Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umwe mu bagabye igitero kuri AMISOM ni umudepite

Umwe mu bagize uruhare mu gitero cyabereye hafi y’inkambi y’ingabo z’umuryango w’Afrika yunze ubumwe AMISOM ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia yari umudepite

Salah Nuh Ismail uri mu kigero cy’imyaka 77, yagaragaye mu bantu 13 baguye mu gitero cya bombe yaturikiye hafi n’ikibuga cy’indege nkuko umutwe wa Al Shabaab wivugiye.

Uyu yari azwi ku izina rya Badbado, izina risobanura “Umutekano”
Uyu Ismail yabaye depite mu mwaka wa 2000 gusa ngo yaje kwegura anaza kwiyunga n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab mu mwaka wa 2010 nkuko BBC ibitangaza.

Yibukwa ubwo yitaga abadepite bagenzi be “Abakafiri” akimara kwihuza na Al Shabaab.

Yakiriwe mu cyubahiro n’abategetsi bakuru ba Al Shabaab bahita bavuga ko yicujije amakosa yari yarakoze (Kuba yari atarajya muri Al shabaab).
Bitandukanye n’abandi barwanyi biturikirizaho ibisasu usanga akenshi ari abasore usanga bataranize, we ngo ni umuntu ukuze ndetse wanize amashuri menshi.

Leta ya Somalia ihora ihanganye cyane n’umutwe wa Kislamu wa Al Shabaab, ndetse ikibuga cy’indege cya Mogadishu kirinzwe cyane n’ingabo za AMISOM. Aho ngo ni naho ibihugu byinshi byubatse z’Ambassade zabyo.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vugukuri - 28/07/2016 saa 09:05

ariko mu by'ukuri izo ntagondwa zishaka iki ngo tubone ibyo dusengera?ubuhezanguni gusa?all shabab,IS,BOKO HARAM,TARBAN etc.Ababizi Mudusobanurire Iby'iyo Mitwe?None se na Muhamad niko yarameze ngo tumenye ko ari idéologie yabaraze binyuze muri coroan?mudusobanurire.Njye nahisemo kugwa inyuma ya YESU we mwami w'amahoro,urukundo,imbabazi n'ubugwaneza.naho abiyahuzi bamara imbaga,abaca imitwe y'abantu bisengera,abasenya ibyo bubatse,abatwika abantu,abicisha abantu amabuye etc ayo ni amadayimoni yihunduye abantu(démons déguisés).Imyitozo ifatirwa i kuzimu.Reka ngire inama ababarwanya.Gutsinda iyi ntambara ni ukwisunga YESU KRISTU akaba ariwe uba umugaba w'ingabo mukuru.Duhaguruke twese dusenge mureba ko iyi mitwe ya shitani idahinduka amateka?ariko mumbwire ko numva ko Muhamad ari mu gisekuru cya Ismael mwene Aburuhamu?Ismael nawe yari intagondwa?abize bibiriya batubwire
Kanda hano umusubize

Julie - 28/07/2016 saa 18:59

Oya nta nahamwe muri Coroani ngo uzice cg uzakore nabi. Ababikora ni abafize amadaimoni yabagize imbata kandi bafite kamere yo kugira nabi no guhemuka. Ariko bamaze kubona ingororano zabo kuko bagiyeho umuvumo
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 27/07/2016 saa 16:59

YEBABAWE UMUJYI WOSE NDABONA BAWUSENYE ARIKO NIBO BAZAGORWA N'UBUNDI BAWUBAKA NI DANGER
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X