Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

USA: Hillary Clinton ngo natorwa azemerera abimukira kuba muri Amerika ku bwinshi

Madame Hillary Clinton aratangaza ko naramuka atowe azafasha abimukira bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuza gutura muri Amerika ndetse agaharanira ko abaturage benshi babona akazi.

Ubwo yari muri muri congere y’ishyaka rye mu mujyi wa pfiladelfia ,Hillary Clinton yemeje ko naramuka atorewe kuyobora amerika azaharananira iterambere ry’ubukungu aho benshi bazabasha kubona akazi bakwiye.

Cliton kandi yemeje ko naramuka atowe ,amamilion n’amamilion y’abimukira benshi bifuza ubwenegihugu bw’Amerika bazabuhabwa igihe cyose bizagaragara ko batanga umusanzu mukuzamura ubukungu bwa Aemrika.

Madame Hillary Clinton nyuma yo kwemezwa n’abo mu ishyaka rye ry’abademocrate nkuzabahagararira mu matora ndetse n’umuryango wa Perezida obama ukagaragaragaza ko umushyigikiye bikomeye.

Hillary Clinton nawe yaraye yemeye kumugaragaro kuzahagararira ishyaka rye ndetse ahita umugore wa mbere mu mateka ya amerika ugiye guhagararira ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Toto - 31/07/2016 saa 22:45

uyu mugore arabeshya mu myaka 8 amaze c yakoze iki? uretse kwica gadafi. Imana imutsindane n'abamuri inyuma bose
Kanda hano umusubize

Amamara - 30/07/2016 saa 22:01

Uwo Arabishoboye Tu
Kanda hano umusubize

mico - 30/07/2016 saa 19:19

Ibyo ni ibinyoma byamateshyamugeni. Ahubwo nimureke murore ukuntu isi igiye guhinda umushyitsi biturutse ku mabwiriza y'uyu mugore. Trump simushyigikiye kubera amagambo ye yivangura ruhu nubwo avugisha ukuri ku bibazo bya africa, cne cne aho yamagana ibisambo nabatwaza igitugu. Ariko nanone hari ibanga ryihishe inyuma ya Mme Clinton ritaramenyekana ariko Trump we ararizi. Kuri we isi izasubira mu ntambara.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X