Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umutungo wa Kadafi uhishwe he?

Hashize imyaka itanu uwahoze ari Perezida wa Libiya Mouammar Kadhafi yishwe. Uyu muperezida yari umwe mu baperezida b’abaherwe ku isi ya rurema ariko kugeza magingo aya ntawe uzi irengero ry’ akayabo k’amadolari yari yibitseho.

Abakoze icukumbura ry’imitungo ya Kadafi bavuga ko nyakwigendera yari atunze umutungo uri hagati ya miliyari 100 na 400 z’amadolali ya Amerika. Nyamara ariko aya niyo yari azwi kuko hari andi menshi atazwi ingano yari atunze.

JPEG - 91.6 kb
Kugeza magingo aya ntawe uzi neza ingano y’umutungo wa Kadafi n’aho uhishwe

Akimara guhirikwa ku butegetsi byatangajwe ko hagiye gusesengurwa imitungo ye yose aho iherereye maze igashyirwa mu mitungo y’igihugu.

Mu myaka 42 yamaze ku butegetsi uyu mugabo yibitseho akayabo k’amadolari atunzwe na bake ku isi ya rurema. Uyu mutungo wose yawukuye muri peteroli ikunze kwitwa diyama yirabura.

Ibarura ry’umutungo wa Kadafi ryagizwe ubwiru nk’uko byemejwe n’inzobere mu mategeko Majid Bouden.

Uwahoze ari Minisitiri wa Peteroli mu gihugu cya Libiya ku ngoma ya Kadafi, Choukri Ghanem yashatse gushyira hanze imitungo ya kadafi n’uburyo yakoraga ngo yinjize amafaranga avuye muri Peteroli. Byaje kurangira Choukri bamusanze yarohamye mu ruzi rwa Danube mu 2012.

Majid Bouden ati « Kubona amafaranga ya Kadafi byasabaga gukurikira inzira yanyuzemo ayashora mu bikorwa bitandukanye »

Ku butegetsi bwa Kadafi amafaranga yavaga muri Peteroli yashorwaga mu bigo by’imali bitandukanye. Ikizwi cyane amafaranga ya Kadafi yashowemo ni Libya Investment Authority. Iki kigo cyayobowe na Bachil Saleh. Nyuma y’aho ubutegetsi bwa Kadafi buhirikiwe yahise ahungira muri Tunisie aza gukurikiranwa ahungira mu Bufaransa.

Akigera mu Bufaransa Interpol yahise itangira kumuhigisha uruhindu ahitamo guhungira muri Afurika y’Epfo ari naho ari magingo aya.

Afurika y’epfonayo yakubise mu mufuka umutungo wa Libya iranuma

Eric Goaied umucuruzi w’umunya Tuniziya ufite ubwenegihugu bwa Suwede yakunze gukurikirana ubucuruzi bwa Kadafi ndetse akamufasha kumubonera amasoko mu gihe cy’imyaka 20, yatangaje ko igihugu cya Afurika aricyo cyahishaga umutungo wa Kadafi.

Afrique y’Epfo yashyizwe mu majwi kuba ari imashini ishinzwe gukora isuku mu mafaranga ya Libye nk’uko byemezwa na Goaied.

Uyu mugabo ahamya amamiliyari n’amamiliyari ya Libya yagiye guhishwa mu mabanki ya Afurika y’Epfo, ariko abategetsi b’iki gihugu bo ntibemera aya makuru.

M 2012, Abdullah Sanussi, wahoze akuriye iperereza we avuga ko igice kinini zahabu nyinshi zo ku butegetsi bwa Kadafi zahishwe mu butayu bwa Libya ubwo intambara yo guhirika Kadafi yari irimbanyije.

Raporo y’Abanyamerika yashyizwe hanze Wikileaks,ivuga ko inyungu z’ubucuruzi bw’abanya Libiya zagiye zishorwa mu nzego zitandukanye kuva mu 2006.

Ahenshi aya mafaranga yagiye ashorwa ni mu bucuruzi bwa gaz, Peteroli, itumanaho, ibikorwa remezo birimo amahotel, itangazamakuru hatabariwemo amazu yagiye yubakwa mu mpande zose z’isi.

Ariko se amafaranga ya Kadafi n’umutungo wa Libya ku butegetsi bwe biracyariho ?

Majid Bouden avuga ko hari indi mitungo y’amafaranga ibitswe mu mabanki y’i Bulayi na Amerika ariko by’umwihariko amafaranga menshi abitse mu gihugu cy’u Busuwisi.

Ibigo bitandukanye by’amabanki bibitse amafaranga ya Kadafi byarekuye amafaranga byari bibitse nyuma y’aho Libiya itangiye kwibasirwa n’ubukene kuva mu 201.

Ariko aya mafaranga ibi bigo byarekuye ni nk’agatonyanga mu nyanja nk’uko Majid abivuga.

Imitungi itandukanye ya Perezida Kadafi ntihishe hamwe ahubwo ihishwe mu mabanki arenga ijana mu bihugu byo ku migabane yose y’isi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/10/2016 saa 13:55

umuntu usebya cadafi sinzi uruhande abogamiyemo gusa cadafi numugaboooo tuzahora tumwibuka
Kanda hano umusubize

zamani - 25/10/2016 saa 13:50

intwari kadafi azahora ari intwari
Kanda hano umusubize

nsenguyumva innocent - 19/11/2016 saa 07:39

intwari niyoipfuye I hora arintwari kadafi naweyarintwari natwetujyihumeka dusigarane ubutwari. murakize
Kanda hano umusubize

burundi - 23/10/2016 saa 04:35

Non wew ibyo wanditse ubifitiye ubuhamya???non se ushaka kuvuga iki? Urashaka kwumvisha abaturage ko NK ari nka kadafi????shame on you. Urya ni nka Idiamin dada
Kanda hano umusubize

burundi - 23/10/2016 saa 04:33

Wew uvuga kadafi koko uramuzi????wew nde uzi ibyiza n ibibi yakoze????murarushe kweli. Ba munenya ibibaraba naho aho guca imanza nukuvuga ubusa mubireke
Kanda hano umusubize

Bahat - 21/10/2016 saa 19:46

Nubutura Camwibuka Yewe Yarintwariyafrika Ababaperezida Baphurika Bose Cq Nifeke
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 21/10/2016 saa 16:47

Mbabazwa nuko abantu benshi bashima KADAFI gusa,ariko ntibavuge ibintu byinshi bibi yakoze.Nibyo koko yateje Libya imbere,afasha abaturage bayo n'ibihugu bya Africa,yubaka imisigiti myinshi ku isi.Ariko se mwasomye abantu yishe uko bangana?Yigeze gutegeka ko bica imfungwa ibihumbi abahora ko batavuga rumwe.Yakundaga sex cyane ku buryo yari afite Laboratory y'abagore n'abakobwa yasambanyaga.Iyo Laboratory yari ishinzwe gupima abo yasambanyaga ngo barebe niba batarwaye SIDA no gukuramo inda yabateraga.(Abortion).Yasambanyaga kandi ba bakobwa yagendanaga nabo kimwe na wa mugore mwiza cyane ukomoka muli Ukrain bagendanaga mu mahanga.Yabeshyaga abantu ko ari muganga we.This world is mad.
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 09:53

ikingenzi nuko atabafataga kungufu. umenye ko yabahaga na kash nyinshi
Kanda hano umusubize

queenma - 22/10/2016 saa 20:18

Ark c nkawe ibyuvuga ubihagazeho yabasanlmbanyaga c murikumwe ibikorwa byumuntu nibyo byivugira sha kd turabizi twarabibonye ntakwatagize namakosa yakoze nkumuntu Allah amubabarire kd azamuhember ibyoyakoze kd amworohereze aho yieyamiye bambe yarintwari kd aracyariyo intwari yisi yose
Kanda hano umusubize

vincent - 21/10/2016 saa 15:51

ahaa nakumiro ! baramwishe ribiya ihita yinjira mubibazo bikomeye, none ngo babuze icyo bamuhoye ?. ariko ubundi bagiye bashaka iyabo mitungo, ntibabone umuntu yimereye neza ngo bamuzize ibyo yakoreye bicaye.iteka ryose iyo numvise inkuru za kadafe zirambabaza kbs.
Kanda hano umusubize

Yves Kagame - 21/10/2016 saa 18:40

Umva Ntukavuge Utyo Ahubwo Abazungu Bashaka Kudukandamiza Ark Ibihe Bihora Bisimburana Iteka
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 23/10/2016 saa 07:59

Kubera ubwenge buke. Bantu Bumukara mudashobora nokurengerana mukaba mutarabona ko mutarava mubukoroni none murabantu??!!Khadafi yizeye amaboko yabirabura(abanyafrica) byukuri icyo yarakishe kuko abo yariyizeye kobamutera ingabo mubitugu igipimo cyubwenge bwabo kirushije ho gato Nanometre1 ubwinyamaswa Ntibamwigaritse mubireba??!! Africa yirabura Ntakindi kiyibereye kitari Ikiboko nashiku(ubucakara)ubukorone iyo uwitwa umuntu afata umuvandimwe akamukataguramo pieces muri ikigihe ntawundi wabikora uretse abantu bumukara mubwenge bwabo hijimye ho gato kuhi nyamaswa
Kanda hano umusubize

Yves Kagame - 21/10/2016 saa 18:41

Umva Ntukavuge Utyo Ahubwo Abazungu Bashaka Kudukandamiza Ark Ibihe Bihora Bisimburana Iteka
Kanda hano umusubize

Yves Kagame - 21/10/2016 saa 18:41

Umva Ntukavuge Utyo Ahubwo Abazungu Bashaka Kudukandamiza Ark Ibihe Bihora Bisimburana Iteka
Kanda hano umusubize

SANANI - 21/10/2016 saa 15:21

Abarabu barafise ikintu barusha abirabure: Kadhafi yarafasha abanyafrika ariko nta mu presida w´umunyafrika numwe magingo aya arakora ivyo Kadhafi yakoreye abanyafrika, abafasha muri vyinshi mu butunzi. Imana izimuhe uburuhuko budashira.
Kanda hano umusubize

Alexis - 21/10/2016 saa 17:03

Mugenzi aho urihenze caaane,mb abo barabu uvuga nabahe wompa akarorero kumwe yakoze nkivyo khadafi yakoz(nyakwigendera khadafi sabirabur gusa asumba uri abarabu ndets n'abazungu: aracabaruta naho yigiriye nahangame)
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X