubisoma,ubwo butegetsi nibuza,buzabanza "bumenagure" ubutegetsi bw'abantu ku isi yose.Hanyuma Isi yose ibe igihugu kimwe kiyobowe na YESU (Ibyahishuwe 11:15).Imana kandi izica abantu bose badashaka kuyikorera ahubwo bakibera mu byisi gusa.Soma Yakobo 4:4 na Yeremiya 25:33.Abazarokoka bazabaho neza cyane bakundana kandi babeho iteka ryose muli Paradizo.Kwaheli police,kwaheli ubuyobozi bw'abantu,kwaheli gereza,military,etc...Kubera ko nta muntu uzongera kurwara nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 21:4,kwaheli Ibitaro,Pharmacies n'Abaganga.Niyo mpamvu abashaka kubaho neza kandi iteka ryose bagomba gushaka ubwami bw'imana,nukuvuga ubutegetsi bw'imana nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 6:33,aho kwibera mu byisi gusa.Uyu musore atubabaje twese abantu dushaka imana.Wenda azazuka ku munsi wa nyuma niba nawe yashakaga imana akiriho (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

Alex. - 29/08/2016 saa 17:24

Ibyo uvuze ni byo rwose. Ibyo gucira abantu urbanza si ibaycu ni iy'Imana yonyine. Iyo umuntu yiyahuye si uko yiyanga, ahubwo ibibazo biba byamubanye urusobe. Tugarutse ku bw'uyu musore wiyahuye, turabona ko yatotejwe cyane n'uriya mu polisi wamutoranyaga mu bandi, wenda ku bw'urwango yamugiriye gusa, kutamukunda akimubona (antipathie). Aho yarategeye amaramuko niho yamusangaga akamufunga nta mpamvu, akavamo ari uko atanze amafarnga; ariko murumva ibyo bitotezo? ntitumucirte urubanza, tubiharie Yehova wenyine. Ahubwo nkuko ubivuze, abantu nibegere Imana, bayikorere kugira ngo izabarokore muri si iyoborwa na satan, n'abantu bikunda, b'ibisambo, batagira urukundo. Ubwami bw'imana bwonyine buyobowe na Yesu Kristo nibwo buzaha buri kintu cyose gihumeka ukwifuza kwa cyo. - Zaburi 145:16. Naho uwizera umwana w'umuntu azasarura déception (disappointment).- Zaburi 146:3,4.
Kanda hano umusubize

Rouis - 29/08/2016 saa 22:12

Biratangaje!jewe.uwomuhungu,arababaje,arikondiyunvirako,Reta,,irakwiye,gufatiringingo,abaporisi,bamwebamwebifata,nkuko,batuntuza,aboba,jejwegukingira@birabaje.nanje,@ahombaaye,@hari,abagenzi@mporanunva,bambwira,yuko,baburabuzwa,keshi,nabaporisi.,kandi,mubisanzwe,novugakarugucafuza,reta,ihari,unumusi,kiramuntuwese,yokwiyunvira,muBURUNDI,HARAMAHORO,ARIKO.INJAVYI,NINYISHI,@
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X