Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rwemeye kwakira ikirego cya Ingabire

Urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu rwemeye kwumva ikirego cya Victoire Ingabire waruregeye avuga ko afungiwe mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

Umucamanza El Haj Guissé ukomoka muri Senegal yasobanuye ko icyemezo cy’u Rwanda cyaje hashize amezi cumi n’abiri yose Ingabire yaragejeje ikirego muri urwo rukiko, bityo rero urubanza rukaba rukwiye gukomeza.

Radio BBC ivuga ko n’ubwo urukiko rwafashe icyo cyemezo ariko, abacamanza babiri kuri 11 bagize urukiko, Gerad Niyungeko w’u Burundi na Aggustino Ramadhani wa Tanzania, ntibagishyikiye, ariko muri icyo gihe hafatwa icya benshi.

Ubundi amategeko urukiko rugendereraho ateganya ko kugira ngo rwakire ikirego cy’umuntu cyangwa cy’ishyirahamwe runaka, igihugu kiregwa kigomba kuba cyarahaye ku mugaragaro abantu bacyo uburenganzira bwo kwitabaza urwo rukiko.

Madame Ingabire yagejeje ikirego cye muri uru rukiko ku itariki 3 z’ukwa cumi 2014, urukiko ruracyakira kuko ibyangombwa byose byari byuzuye.

Ariko ku itariki ya 1 z’ukwa gatatu uyu mwaka, hasigaye gusa imisi itatu ngo urubanza rutangire kuburanishwa, u Rwanda rwambuye abaturage barwo bwa burenganzira rusesa itangazo rwari rwatanze mu rukiko rutanga ubwo burenganzira.

Ibyo byahise bihungabanya urubanza, kuko u Rwanda rwavuze ko kuva rusheshe icyo cyemezo, nta muturage warwo ushobora kugana urwo rukiko.

BBC ikomeza ivuga ko abacamanza rero, bamaze gusuzuma ingingo u Rwanda rwatanze n’izo ababuranira Ingabire batanze, ngo rwasanze rufite uburenganzira bwo kumva urwo rubanza, kuko ibyo gusesa ubwo burenganzira u Rwanda rwabikoze urukiko rwarangije kwakira urubanza kera. Itariki ruzasubukurirwaho cyokora ntiyatanzwe.

Muri urwo rubanza, Ingabire yunganirwa n’Umunyarwanda Maitre Gatera Gashabana afatanije na Dr Caroline Buisman wo mu Buholandi, u Rwanda rugahagararirwa n’abo mu biro by’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda.

Ingabire wakatiwe gufungwa imyaka 15 azira ingengabitekerezo ya jenoside, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba, arega Leta y’u Rwanda avuga ko uburenganzira bwe bwahohotewe mu nkiko z’u Rwanda

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gasaga - 5/06/2016 saa 06:25

FDLR se ntigurisha amabuye?
Kanda hano umusubize

Busama - 4/06/2016 saa 22:36

Reka turebe icyo Busingo azabikoraho, ese leta izivana mu rubanza rucibwe idagagarariwe?
Kanda hano umusubize

kinyakura - 4/06/2016 saa 15:45

umva nawe, ngo bahembwa nande, ngo barongeye barariye,mwebwe ibyanyu ni ugutekereza ibiryo n'amafaranga aho gutekereza niba ubutabera buzakora akazi kabwo, biba byerekanye ukuntu ibitekerezo biri hasi cyaneee, n'urwego turimo mubijyanye n'ubwenge , ubunyangamugayo, no gushaka amahoro
Kanda hano umusubize

teyodomiri - 4/06/2016 saa 11:45

Gashabana arongeye arariye.
Kanda hano umusubize

micomyiza - 4/06/2016 saa 13:23

bariya ba ovoka bahembwa nande?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X