Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umwuka mubi uratutumba hagati ya Israel n’u Bufaransa

Leta ya Israel irashyira mu majwi leta y’u Bufaransa kuba ishyigikiye amashyirahamwe atifuriza Israel amahoro ahubwo yifuza iki gihugu cyakigirirwa nabi.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu yashinje leta y’u Bufaransa n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’ibulayi bitavuzwe amazina gushyigikira amashyirahamwe atemera kubaho kwa Israel agenda ashishikariza abantu kugirira Israel nabi. Ibi bikaba byaratangajwe mu nama ya guverinoma ya Israel iba buri cyumweru.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko iki kibazo kiri kwigwaho, ariko ntiyavuga ayo mashyirahamwe ayo ari yo.

JPEG - 31 kb
Benjamin Netanyahu ngo u Buufaransa na bimwe mu bihugu by’i Bulayi ntibyifuriza amahoro Israel

Yakomeje avuga ko mu byo bamaze kugeraho bigaragara ko hari inkunga ibihugu byo mu Burayi, birimo u Bufaransa, bitera amashyirahamwe yiyemeje kwangisha abantu Israel no guhakana kubaho kwayo. Yongeyeho ko ibizava mu iperereza ryabo nirirangira bazabigeza no kuri guverinoma y’u Bufaransa.

Raddio RFI ikomeza ivuga ko Minisitiri w’Intebe wa Israel yaniyemeje kuganira na guverinoma y’u Bufaransa kuri iki kibazo, cyane ko ngo guverinoma zombi zigomba no gushyira hamwe mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

JPEG - 59 kb
Francois Hollande Perezida w’u Bufaransa

Kuwa 12 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yatoye itegeko ryateje impaka, ritegeka imiryango itegamiye kuri leta (ONG) yakira inkunga za guverinoma z’amahanga kubigaragaza ku mugaragaro. Bikaba bivugwa ko amashyirahamwe ashyigikiye Palestine yamagana ubukoloni bwa Israel muri Cisjordania no muri Yerusalemu y’Iburasirazuba, ari yo aterwa inkunga n’ibihugu byo mu Burayi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fadhili - 3/08/2016 saa 12:54

ubwishongore bwanyu nibwo muzazira. mubona arimwe bantu mwenyine?yesu araje abirangize mugihugiye mumazuru.mwakijijwera!ko mu ijuru nta mututsi uzabayo?ubona ngo mwite n'abayahudi abatutsi!!!ejo muziyita na barumuna ba yezu.muribeshya,mwabyanga mwabyemera muri bamwe n'abo mutemera!
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 2/08/2016 saa 13:48

Nibyo babaziza! Iyo uvuga ubwoko bw'Imana uba ushaka kuvuga se ubuhe? Menya ko turi mu isezerano rishya: ubu ubwoko bw'Imana ni umuryango w'abemera Kristo mu mpande zose no mu moko yose atuye isi!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 2/08/2016 saa 19:42

Mwizerwa we!,ntabwo turi ubwoko bw'Imana ukurikije ibyo biblia uvuga kuko mu gitabo cy'Abaroma Paul avuga Ko turi "Ingurukizi" n'ukuvuga Ko twahawe kubyabo turi abana bafashwe nyuma(adapted!) ariko abana nyabo na Abayahudi! "Jews".
Kanda hano umusubize

Mukahigiro - 2/08/2016 saa 12:51

Ahubwo perezida w'ubufaransa aragowe
Kanda hano umusubize

karim - 2/08/2016 saa 08:08

Israel niyo yishakira abanzi kubera ibikorwa by'iterabwoba ikora..amahanga akicecekera
Kanda hano umusubize

titi - 2/08/2016 saa 07:44

Ariko abafaransa ntimubazi, baradukiriye bamaze abatutsi mu rwanda muri 1994, bageze iburundi barica umusubizo none bati reka nabariya batutsi babayahudi nabo tubamare, ubwo se uwaduteje abafaransa si yesu uzamudukiza gusa. Muribuka francois hollande abwira Poutine ngo natera muri siriya ngo ntazakore ku mutwe witerabowba witwa front al nosra ubwo se gushyikigikira birenze ibyo nibihe. gusa hollande amenye ko israel atari urwanda, ko bashobora gufatana mwijosi maze hagapfa ikiguye.
Kanda hano umusubize

emire - 2/08/2016 saa 22:26

Abafarasa nibareke itotezaryabo kubatutsi nabobatore akuka
Kanda hano umusubize

ANDRY TURIRIMBIRIMANA - 3/08/2016 saa 12:20

Aba faransa nibitonde bashobora guhura n,umugabo udahusha. isirael ndayizi ni rukubsi.
Kanda hano umusubize

McRae - 1/08/2016 saa 15:23

Aba Français niyemeje kurwana ubwoko bw'Imana gusa, ngaho U Rwanda, ngaho Israël. Ibyo bakina nabyo ntibabizi. '' Qui s'y frotte se pique''. Niyompamvu iby'ihebe byabahinduye uburimiro.
Kanda hano umusubize

Muyambo - 1/08/2016 saa 14:40

Biragaragara ko Netanyahu ariwe utuma ibyihebe gutera ubufransa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X