Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urugendo rwa Padiri Nahimana Thomas uje mu Rwanda rujemo kidobya

Padiri Thomas Nahimana wari mu rugendo rwo kuza mu Rwanda mu bikorwa byo kuziyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda mu matora ateganyijwe kuzaba mu mwaka utaha wa 2017, birangiye urugendo rwe rujemo birantega aho yatangaje ko yabwiwe ko atemerewe gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, kandi yari ageze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi muri Kenya.

JPEG - 19.9 kb
Padiri Nahimana Thomas n’abo bari kumwe batatu babwirwa ko batemerewe gukandagira ku butaka bw’u Rwanda

Nk’uko BBC ibitangaza ngo Patiri Thomas Nahimana, yabwiye umunyamakuru wayo ko kompanyi y’indege ya Kenya Airways bari kuzamo, yabamenyesheje ko batemerewe gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Patiri Thomas Nahimana yavuye i Paris mu Bufaransa ejo ku wa kabiri, atangira urugendo rwo kuza mu Rwanda, aho yari aje mu bikorwa byo kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuzaba mu mwaka utaha wa 2017, ndetse no gushaka uburyo yandikisha ishyaka rye ngo rihabwe ibyangombwa n’uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Patiri Thomas Nahimana ari kumwe na Nadine Claire Kasinge na Chaste Gahunde, bakaba bateganyaga gufata undi muntu bazanana mu Rwanda, imbere yo gushyika iKigali.

Ku kibuga cy’ indege cya Kigali, abari bategereje abo banyapolitike barangajwe imbere na Patiri Thomas Nahimana umuyobozi w’ishyaka Ishema Party n’ubu ntibarabakubita ijisho.

JPEG - 43.5 kb
Abanyamakuru bamutegerereje ku kibuga cy’indege amaso ahera mu kirere

Byari biteganijwe ko Padiri Nahimana agera mu Rwanda mu masaha ya saa kumi nimwe gusa kugeza magingo aya nta muntu numwe uramuca iryera, dore ko n’indege yagombaga kumuzana imuvanye mu gihugu cya Kenya yamaze kugera ku kibuga cy’indege cysa Kigali i Kanombe.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jonny niyonkuru - 26/11/2016 saa 17:39

ariko bamwereye se!!!
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 17:37

yakwitonda kuko uwitonze amira ibinoze!!!
Kanda hano umusubize

- 26/11/2016 saa 12:33

REKA NASUBIREYO NAGOTUMUSHAKA. ATADUTEZA IBIBAZO.
Kanda hano umusubize

Hatanimana Josepf - 29/11/2016 saa 21:17

Nibareka Gere Murwanda Nawe Arebekoyaharanirumwanya.
Kanda hano umusubize

yves - 26/11/2016 saa 07:30

ni ukubitega amaso aho igihugu cycu kigeze da no gukumirwa gutaha
Kanda hano umusubize

amani - 25/11/2016 saa 01:28

uyu mupadiri bamwemereye kwinjira,ndakurahiye yakwinjira avuga arenze aya Ingabire.Bityo agahitira muri gereza.Ibyakagobotse abanyarda bakabimutangaho bamuburanya agaburirwa atakoze ndetse abanya rda tukarangazwa n'imanza ze aho guhugira kubyakaduteje imbere. Ese Ingabire mubona atarahombye kzbiri:1)yarihombeje we na famille ye,2)yahombeje igihugu kuko aho ari arya atakoze. BURIYA IYO BANGA KO YINJIRA MU RDA SIBWO BYARI KUBA FRESH KURUTA UBU? N'ugiya padiri nawe nge mbona ..ahubwo... yemwe niyo mahirwe ye kdi yacu abaturarda kuba atinjiye mu rwa Gasabo
Kanda hano umusubize

eric - 24/11/2016 saa 16:05

ikirahure cyaruzuye nasubire iyo yaje aturuka.
Kanda hano umusubize

haha - 24/11/2016 saa 14:03

yaya ariko arasetsa ubwo ngo araharanira kunyobora gusa hahahaha yatuje yaretse ubwibone abona twe tutakwiyobora adahari koko ibyo byirirwe bimutera uburakari no gutukana ku maradio ariko abantu babayiki ubwose niko ka technology azaniye ibiwabo yigiye francais yize ubusa gusa azanye igitwe gusa akireresa mu ndege ngo aratashe sha na kamachine ko kuhira imyaka azaniye abo yasize iwabo n'amashanyarazi se ni mutuelle se girinkase reka mbabwire jye nanga umuntu usuzugura abandi rwose ngo aje kutuyobora ubwose iyomyaka yose amaze iyo yumva cyangwa yibwirako ariwe munyarwanda twari dutegereje ngo aze atuyobore kubera yuko twe byatunaniye kwiyobora puuu kwishuka gusa nka kamasa kinkonkobonsi katazi iyo kajya kabuze ahizindi ziri kagenda kabira inzirayose puu.
Kanda hano umusubize

peter butare - 24/11/2016 saa 11:45

hanyuse ubwo niko abandi bataha cyangwa azanywe ninyota yo kuyobora tumaze kurwiyubakira nonengo Padri ahaze ukaristiya ngo araje kdi aje kwiyamamaza !!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

nziza - 24/11/2016 saa 10:15

umva ko nishe beshi uyu we ndamuherahehe?? amarasoye ntazahagama abanyarwanda bose?
Kanda hano umusubize

Kayijuka Aroni - 24/11/2016 saa 10:02

Impirimbanyi mumenye ko na kera zabagaho mureke impirimbanyi zikore ibyo zitekereza zizibonera. Ariko nagira ngo mbamenyeshe ko Imana itangirwa n'inyuguti nkuru keretse iramutse ari imana bayari , dagoni, ashera n'izindi mana zimwe zigira amaboko ntizikore , zigira amaso ntizirebe , zigira amazuru ntizihumeke, zikagira amaguru ntizigende bakazanura imvura iguye. Ujye rero ubizirikana Imana yacu ni Imana y'inyamaboko itegeka ibiriho n'ibizabaho, ni Inyagitinyiro cyinshi mbere y'uko ibiriho bibaho yari iriho kandi izahoraho iteka ryose. Ujye rero ubizirikana kuko Uwo ni umugabo 'ukomeye bitagereranywa jye nabuze amagambo nakoresha mu kuvuga izina rye kubera icyubahiro cye!
Kanda hano umusubize

eric - 24/11/2016 saa 16:31

Kayijuka,vuga ngo Imihirimbiri yahozeho,kandi ntiyabujije abajya imbere gukomeza urugendo,nguhaye gahunda 2017 nibwo tuzamenya abenshi icyo bifuza,wowe nabagenzi bawe mwabaswe nivangura moko,ntakindi,nziko nawe uziko Kagame yabagabiye Inka mutarazigiraga,Abatoza kwambara inkweto,abakura muri nyakatsi,none murara kuri Matora,ubwose Thomas azanye iki?wowe nawe byibaze,si ivangura rikuvugisha?va ibuzimu ujye ibuntu
Kanda hano umusubize

- 24/11/2016 saa 09:16

ATTENTION ATTENTION.UWO MUPADIRI NIWE MUBONA,ABA TEKEREZA NKAWE BARI MU RWANDA NIBENSHI BATIFUZA KUGARAGARA. ABAMUTUMYE AHO YABAGA NABO NUKO.MUMAGEREZA NUKO KANDI BAKORANA NIMIRYANGO YABO IGIHE BABASUYE.CICR NINDI MIRYANGO MPUZAMAHANGA IRABASURA BAKABAHA AMAKURU.UWO NI ADUI NTAKINDI YAMARIRA ABANYARWANDA USIBYE GUSENYA IBYO TUGEZEHO.KANDI MUMENYEKO GUSENYA BYOROSHYE GUSUMBYA KUBAKA.
Kanda hano umusubize

KAYIHURA Michel - 24/11/2016 saa 08:00

NAHIMANA numva ko ari Padiri.Nubwo n'abandi banyamadini bivanga muli politike,we arashaka kubikora ku mugaragaro.Politike ntabwo ari nziza na gato.YESU yasabye abakristu nyakuri,gukundana (Yohana 13:35),ndetse bagakunda n'abanzi babo.Nicyo kimenyetso kiranga abantu b'imana bazarokoka ku munsi wa nyuma ubwo imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana (Yeremiya 25:33).Abakristu nyabo,YESU yababujije kwivanga mu byisi (Yohana 17:16).Ntabwo bajya muli politike no mu ntambara z'iyi si kuko YESU yababujije kurwana (Matayo 26:52).Ikindi kibaranga,nuko ubabona mu mayira no mu ngo z'abantu barimo kubwiriza nkuko YESU yabibasabye muli Matayo 24:14.Bategereje ubwami bw'imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bwose bwo mu isi (Daniel 2:44).Ubwami bw'imana ni ubutegetsi bw'imana buzaza bugahindura isi Paradizo.Indwara,urupfu,ubukene,ubusaza,ubusumbane,etc...byose bizavaho,isi imere nk'ijuru (Revelations 21:4).Niyo mpamvu dusenga buli munsi tubwira imana ngo:"Ubwami bwawe buze,icyo ushaka kibe mu isi,nkuko kiba mu ijuru".Padiri NAHIMANA nareke ibya politike,aze adufashe kubwiriza ubwami bw'imana mu mayira no mu ngo z'abantu.Niyo yategeka,ntabwo yakuraho ubukene,ubusumbane cyangwa urupfu.Ni ibyubahiro ashaka gusa.Mbisubiremo,ubutegetsi bw'imana nibwo bwonyine buzakemura ibibazo byose isi ifite.Niyo mpamvu YESU adusaba gushaka "mbere na mbere ubwami bw'imana" muli Matayo 6:33.
Kanda hano umusubize

Amina - 24/11/2016 saa 07:54

Padiri n'abo bari kumwe nibihangane.
Kanda hano umusubize

- 24/11/2016 saa 06:16

ninzira y'umusaraba
Kanda hano umusubize

kandi - 24/11/2016 saa 05:05

Murakoze kuko iyo nkuru yandiitse neza kuruta abo twabonye bagiye bandika ibinyoma ngo padiri nta cyangombwa afite. Ukuri kuzamenyekana ni besnhi cyane dukeneye impinduka mwagenza mutyo bizagira ingaruka kuri twese niyo byatinda bizaza.
Kanda hano umusubize

frank - 24/11/2016 saa 04:01

Iyo niyo democrasi ivurwa. Yoba yavuye peris atagira vyangombwa.uko Niko ibihugu vyinshi bimeze
Kanda hano umusubize

kayijamahe - 24/11/2016 saa 03:46

Reka reka,nimwugalire turugarijwe. Mubaze abari bakuru badushakire intsinzi y'iki gitero.Uyu mwiyahuzi twaramukanze ntakangika,ndabona ntabwoba namba.Ese bahu, ubu n'iki cyamumaze ubwoba bene aka kageni. ? Ndumva ibikoba binkuka, ntimutume yinjira yo gatsindwa.! Asubire iyo yabaga.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 24/11/2016 saa 19:25

@Kayijamahe,ubworero ngo nawe urajimije!,ngo hari abafite ubwoba?,Ngo Agacyecuru kanyariye urushishi maze rurakabwira ruti "n'Imvura y'Umuhindo yaransize nankaswe utwo dukari twawe!!!.
Kanda hano umusubize

kayijamahe - 24/11/2016 saa 03:45

Reka reka,nimwugalire turugarijwe. Mubaze abari bakuru badushakire intsinzi y'iki gitero.Uyu mwiyahuzi twaramukanze ntakangika,ndabona ntabwoba namba.Ese bahu, ubu n'iki cyamumaze ubwoba bene aka kageni. ? Ndumva ibikoba binkuka, ntimutume yinjira yo gatsindwa.! Asubire iyo yabaga.
Kanda hano umusubize

Emmanuel Rugina - 23/11/2016 saa 23:19

Ntabwo byumvikana ko umunyarwanda utashye mu gihugu cye cy'u Rwanda yabuzwa gukandagira ku butaka bw'u Rwanda.Uliya Padiri Nahimana, uliya mubtyey n'uliya mwana w'uruhinja n'abandi babaherekeje ni abanyarwanda nk'abandi bose. Ntabwo byumvikana ko umunyrwanda utashye mu gihugu cye cy'u Rwanda yakumilirwa hanze, abizwagukandagira ku butaka bw'uy Rwanda.
Kanda hano umusubize

nkeshimana - 23/11/2016 saa 22:15

ni abanyarwanda kandi biyita abanyapolitike baje guharanira umwanya wa perezida wa repubulika nibareke ubwo bucakura nabunvanye rero ngo baje nkabafaransa babakera rugendo bashaka kujijisha amahanga buriya abafaransa bamwohereje nkigisasu nawe nibyo yishingikirijeho nubwo azi ko afite byinshi byo kubazwa ati databuja arandeberera
Kanda hano umusubize

nkeshimana - 23/11/2016 saa 22:11

ni abanyarwanda kandi biyita abanyapolitike baje guharanira umwanya wa perezida wa repubulika nibareke ubwo bucakura nabunvanye rero ngo baje nkabafaransa babakera rugendo bashaka kujijisha amahanga
Kanda hano umusubize

- 23/11/2016 saa 20:33

nakababaro kuba nyarwanda twamu kundaga gusa naze ahangane ni ngoma mbi
Kanda hano umusubize

samuel - 23/11/2016 saa 19:28

nibamureke asohorere muri prison,azichuza icyamuzanye. ajekubaza INGABIRE.
Kanda hano umusubize

ana - 23/11/2016 saa 19:27

Ntibizoroha nagiraga ngo ni ukwivugira naho ageze Nairobi!!!
Kanda hano umusubize

mani - 23/11/2016 saa 18:48

Arikose niba ari ukuri uriya mugabo yabuze urumukura kwisi. Murwanda ntibaseka barashinyitse
Kanda hano umusubize

Umurerw - 23/11/2016 saa 18:46

Ibyo mu Rwanda ni umwihariko! Ni he umwenegihugu ushaka gutaha iwabo abyangirwa? Yababa rya kangata !
Kanda hano umusubize

kinywanyi - 23/11/2016 saa 18:43

hhhhhhhhhh!!! ko numva atangiye inzira yumusaraba ataragera murwanda yakwisubiriye I burayi bitaraba nabi
Kanda hano umusubize

Muhinyu - 23/11/2016 saa 18:41

Ese muzabakumira, cyangwa mubafunge mubishobore? Iyi stratégie nta hamwe izagezigihugu nabayitekereje ntibazatinda kubonako bibeshye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X