Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umwuka mubi uratutumba hagati ya CNDD/FDD na Agathon Rwasa

Agathon Rwasa yatangiye gushyirwa mu majwi n’ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi kuba yararemye umutwe wa gisirikare ugamije guhirika Perezida Nkurunziza. Ku ruhande rwe arahakana aya makuru akavuga ko nta kindi kigamijwe uretse kumwigiza ku ruhande.

Mu gihe hari amakuru avuga ko Visi Perezida wungirije mu Nteko Nshingamategeko y’ u Burundi, Agathon Rwasa asigaye akorera CNDD/FDD we yatangaje ko iri shyaka rimushinja kurema umutwe witwara gisirikare.

Umunyamabanga wa CNDD/FDD yashize mu majwi Hon.Agathon Rwasa ko ari gutoza umutwe wa gisirikare urwanya Leta iri ku butegetsi.

Rwasa yahise atangaza ko ibi birego bidafite ishingiro bigamije kumusebya ndetse ngo na CDD/FDD ifite umugambi wo guhindura ubutegetsi.

Ati: Bifuza ko u Burundi butegekwa burundu na CNDD/FDD ndetse bukanashyiraho abarwashyaka babo ariko abo babanye mu ishyamba twebwe tukigizwayo”.

Mu kiganiro yagiranye na Iwacu /Burundi, Agatho yagize ati:” Birababaje kubona abantu bicwa ku manywa y’ ihangu kandi ntibafatwe, gusa hashize iminsi 3 natangiye kumva amakuru avuga ko ndimo gutoza umutwe w’ abicanyi ngo ugizwe n’ urubyiruko ugiye guhirika Leta ya Nkurunziza.

Yakomeje avuga ko n’ ubwo ari ahantu abarizwa muri Guverinoma ko bidakuyeho kuba ari muri opozisiyo ndetse irwanya Leta iyobowe na CNDD/FDD.

Ati:” Ntabwo nshobora na rimwe kumira bunguri amatwara ya politiki ya CNDD/FDD ko urugamba rwanjye natangiye nirwo nkikomeje hatagira unyibeshyaho ibyo banshaka kunshinja ntaho bihuriye n’ imigambi mfite”.

N’ ubwo nta nkurikizi mu rwego rw’ ubutabera zari zaba, kuri uyu Agathon Rwasa washinze ishyaka FNL/PALPEHUTU ashinjwa kwica impunzi z’ Abanyamulenge 166 zari mu nkambi ya Gatumba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyodusengajosue@gmail.com - 13/09/2016 saa 09:02

Tugire umutekano aha bish atse kuvuga ko buri umwe wese agomba kuba jisho rya mugenzi we atangira amakuru kigihe cyane kubo bireba ahagaragaye icyahungabanya umutekano
Kanda hano umusubize

niyodusengajosue@gmail.com - 13/09/2016 saa 08:58

Tugire Umutekano
Kanda hano umusubize

Ange - 13/09/2016 saa 00:18

Agato! puuuuu! muratumaze! muzabibazwe n':lUwiteka gusa!
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA FREDERIC - 12/09/2016 saa 18:48

haaaaa!!!,ivyobibaz ko numv bigoy rek tubiteg IMANA!
Kanda hano umusubize

- 14/09/2016 saa 07:21

uwomugabo nigisambo niyonjyere nkurunziza amuhe andi mafaranga bitwaza. ngwabaturage nindazabo baba bashaka guha bamara. umutungo w'igihungu. twarabamenye nukuturagiza inkoni nkamatungo birirwa baturoha mumodoka bashyirwaho nandec nibobishyiraho ntibazabab e shye muzareke bakore ibyabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X