Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urugendo rwa Netanyahu muri Afurika ruhatse iki?

Benjamin Netanyahu ari mu rugendo rwa mbere minisitiri w’intebe wa Isiraheli akoreye ku mugabane wa Afurika mu myaka irenga 20. Abakurikirana iby’uru rugendo bakunze gusesengura politiki ya Israel muri Afurika baravuga ko uru rugendo atari gusa.

Bwana Netanyahu yatangiriye uruzinduko rwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe, muri Uganda aho mukuru we yiciwe ayoboye igikorwa cy’abakomando ba Isiraheli babohozaga abari bafashwe bugwate n’abashimusi b’indege, hashize imyaka 40.

Mu ijambo yavuze ryanyuze no kuri televiziyo y’igihugu muri Uganda, Netanyahu yavuze ko iterabwoba ari icyorezo mpuzamahanga kigomba gutsinda.

JPEG - 45.3 kb
Abanya Israel bibutse bagenzi babo baguye muri Uganda

Yashimiye Perezida Yoweri Museveni gukomeza umubano mwiza na Israheli.
Mu rugendo rwe, Bwana Netanyahu azabonana n’abakuru b’ibihugu batandukanye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Urugendo rwa Bwana Netanyahu ruhatse iki?

Urupfu rwa mukuru we Jonathan Marcus wari mu butumwa, rwahinduye ubuzima bwa Netanyahu binatuma ajya mu nzira yamugejeje ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

Ariko urugendo rwe rurenze kuba igikorwa cyo kwibuka ibyakozwe n’igisirikare cyabohoje abari bafashwe bugwate.

Inzira Netanyahu azacamo avuye i Kigali, akerekeza muri Kenya, mu Rwanda no muri Etiyopiya igamije gutuma "Isiraheri igaruka muri Afurika"; akarere kari kuzamuka cyane mu ruhando mpuzamahanga.

JPEG - 47.9 kb
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu

Umubano wa Isiraheli na Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Saraha wari ukomeye cyane mu myaka ya za 1960 ariko uza kuzahara kubera igitutu cya peteroli yo mu bihugu by’Abarabu.

Na none kandi amasano y’inzego z’umutekano za Isiraheli na leta yagenderaga ku mahame y’ivanguramoko muri Afurika y’Epfo (apartheid), nabyo byatumye ibintu bitagenda neza.

Ariko ubu hari ubwumvikane ku mpande zombi ndetse na leta za Afurika zirashaka guteza imbere umubano ushingiye ku bukungu n’umutekano zifatanyije na Isiraheli, mu gushaka inshuti nshya no gushaka ubufatanye mu karere kiganjemo abarwanyi bagendera ku mahame akarishye ya kiyisilamu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karenzi Emmanuel - 5/07/2016 saa 19:26

iki n'ikimenyetso cy'amahoro muli aka karere kuko Israel n'igihugu gifite amasezerano yImana ihoraho,bigaragaza ko dufite umutekano n'iterambere mu gihe kiri imbere,Ethiopia kenya Uganda u Rwanda noneho Tanzania nayo turi kumwe,ibi bintu ni byiza cyane Imana ikomeze umubyeyi wacu H.E Paul Kagame imuhe imigisha kandi imurinde kuko yatugejeje kuli byinshi bikomeye n'umugabo ukomeye w'umunyakuli iterambere amahpro,mituelle,gir'inka,,ubutabera,n'ibindi tuzamutora 100%,Murakoze.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 5/07/2016 saa 19:25

iki n'ikimenyetso cy'amahoro muli aka karere kuko Israel n'igihugu gifite amasezerano yImana ihoraho,bigaragaza ko dufite umutekano n'iterambere mu gihe kiri imbere,Ethiopia kenya Uganda u Rwanda noneho Tanzania nayo turi kumwe,ibi bintu ni byiza cyane Imana ikomeze umubyeyi wacu H.E Paul Kagame imuhe imigisha kandi imurinde kuko yatugejeje kuli byinshi bikomeye n'umugabo ukomeye w'umunyakuli iterambere amahpro,mituelle,gir'inka,,ubutabera,n'ibindi tuzamutora 100%,Murakoze.
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 5/07/2016 saa 18:41

Tumenye neza amateka ya ISRAEL.Kera koko,Abayisiraeli bari ubwoko bw'imana.Muribuka ba MOSES,ABRAHAM,DANIEL,YOSUWA,etc...Imana yabanje kubakunda ishaka ko bazaba " a special race".Ariko nyuma banze kumvira imana,ndetse bica MESIYA,ariwe YESU,umwana w'imana.Kugeza nubu,ntabwo Abisrayeli bemera ko YESU ali MESIYA.Nta nubwo bemera idini y'Abakristu.Icyo mukimenye neza.Idini yabo yitwa JUDAISM.Baracyagendera ku mategeko ya MOSE,cyane cyane ISABATO no GUKEBWA.Kubera iyo mpamvu,ntabwo imana ikemera ABAYAHUDI nk'ubwoko bwayo.Nkuko tubisoma mu ISEZERANO RISHYA,ntabwo Abakristu nyabo,bakigendera ku Mategeko ya MOSE.Niyo mpamvu Abakristu nyabo,BIBLE ibita "ISRAEL Y'UMWUKA".Ntimukavuge rero ko ISRAEL ari "Ubwoko bw'imana".Imana yarabanze kubera ko banze kwemera ko YESU ari MESIYA,UMUCUNGUZI W'ISI YOSE.Ntimukitiranye ibintu.ISRAEL koko izi kurwana.Muli 1948,1967 na 1973,ISRAEL yatsinze ibihugu 21 by'ABARABU.Ariko mwibuke ko muli 2006,HEZBOLLAH yatsinze ISRAEL mu mirwano.Ntabwo kumenya kurwana byerekana ko imana ikwemera.Imana yanga abantu bose barwana,ku buryo Bible ivuga ko abarwana bose imana izabica ku munsi wa nyuma (Matayo 26:52).Imana ikunda abantu bakundana ndetse bagakunda n'abanzi babo (Matayo 5:44).Ntabwo ISRAEL ikiri ubwoko bw'imana.
Kanda hano umusubize

MUZUNGU - 6/07/2016 saa 17:35

GATASHYA - WOWE URUMWANZI WAMAHORO, URINUMUSWA. TOKA.
Kanda hano umusubize

Independent - 5/07/2016 saa 15:10

What is empire hima MR Evariste
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 5/07/2016 saa 13:05

Ngo axagere muri RDC i Murenge mwibwirako empire yanyu hima izakunda mwaramenyekanye isi yose irabazi iyo umuntu afite ibitekerezo byiza Imana iramufasha ariko iyo uutima huzuyem o imigambi mibi la fleche retournera a l,exped iteur
Kanda hano umusubize

alice - 5/07/2016 saa 11:53

Arakoze kuzasura u Rwanda n'abanyarwanda HE wacu Imana imushigikire kuko afite umubano mwiza na Israel, nagire vuba ubutaha azatugerreze uyu mushitsi mwiza muri DRC cyane cyane Imurenge.
Kanda hano umusubize

intare - 5/07/2016 saa 11:17

ubwoko bw'IMANA mubarore!!!barasana nk'izamarere.
Kanda hano umusubize

Migabo - 5/07/2016 saa 19:20

Uzabasange muri Israeli utureke igihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X