Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urujijo : Ikigo cya gisirikare cyahiye kirakongoka

Icyicaro cya region ya 34 y’ingabo za FARDC giherereye i Goma muri Kivu ya Ruguru cyafashwe n’inkongi kirashya kirakongoka.

Iyi nkongi y’umuriro yagaragaye mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira iryo kuwa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2016.

Umuyobozi mukuru w’icyo kigo General Fall Sikabwe yemeje aya makuru avuga ko iyo nkingi yaturutse mu cyumba cya mudasobwa cyajemo impanuka yatewe no guhura kw’insinga z’amashanyarazi (court –circuit).

JPEG - 49.3 kb
Iyi nkongi ngo ishobora kuba yagizwemo uruhare na bamwe mu basirikare bakorera muri iki kigo

Ati « Ubwo ibyo byabaga amakuru twashyikirijwe n’abari bahari yatubwiraga ko inkongi yatangiriye mu cyumba cy’ikoranabuhanga. Iyo nkongi rero yaturutse kuri court – circuit nyuma iyo nkongi ikomeza no kuri za biro njye nabyiboneye hagaragaye uburangare iyi nkongi ntiba yageze aho yageze".

Gen Sikabwe avuga ko nta muntu wahitanywe n’iyo nkongi icyakora ibikoresho byangiritse byo ni byinshi. Mu byangijwe harimo ibikoresho bihenze birimo ibikoresho bya informatique, imashini za mudasobwa n’ibindi.

Ati «Ubutabazi bwihuse bwatugezeho ariko ntibyabujijwe ibyangirika kwangirika ku kigero cyo hejuru. Imodoka 4 zizimya umuriro za Monusco zarahageze ku gihe ziragerageza ariko ntibyatanga umusaruro ».

Kuri ubu inzu yakorerwagamo yarangiritse. Inzu zose zari muri iki kigo cya gisirikare ibisenge byazo byarahiye byose naho ibiro bya gisirikare birakorera mu mahema kuva kuri uyu wa gatatu mu gitondo.

Général Fall Sikabwe asoza avuga igisirikare ayoboye gikomeje iperereza ku byaba byateye iyo nkongi ngo kuko ngo hari hari abasirikare ayoboye baba bihishe inyuma y’icyo gikorwa cya kinyamaswa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mico - 16/07/2016 saa 12:16

Ntacyo mushoboye nubundi nimwigire kinshasa guhiga abakobwa beza babanyongere! Kurinda byo byarabihishe. Umusilikare wukuri ntatwika igihugu cye. Jamais!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X