Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuyobozi w’Akarere yeguye nyuma yo kugereranya Michelle Obama n’inkende

Umuyobozi w’akarere ka Virginia y’Iburengerazuba yeguye nyuma yo kwihandagaza akanagereranya michelle Obama n’inkende.

Pamela Taylor abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yavuze ko Michelle Obama ameze nk’inkende iri kuntebe igendesha amapine, bidatinze umuyobozi wa Clay muri Virginia Beverly Whaling atanga igitekerezo ko iyo nyandiko itumye umunsi we ugenda neza.

Ibi byateje ikibazo muri bice bitandukanye bya Amerika by’umwihariko muri aka gace yayoboraga,aho byagereranyijwe n’irondaruhu rikomatanyije n’ingengabitekerezo.

Pamela wanditse iyi nyandiko yahise aba nk’uhuze ntiyagira ikindi yongeraho nyuma yo gushyira hanze ayo magambo asanisha Michelle Obama nk’inkende ikorera mu biro by’umukuru w’igihugu.

Beverly Whaling uvugwaho kwegura nyuma yo gutanga icyo gitekerezo, yasabye imbabazi avuga ko atari agambiriye ivangura ahubwo ngo byatewe n’ibyiyumviro by’umunsi we bidafite aho bihurira na Michelle.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ubusanzwe muri aka gace ka Clay muri ako Karere ngo harangwamo abazungu benshi bari ku kigero cya 98% kurusha abirabura,bikaba bitanga igisobanuro ko ivangura rishobora kuba ryarahawe intebe.

Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Amerika bagaye bikomeye uyu muyobozi ndetse banaboneraho gutanga ubutumwa ko nta wagakwiye kuziza undi uko yaremwe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kotaniro - 17/11/2016 saa 20:53

Ngiye merika turampu agiye kuzana abahezanguni bera white power
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X