Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuyoboke wa Agathon RWASA yakubiswe n’imbonerakure kugeza apfuye

Umuyoboke w’ishyaka FNL, ishami riyobowe na Agathon RWASA yakubiswe bikomeye n’Imbonerakure za CNDD FDD, kugeza aho yitaba Imana. Yari kumwe n’abandi bantu batanu nabo bakubiswe bikomeye.

Ibyo byabereye ku musozi Mutuhurana, komine Matongo, intara ya Kayanza. Urubyiruko rw’Imbonerakure za CNDD FDD rwabanje kujya gusaka ku rugo rw’uwo muyoboke wa Agathon wishwe, bamushinja ubujura.

JPEG - 23.9 kb
Agathon Rwasa abayoboke be bakomeje guhigwa bukware

Mu kanya gato bari gusaka uwo muyoboke wa Agathon, izo mbonerakure zahise zadukira abo bayoboke ba Agathon RWASA zitangira kubakubita kugeza aho umwe muribo apfa.

Eugène Bigirimana, umukuru w’ishyaka FNL mu ntara ya Kayanza, yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu yakubitwa kugeza aho yitaba Imana, akavuga ko naho yari kuba afite ibyo akekwaho, izo Mbonerakure zari kumushyikiriza ubutabera.

Mu ishyaka FNL bavuga ko ibyabaye ari itotezwa no guhiga bukware abayoboke abayoboke ba Agathon RWASA, hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD.

Abashinzwe umutekano mu ntara ya Kayanza bavuga ko bamaze gufata bamwe mu bakubise abo bantu, n’abandi bakaba barimo gushakishwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tom - 1/11/2016 saa 14:04

abanyamakuru muri danger muvuga inkuru bitewe n'aho mubigamiye .ese mu Burundi ko muhagira byacitse kdi ibikorwa bikomeje? njye natunguwe no kuba warandikaga ko byacitse mu gihe FIFA na CAF bemereraga Senegal kujya gukinirayo umupira.ikigaragara Ni uko hari umutekano mucye ariko MWe mutwereka ibitagenda gusa.ese I Burundi ubuzima bwarahagaze ?abariyo batubwira
Kanda hano umusubize

kalinganire - 31/10/2016 saa 16:28

ngo bagirengo mubafitiye impuwe
Kanda hano umusubize

ngomba - 31/10/2016 saa 14:44

abo baraziranye nimubareke ibyo bapfa barabizi ,uzanesha undi azamutegeke, bose bazi gukubita mukico. hababaje abandi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X