Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urujijo: igihugu cya Turikiya kiri kurasa imitwe ishyigikiwe n’Amerika !

[Ndlr : Uko intambara yo kurwanya umutwe wa leta y’Islam EI uri muri Siriya na Irak igenda irushaho gutinda, niko urujijo rugenda rurushaho kwiyongera mu bihugu bikomeye byahagurukiye kurwanya iyo leta y’ibyihebe.

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) gihuriye mu muryango umwe wo gutabarana wa OTAN n’igihugu cya Turikiya, bikaba bifatanyije urugamba rwo kurwanya ibyihebe. Amerika ariko ikaba ifasha umutwe wa YPG mu kurwanya ibyihebe muri Siriya ariko YPG ikaba irebana ayingwe na leta ya Turikiya !

JPEG - 34.4 kb
Imodoka z’intambara za Turukiya zigiye ku rugamba mu gihugu cya Siriya

Hashize iminsi 6 Turikiya yohereje ingabo muri Siriya zo kugutera inkunga imitwe irwanya leta ya Siriya ariko iyo mitwe ishyigikiwe na Turikiya ikaba inarwanya umutwe wa YPG ushyigikiwe n’Amerika ndetse n’abafaransa; mu gihe Uburusiya nabwo burwanya YPG kimwe n’indi mitwe ishyigikiwe na Turikiya, kuko iyo mitwe yose irwanya perezida wa Siriya!

Muri iki gihe intambara yo kurwanya ibyihebe hagati y’ibihugu binyuranye kandi bikomeye ikaba itera urujijo rukomeye, kuko buri gihugu kirwana ukwacyo ndetse rimwe na rimwe ibihugu bivuga ko bifatanyije mukurwanya EI bikaba birwana hagati yabyo binyuze mu nkunga ibyo bihugu biha imitwe ihanganye muri iyo ntambara yo kurwanya ibyihebe! Twavuga se ko Turikiya igiye gufatanya n’Uburusiya mu kwirukana Amerika n’abanyaburayi muri Siriyabinyuze mu kurwanya umutwe w’abakurudi witwa YPG ushyigikiwe nabo ?]

Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa mbere, zasabye ko imirwano muri Siriya, hagati y’ingabo za Turukiya n’amatsinda akorana na Amerika yahagarara. Brett McGurk, uyoboye intumwa z’Amerika mu rugaga rurwanya umutwe wa Leta ya Kiyisilamu yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yamaganye imirwano ibera mu mujyi wo majyepfo ya Siriya, Jarabulus, kandi yavuze ko, ingabo z’Amerika, nta ruhare zagize muri ubwo bushyamirane.

Abarwanya ubutegetsi bwa Siriya, bashyigikiwe na Turukiya bafashe imidugudu byibura ine, n’umujyi umwe, babyambuye ingabo z’abakurude muri ako karere. Hari amakuru avuga ko, ibitero by’indege za Turukiya, byishe abasivili 35.

imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

koko - 31/08/2016 saa 18:04

@Rwahama epa.erega abahamya simwe mwahishuriwe imperuka kuko birazwi izaba we kujya ushaka kutwereka ko muri abatagatifu
Kanda hano umusubize

RUDAKEMWA Peter - 1/09/2016 saa 08:55

Ndabaza wowe witwa KOKO.Ni hehe RWAHAMA yavuze ko ali umutagatifu?Ibyo yanditse yagiraga abantu inama zishingiye kuli Bible kugirango bahinduke nta kindi.Iby'ubutagatifu ubizanye gute?Ushobora kuba wabitewe n'ishyari.Niba yitanze agashaka imirongo myinshi ya Bible yo kwigisha abantu,nawe bikore aho kuzana amatiku gusa.Niba se uzi imperuka ukora iki ngo uyitegure?Niba wibera mu byisi gusa,ntabwo urimo kuyitegura.Kuko abibera mu byisi gusa bazarimbuka ku munsi w'imperuka.Kuyimenya gusa ntugire icyo ukora,birutwa no kutayimenya.Ni nkuko waba uzi ko inzu yawe yenda gushya kandi nawe uzayihiramo,noneho ukigurira igitanda n'intebe byiza byo gushyiramo.Ahubwo uba ukwiye kureba icyo wakora ngo uzakize UBUZIMA bwawe.Abiteguye neza imperuka,bakora umurimo w'imana.Soma uko YESU yatubwiye muli Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Nurangiza usome muli Yakobo 4:4 na Yeremiya 25:33,urebe uko bizagendekera abibera mu byisi gusa nyamara biyita Abakristu.MERCI.
Kanda hano umusubize

RWAHAMA Epa - 31/08/2016 saa 11:30

USA na TURKEY nubwo bahuriye muli NATO,bafite ibintu bituma batumvikana muli Syria.USA ishyigikiye aba Kurds,naho TURKEY ikabarwanya.Muli Syria,ubu hararwanira ibihugu birenze 10 hamwe n'izindi politico-religious-military organisations (Hezbollah,Islamic state,etc...). Iyi si yacu iteye agahinda.Mu gihe imana yaturemye ishaka ko dukundana,isi yose irimo kurwana.Abandi bali muli politics (Gabon,USA,Zimbabwe,DRC,etc).Ibintu byica iyi si yacu cyane ni Intambara na politics.Abatarwana nabo,bibereye mu byisi gusa.Niyo mpamvu YESU yavuze ko chef w'iyi si ali SATANI (Yohana 12:31).Buli gihe tubabwira ko imana yacu Yehova igomba guhagarika aka KADURUVAYO kali muli iyi si.Nubwo yatinze kubikora,ibintu bibera muli iyi byerekana ko imperuka iri hafi.Sitwe tubivuga gusa kuko n'abahanga bo mu isi bavuga ko isi iri mu bihe bibi.Urugero,soma inkuru hano yitwa ngo "Isi yamaze kwinjira mu bihe bikomeye".Mujye mufatana uburemere ibyo tubabwira kuko byanditse muli Bible.Niba ushaka ubuzima bw'iteka,ukarokoka ku munsi w'imperuka,hinduka we guhera mu byisi gusa kuko imana idakunda abantu bishakira ibyisi gusa (Yakobo 4:4).Ibagereranya n'INYAMASWA zitagira ubwenge,zitegereje kubagwa.Tubereka buli gihe uburyo mwahinduka,mukaba inshuti z'imana.Mushake ubuzima nyakuri (real life).Ibyo mwibeshya ngo nibwo buzima,turabisiga tugapfa nta kuzazuka.Ariko abashaka imana kandi bakayikorera,niyo bapfa bazazuka babeho iteka ryose muli Paradizo (Yohana 6:40).Dukore ariko kandi dukorere n'imana nkuko ibidusaba (Yohana 14:12).Mujye mutubabarira guhora tubandikira.Nuko dushaka ko mubona ubuzima bw'iteka.Tubabwira uko mwabubona.Natwe tuli abantu nka mwe.Dukora umurimo w'imana ku buntu nkuko YESU yabidusabye muli Yohana 10:8.Mujye musoma iyi mirongo tubaha.Ni uburyo bwiza bwo kwiga Bible niba mubishaka.
Kanda hano umusubize

Christian - 31/08/2016 saa 13:28

Urakoze mukozi w'Imana . Nibyo tugeze mu minsi ya nyuma
Kanda hano umusubize

Patrick - 1/09/2016 saa 16:18

Uribeshya n'abanyabyaha bazazuka ariko bajye mu muriro utazima Math 25:41, Ibyah 20:12-15
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X