Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuvugizi wa ISIS yishwe

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Reta Zunze UBumwe za Amerika biremeza ko, uwahoze ari umuvugizi wa leta ya Kisilamu, ari nawe wari ushinzwe gutegura ibitero by’uwo mutwe, Abu Muhammad Al-Adnani, yishwe mu mpera z’ukwezi gushize.

Mu itangazo ryasohowe, kuri uyu wa mbere, n’umuvugizi w’igisirikare cya leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peter Cook, rimenyesha ko igitero cyabaye ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa, aricyo cyahitanye Al-Adnani, wari usanzwe uzwi ku izina rya Al-Bab.

Igisirikare cya Amerika kivuga ko Al-Adnani yari amaze gukora ibitero bitari bike mu bihugu by’Ububirigi, Ubufaransa, Turukiya, Bangladesh, ibitero yakoze ku ndege, ibitero byahitanye abantu bagera ku 1.800, abagera ku 4.000 bagakomereka.

Al-Adnani yari afite imyaka 39, yari yavukiye mu gihugu cya Siriya.

Yabanje gukorera umutwe al-Qaida imbere y’uko yinjira muri leta ya Kisilamu. Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya ONU, ryari ryaramufatiye ibihano bijyanye n’amafaranga, inyuma y’aho ritangarije ko ariwe wari uyoboye leta ya Kisilamu muri Siriya, akongera akanayobora ibitero by’iterabwoba.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatanze amafaranga agera ku miliyoni zitanu z’amadolari, kugira ibashe kubona amakuru y’uburyo Al-Adnani yafatwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X