Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR watangiye nawo gucikamo ibice

Umutwe wa CNRD uherutse gutangaza ko witandukanyije na FDLR kuri nawo ishyamba si ryeru nyuma y’aho hatangarijwe amakuru y’uko nawo wacitsemo ibice bibiri bihanganye.

Igice kimwe kigizwe na Capitaine Twagiramungu, Col Wilson Irategeka, Col Hamada na Bakunzibake Alexis winjiye muri FDLR mu myaka mike ishize avuye mu ishyaka rya PS Imberakuri igice cya Maitre Bernard Ntaganda.

Ikindi gice cya CNRD – Ubwiyunge kitaravuga abo gihagarariye kivuga ko iki gice cyavuzwe hejuru nta kindi kigamije uretse guhiga abanyarwanda bari hirya no hino ku isi babarya utwabo bababeshya ko bagamije kubacyura mu gihugu.

JPEG - 60.9 kb
Uhereye ibumoso ni Col Wilson Irategeka, Capt Theophile Twagiramungu, Col Hamada na Alexis Bakunzibake

Ngo abanyarwanda bibasiwe cyane ni abari muri Canada na bimwe mu bihugu by’I Bulayi ngo kuko aribo bafite icyo bafite kurusha abari ku yindi migabane.

Aba bati “CNRD-Ubwiyunge yabeshye impunzi ko izarwana n’ingabo z’u Rwanda ikazicyura kandi yaraziteje cyamunara”. Ngo umutwe CNRD-Ubwiyunge, ubeshya abanyarwanda ko uharanira inyungu za Rubanda. Ugira uti dufite ingabo n’amahanga aradushyigikiye, tuzatsinda. Muri iyo gahunda uyu mutwe ukusanya imbaga yo kubajya inyuma kandi bakarangwa n’ibinyoma kuko bahaze ruswa ya Ba mpatsebihugu .

Abakusanyijwe nibo basabawa amafaranga yitwa ari ayo kubatera inkunga agashyirwa mu mifuka y’aba bagabo bane bavuzwe bakajya kugura amazu y’imitamenwa I Bulayi.

Iki gice cyongeye kwibasira Twagiramungu Faustin ko ariwe uri inyuma y’ibi bikorwa akabikorera muri Capitaine Twagiramungu Theophile ubu ubarizwa mu Bubiligi.

Bati “Mu minsi yashize Capitaine Théophile Twagiramungu yagaragaye mu bihugu Tanzaniya, i Burundi, muri Congo, … ngo agenzwa no kubohoza u Rwanda kandi mu byukuri yarimo agerageza gucamo ibice impunzi no kubeshya abanyarwanda n’abo baturanyi b’u Rwanda abatondeka inyuma ya Rukokoma ngo babafashe guharanira inyungu za Rukokoma.”

Hagati no muri FDLR nabo bashinja uru ruhande ruyobowe na Col Wilson Irategeka ko bashinze uyu mutwe nta kindi bagamije uretse kunyunyuza imitsi ya rubanda.

Ku rundi ruhande FDLR nayo ikaba ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na ONU bakaba barashyize by’umwihariko uyu mutwe wa FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Musayo - 19/06/2016 saa 20:57

FDLR nayo ubu ngo iraribwaribwa.
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 19/06/2016 saa 08:55

yewe abani ba nzarwubaka ntangare kbsa
Kanda hano umusubize

tu quoque fili mi - 19/06/2016 saa 08:17

Imana ikunda u Rwanda n'abarutuye ntizigera yemerera inkozi z'ikibi gushira hamwe. Bazahora nka ba bandi bo ku munara wa Babeli. Bajye bahora bacagagurana natwe dutere imbere tubikesha kunga ubumwe nk'abanyarwanda.
Kanda hano umusubize

Abdu - 18/06/2016 saa 17:26

Nimureke guta umutwe ni muze murwababyaye ku ineza ibirenzaho ntimuzabishora pe!
Kanda hano umusubize

Bosco - 18/06/2016 saa 13:44

Ngo bazarwana n'ingabo z'u Rwanda?mwagerageje mukaza ikibazo tukakirangiza tukababagira ibisiga abo mwishe 1994 mwarabishe ariko ntimuzongera muvuga kurwana murabahe koko?mwabwiye icyo gisaza kibashuka ngo ni Twagiramungu kikaboroga ngo kibashakira inkunga mukazana nacyo tukabereka igihugu cyacu turakirinze kuburyo bukomeye ntimuzibeshye
Kanda hano umusubize

mbiswa - 18/06/2016 saa 12:51

Cikamo ibice kuko n'ubundi usanzwe uri ibishwanyu.
Kanda hano umusubize

Ndabibona - 18/06/2016 saa 10:54

Abo ni abindonke no gutesha abantu umutwe
Kanda hano umusubize

karusagara - 19/06/2016 saa 12:23

ibicucu gusa muzibeshye maze tuzabereke/tuzabavunire umuheto mwa nyanazimbwa mwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X