Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urupfu rwa Mohammad Ali rwateye impagarara muri Amerika

Urupfu rwa Muhammad Ali rwateye impagarara nyinshi muri politike hagati y’abaharanira Umwanya w’umukuru w’igihugu cya Amerika ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Mu ijambo rye ryo kwihanganisha umuryango wa Muhammad Ali, ishyaka ry’aba republicains ryashyize imbere Donald Trump, yavuze ko Ali yari umuntu ukomeye muri Amerika kandi ko azahora yibukwa na bose.

Mu mwaka ushize, Ali yari yamaganye imvugo ya Trump, yo kubuza aba Islam kwinjira muri icyo gihugu.

Ku ruhande rwe, uhatanira Umwanya wa Perezida ku ruhande rw’aba demokrate, Bernie Sanders, yanenzeTrump, avuga ko ari umubeshyi.


Naho Hillary Clinton, yavuze ko Trump akwiye gucibwa urubanza kubera amagambo avuga.

Uwo mukinnyi mu guterana amakofi yitabye Imana ku munsi wa gatanu i Arizona, akaba yari amaze imyaka myinshi agendana indwara y’ubwonko ,ayimaranye imyaka irenga mirongo itatu.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nana - 8/06/2016 saa 10:04

Uvuze neza Kamana, ubundi tugomba gushaka ubwami bw'Imana ibindi tuzabyongererwa. Ndabigerageza ariko bikanga ariko one day Imana izabinshoboza. Ntamuntu ukomeye kw'isi. Nigeze kujya murusengero numva Pasiteri yivuze ibigwi ati : ndakomeye, mfite imbaraga ... naramurebye ndumirwa kuko ntamuntu ukomeye hano kw'isi.
Kanda hano umusubize

rubanda - 8/06/2016 saa 06:13

Trump ni umugabo nzamutora
Kanda hano umusubize

- 6/06/2016 saa 23:11

VYUKURI KWITA IGIHANGANGE MWISI NTACO BIMAZE UTAKIJIJWE NUKO MURONDERE KUMENYA YESU KRISTO IHO MUZO MURI IBIHANGANGE
Kanda hano umusubize

KAMANA Gad - 6/06/2016 saa 11:47

MOHAMED ALLI apfuye afite imyaka 74.Yali arwaye indwara yitwa PARKINSON yari amaranye imyaka 32.Asize abana 9 n'abagore 4.Urupfu ruba rukwiye gutuma dutekereza. MOHAMED ALLI yali umuntu ukomeye cyane,ariko indwara iramuhitanye.Niyo mpamvu YESU yadusabye gushaka ubwami bw'imana mbere na mbere (Matayo 6:33).Aho guhera mu byisi gusa.UBWAMI bw'imana buzaha UBUZIMA BW'ITEKA abantu bashaka imana kandi ntibazongera kurwara (Ibyahishuwe 21:4).Ndetse niyo twapfa dukorera imana,izatuzura ku munsi wa nyuma nkuko YESU yabyivugiye muli Yohana 6:40.Gukomera muli iyi si ariko udashaka imana,ntacyo bimaze.Dushake imana tukiriho.Twige Bible neza,tujye mu nzira tubwirize nkuko YESU abisaba abakristo nyabo (Yohana 14:12;Matayo 24:14). Dushake ubuzima nyabwo,aho kwibeshya ko ubuzima ari amafranga gusa,ubutegetsi,amashuli,ubwiza,etc...Iyo ali byo wiberamo gusa,uzapfa bibe birangiya.Mwikishinga ibinyoma by'amadini avuga ngo iyo umuntu apfuye aba yitabye imana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X