Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urutonde rw’imijyi 10 ku isi wageramo ugahora witeguye urupfu

Mu gihe bimwe mu bihugu biba bifite umutekano ndetse abashinzwe umutekano babyo bakoherezwa kubungabunga amahoro mu bindi bihugu byawubuze, hari ibindi usanga kubijyamo uba wikandagira ndetse ukaba uteganya ko isaha n’isaha wahasiga ubuzima.

Urubuga Escape here.com rwashyize ahabona uru rutonde, rugaragaza imwe mu mijyi itinyitse ndetse naba mukerarugendo bajyayo baba biteze ingaruka byabagiraho.

Imwe muri iyo mijyi hakunze kugaragara abanyabyaha batandukanye barimo abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse n,abafata abagore ku ngufu.

10. Caracas, Venezuela

Uyu murwa mukuru wa Venezuela, hakunze kubarizwa abanyabyaha benshi biganjemo abacuruza urumogi uretse n’uyu mujyi hari n’indi ibarizwa muri iki gihugu itari nyabagendwa aho usanga bamukerarugendo bahagera bikandagira, batinya ko abagizi ba nabi babambura ubuzima.

9. Ciudad Juarez, Mexico

Uyu mujyi ahanini utinyitse kubera urusobe rw’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, Cocaine, ndetse usanga ababicuruza baba bahanganye n’abashinzwe umutekano imbonanankubone, kuburyo nta munyamahanga upfa kuhisukira kimwe n’undi muturage waho usanga iyo atabarizwa muri ako gakundi usanga aba yiteguye kugirirwa nabi isaha iyari yo yose.

8. Cape Town, South Africa

Uyu ni umwe mu mijyi ibarizwa muri Afurica, yagaragayemo urugomo n’ubwicanyi kuva na kera na kare utibagiwe ibikorwa by’irondaruhu, byanatumye uwari umukuru w’icyo gihugu Nelson Mandela afungwa ubwo yageragezaga kurwanya amacakubiri yarangwaga muri Afurica y’Epfo.

Gusa ku rundi ruhande n’ubwo bigoye kuba wakwiringira umutekano waho ntibibuza bamukerarugendo kuhasura bitewe n’ubwiza nyaburanga uwo mujyi ufite.

7. Rio de Janeiro, Brazil

Rio de Janeiro , ni umujyi ukunzwe cyane ku isi ahanini bitewe n’imyidagaduro ikunze kuharangwa ndetse ntitwakwibagirwa amarushanwa Olempike ahabera, gusa ibyo ntibikuraho ko hakunze kugaragara abagizi banabi baba abitwaje intwaro cyangwa inzererezi zo ku mihanda zambura abantu utwabo.

6. Guatemala City, Guatemala

N’ubwo uyu mujyi uherereye muri America yo hagati ukungahaye ku byiza nyaburanga byiganjemo ibirunga ndetse n’ibisigazwa bya kera, ntiikuraho ko hari ubwicanyi ndengakamere, n’ibindi byaha rusange byiganjemo ubujura no gushimuta imodoka mu mihanda.

5. Acapulco, Mexico

Ibarurishamibare rigaragaza ko uyu mujyi wiganjemo ubwicanyi cyane aho abawusura basabwa kugenda bitonze kuko ngo usanga na bakavukire bahasiga ubuzima. Gusa ngo ibi bikorwa by’urugomo ntibyahahoze kuva kera na kare.

4. Baghdad, Iraq

Kubera intambara n’ubwiyahuzi birangwa muri Iraq, ni kimwe mu bituma uyu mujyi udasurwa n’abantu benshi kuko isaha n’isaha usanga benshi bahasiga ubuzima umunsi ku munsi.

3. Kabul, Afghanistan

Kabul ni umwe mu mijyi ikunze kugaragaramo ibikorwa byo kwiturikirizaho ibisasu ahanini bikozwe n’intagondwa z’abayisilamu usanga abantu benshi mu bajya muri icyo gihugu bagenda bikandagira kuko ako gace gasa nk’akabaye indiri y’intambara zihoraho.

2. Karachi, Pakistan

Cyo kimwe na Kabul,Baghdad, uyu mujyi wa Karachi nawo wabaye indiri y’ibyehebe , intambara,iterabwoba, ubwicanyi bwo bwafashwe nk’umukino rusange aho buri wese aba yiteguye kwivuna mugenzi we igihe hagize akantu gato kabatandukanya.

1.San Pedro Sula Honduras

Uyu mujyi wabaye indiri y’ibyaha biremereye birimo kugurisha intwaro ku mugaragaro, icuruzwa ry’abantu ndetse ibitangazamakuru byinshi bikemeza ko uyu mujyi koko ukwiye kuza ku mwanya wa mbere kuko ibyo bikorwa byatangiye kuva kera bityo abahasura bakaba ari mbarwa.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rupupe - 1/12/2016 saa 00:55

Aha bujumbura turayizi
Kanda hano umusubize

rupupe - 1/12/2016 saa 00:54

Aha bujumbura turayizi
Kanda hano umusubize

rupupe - 1/12/2016 saa 00:52

Aha bujumbura turayizi
Kanda hano umusubize

maurice dushimimana - 27/11/2016 saa 11:50

we are at end of apocalypse all of bible said are happening the rest is judjement of the human creator
Kanda hano umusubize

Rugali Remy Rwagasabo - 26/11/2016 saa 17:55

Kamengeruguru no mugasenyi ko ntaco mwuzeko. Imbonerakure za petero ni danger
Kanda hano umusubize

Ndabazi Jonas - 26/11/2016 saa 10:24

Ntimukabeshye ntabwo genocide yakorewe Abatutsi yakozwe n'interahamwe. Ahubwo genocide yakorewe Abatutsi ikozwe n'Abahutu. Ni Abanyarwanda b'ubwoko bw'Abatutsi barimbuwe n'Abanyarwanda b'ubwoko bw'Abahutu. Abavuga Interahamwe uko nabonye kose Ni uko batazizi. Zari urubyiruko rwa MRND kdi Abatutsi bishwe n'urubyiruko rufatanyije na bene barwo bo mu mashyaka yose yari mu Gihugu. Ntimukagoreke rero!
Kanda hano umusubize

kayitare - 26/11/2016 saa 07:10

oya kigali murayibeshyeye keretse muyishyise ku mwanya wa mbere utuwemo n'abantu basiritswe n'ubwoba baba biteguye isaha yose gushimutwa cg kurigiswa n'ubuyobozi nta mpanvu
Kanda hano umusubize

imanzi - 25/11/2016 saa 14:41

bujumbura ya Burundi?
Kanda hano umusubize

ISAAC - 25/11/2016 saa 21:05

NTIMUTUBESHERE IBURUNDI
Kanda hano umusubize

umukunzi - 25/11/2016 saa 13:15

ntukabeshe kigali ,numugi mwiza cyane kwisi,iri mubihugu byambere bifite umutekano
Kanda hano umusubize

NTWARI - 25/11/2016 saa 13:13

Abavuga ko Kigali ikwiye kujya kuri uru rutonde, ni abasigajwe inyuma n'amateka. Nibyo koko Kigali yigeze kuba iya mbere Ku isi mu bwicanyi ibyo byabaye mu mwaka wa1994, ubwo Kigali yabereyemo genocide yakorewe abatutsi, iyo genocide ikaba yaragarayemo ubugome ndengakamere, iyo genocide yakozwe n'interahamwe zari zifite umutima nk'uw'imbwa z'agasozi. Ariko ubu Kigali ifite umutekano n'iterambere birimo gutungura benshi Ku isi yose. Mperutse kujyayo ariko naraye ntembera burinda bucya nta n'umupolisi umbajije ibyangombwa kandi mpura nabo, ahubwo narangariye ubwiza bw'uyu mujyi. Umugongo wahetse Inkotanyi zagaruye amahoro mu Rwanda uragahoraho.
Kanda hano umusubize

NTWARI - 25/11/2016 saa 13:12

Abavuga ko Kigali ikwiye kujya kuri uru rutonde, ni abasigajwe inyuma n'amateka. Nibyo koko Kigali yigeze kuba iya mbere Ku isi mu bwicanyi ibyo byabaye mu mwaka wa1994, ubwo Kigali yabereyemo genocide yakorewe abatutsi, iyo genocide ikaba yaragarayemo ubugome ndengakamere, iyo genocide yakozwe n'interahamwe zari zifite umutima nk'uw'imbwa z'agasozi. Ariko ubu Kigali ifite umutekano n'iterambere birimo gutungura benshi Ku isi yose. Mperutse kujyayo ariko naraye ntembera burinda bucya nta n'umupolisi umbajije ibyangombwa kandi mpura nabo, ahubwo narangariye ubwiza bw'uyu mujyi. Umugongo wahetse Inkotanyi zagaruye amahoro mu Rwanda uragahoraho.
Kanda hano umusubize

jackso - 25/11/2016 saa 12:03

Sha witwa confused ko! Kgl se ninde wahakwibiye?
Kanda hano umusubize

RWAKANA Joseph - 25/11/2016 saa 10:25

Kuva isi yabaho,irangwa n'urugomo rwinshi.Byatangiriye kuli GAHINI yica murumuna we ABELI.Intambara zabaye mu isi,zimaze kwica millions nyinshi cyane.Intambara ya 2 y'isi yonyine,yatwaye millions zirenze 60.Ubu tuvugana,intambara ziraca ibintu muli Somalia,Syria,Afghanistan,Sudan zombi,Yemen,DRC,Mali,etc...Nkuko Bible ibivuga muli Yohana 12:31,iyi si iyoborwa na SATANI.Ku munsi w'imperuka yegereje,imana izarimbura abantu bose barwana (Matayo 26:52),hamwe n'abandi bose bakora ibyo imana itubuza (abasambanyi,abajura,abarya ruswa,etc...).Mujye mwemera ibyo Bible ivuga ko bizaba (prophecies).Nkuko tubisoma muli 2 Peter 3:13,dutegereje isi nshya n'ijuru rishya.Isi nshya bivuga isi izahinduka Paradizo,izaba ituwe n'abantu bazarokoka ku Munsi w'imperuka,ubwo imana izarimbura abantu bose banga kuyumvira.Soma Yeremiya 25:33.
Kanda hano umusubize

amani - 25/11/2016 saa 05:19

nyamara muvuze ukuri kuri Cape town ndahatuye no mumugi rwagati uhabonera uruva gusenya natwe twitwaza icyo bita POCKET KNIFE naho Johannesburg naho birarenze abashinzwe umutekano nibo bapfa iyi ni SOUTH AFRICA
Kanda hano umusubize

mike - 25/11/2016 saa 17:48

Ugeze ukuri kabisa utazi defty,micpllain,akashia.mover park,tsunami.Phillip nahandi baricana biba kumanywa yihangu ntibagiwe na oklohama mubarangirangi ibyo ndumuhamya wabyo niho ntuye.
Kanda hano umusubize

- 24/11/2016 saa 20:24

uwambere ni kigali
Kanda hano umusubize

mugisha alex - 24/11/2016 saa 20:10

Muri iraq ho harakaze
Kanda hano umusubize

mugisha alex - 24/11/2016 saa 20:07

Muri iraq ho ningombwa kuko intagondwa zarakaze nimitwe itandukanye igendera kumahame ya islam
Kanda hano umusubize

ayubu - 24/11/2016 saa 19:45

ni hatari kbs mwibagiwe muri somalia
Kanda hano umusubize

Confused - 24/11/2016 saa 18:12

Ndabona ariko wibagiwe Kigali!
Kanda hano umusubize

jackso - 25/11/2016 saa 11:59

Sha uri confused ko! Kgl se ninde wahakwibiye?
Kanda hano umusubize

Joseph - 26/11/2016 saa 14:23

wowe uvuga kgl urayizi cg urayibwirwa. uzaze yo ureke kumva amabwire.Munje mureka guharabika.
Kanda hano umusubize

Abdul Hassan - 27/11/2016 saa 15:27

Ubwose naza bakamurasa kumankwa yihangu uraba utamuroshye!
Kanda hano umusubize

kkkk@hotmail.com - 24/11/2016 saa 15:32

Where is Kigali?
Kanda hano umusubize

simbi - 24/11/2016 saa 14:29

De bandits?
Kanda hano umusubize

shakira - 24/11/2016 saa 13:53

birakaze muri iyi mijyi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X