Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

USA: Ibyo gutabarizwa umugogo w’Umwami Kigeri V Ndahindurwa bircyarimo inzitizi

Urukiko rwo muri leta ya Virginia muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ni rwo ruzafata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa. Icyo cyemezo kamarampaka gishobora gufatwa tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Ni nyuma y’uko hagaragaye ubwumvikane buke mu muryango hagati y’abashyigikiye ko umugogo w’umwami utabarizwa mu Rwanda n’abatabishyigikiye bifuza ko yatabarizwa mu mahanga.

JPEG - 18.4 kb
Ibyo gutabariza Umwami Kigeri V Ndahindurwa biracyateye ikibazo

Uko kutumvikana mu muryango ni byo byavuyemo icyemezo cyo kwitabaza inkiko zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho umwami yatangiye, kugira ngo zikemure izo mpaka. Impande zombi zitavuga rumwe kuri iki kibazo zitabaje ubutabera bwo muri leta ya Virginia kugira ngo ruzikiranure.

Itangazo dukesha bamwe mu bagize umuryango w’umwami ryasinywe na Speciosa Mukabayojo, mushiki w’umwami Kigeli V, na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo, rivuga ko “kuva babiri gusa mu bavandimwe bawo, batambamiye icyifuzo cy’umuryango wacu, byabaye ngombwa ko twitabaza inkiko zo muri Amerika aho yatangiye, nk’uko amategeko yaho abiteganya.”

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kumwe, urukiko rwo muri Fairfax County muri leta ya Virginia, rumaze kubona ko impande zombi zihagarariwe n’ababunganira mu nkiko, rwafashe icyemezo ko abatanze ubuhamya bose bamenyeshwa, bakazajya kwisobanura ubwabo. Ibyo bizakorwa imbere y’urukiko tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa kane rikomeza ryizeza abanyarwanda nta shiti ko umwami azatabarizwa mu Rwanda.

Twabibutsa ko mu kiganiro kihariye yigeze kugirana na Radio Ijwi ry’Amerika, umuvugizi w’Umwami, Boniface Benzinge, yemeje ko kujyana umugogo w’umwami mu Rwanda bitari muri gahunda. Abo muryango w’umwami bashyigikiye icyo cyifuzo cya bwana Benzinge barimo Gerald Rwigemera, umwami Kigeli yari abareye se wabo.

Umwami Kigeli yatanze tariki ya 16 y’ukwezi kwa 10, mu mujyi wa Oakton, muri leta ya Virginia. Umwami Kigeli yatanze afite imyaka 80 y’amavuko.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bubanje - 27/11/2016 saa 01:33

Umwami azashyingurwe aho amaze imyaka Myinshi babuze Kumurwanira akirimuzima ngo atahuke none bararwanira umugogo wengo utahuke?
Kanda hano umusubize

TWAGIRAYESU ERIC - 27/11/2016 saa 13:02

IBAZE NAWE EREGA ABANTU DUKUNDA ABAPFUYE TUKANGA ABAZIMA
Kanda hano umusubize

Rugali Remy Rwagasabo - 26/11/2016 saa 17:43

Hari ibintu bitatu urukiko ruzashingiraho (Inyandiko y'ubusabe bwe ''testament'',Ubwenegihugu, n'umuco) IMPAPURO Z'UBUSABE ''TESTAMENT'' Niba hari impapuro y'ubusabe bwe "Virginia y'ubahiriza uburenganzira bw'umuntu'' bazagendera kucyo nyakwigendera yivugiye. Niba ntacyo yavuze rero UBWENEGIHUGU: Niba yarafashe ubwene gihugu bwa America, ntabintu byinshi azashyingurwa muri America ''iyo ufite Ubwenegihugu bwa America,nibwo bugira agaciro kuruta ubw'inkomoko yawe, ubwo rero yashyingurwa nk'umunyamerica watabarukiye muri America UMUCO Virginia, y'ubahiriza imico yabagize leta zunze ubumwe za America zubahiriza cyane imico yaburi muturage wa America, niba Umwami adafite ubwene gihugu bwa America ntabe yaranasabye aho azatabarizwa ubwo icyemezo cy'urukiko kiziyambaza kucyo umuco ubivugaho. Gusa ibyo barimo ntibikwiye k'umuntu w'ingirakamaro nkuriya, nibave munyungu zabo n'iza politike zibyihishe inyuma.
Kanda hano umusubize

man power - 26/11/2016 saa 14:45

Icyo barwanira nti mukizi umwami natabarizwa muli Amerika ibitungo izahabwa umuryango uli muli Amerika natabarizwa mu Rwanda abo murwanda barashaka imitungoye benzige aranga kuviramaho ikibazo nicyo bizatinda ubwo bigiye mumanza

nzabandora - 26/11/2016 saa 14:33

mureke abapfu babike abapfu babo
Kanda hano umusubize

juju - 25/11/2016 saa 11:38

Abashaka gukora imihango ku mugogo wumwami bafite time ...they are willing to wait until the case settles.
Kanda hano umusubize

shishoza - 25/11/2016 saa 10:11

Ngo mu kwa mbere 2017? Ubwo se uyu muntu azamara icyo gihe cyose atarashyingurwa? Ese ubu aba bantu babyumvikanyeho bikarangira? Ariko koko uyu ni umuryango umwe Cyangwa ntacyo bapfana na Nyakwigendera? ni gute umuntu wawe yatabaruka, ukamara iki gihe cyose utsimbararaaaaaa ngo ntashyingurwe ngo kubera..... sinzi ibiki? Ndabona hakorwa nk'ibyo Umwami salomon yakoze, abagore 2 barwanira umwana buri wese avuga ko ari uwe. Yarababwiye ati: Mureke tumusaturemo kabiri, buri wese atware igice cye. Utari nyina ati nibyo rwose nimimutugabanye. Nyina w'umwana ati yewe, aho kugirango umwana wanjye apfe, mumuhe uyu mugore ariko abeho. Umwami Salomon ati umwana nimumuhe uwavuze ko aho gupfa ahabwa undi, kuko niwe nyina. N'aba rero, iyi mikino yabo irarambiranye, nihagire uruhande ruharira urundi, kuko yaratabarutse, gushyingura ntibyagombye kubahanganisha. Keretse niba hari aho yashyingurwa akazuka wenda byaba bifite ishingiro. Nyagasani afashe aba bavandimwe bareke gupfa ubusa.
Kanda hano umusubize

Dolph - 25/11/2016 saa 16:26

hhhhhhh @shishoza uraviga ukuri.
Kanda hano umusubize

Fidele - 26/11/2016 saa 06:54

Ubwose Koko Urumva Umugogo W'umwami Ar'uwogukiniraho Ngo Bacemo2 Ahubwo Nibategereze Uwanzuro W'urukiko.
Kanda hano umusubize

- 25/11/2016 saa 10:08

Ngo mu kwa mbere 2017? Ubwo se uyu muntu azamara icyo gihe cyose atarashyingurwa? Ese ubu aba bantu babyumvikanyeho bikarangira? Ariko koko uyu ni umuryango umwe Cyangwa ntacyo bapfana na Nyakwigendera? ni gute umuntu wawe yatabaruka, ukamara iki gihe cyose utsimbararaaaaaa ngo ntashyingurwe ngo kubera..... sinzi ibiki? Ndabona hakorwa nk'ibyo Umwami salomon yakoze, abagore 2 barwanira umwana buri wese avuga ko ari uwe. Yarababwiye ati: Mureke tumusaturemo kabiri, buri wese atware igice cye. Utari nyina ati nibyo rwose nimimutugabanye. Nyina w'umwana ati yewe, aho kugirango umwana wanjye apfe, mumuhe uyu mugore ariko abeho. Umwami Salomon ati umwana nimumuhe uwavuze ko aho gupfa ahabwa undi, kuko niwe nyina. N'aba rero, iyi mikino yabo irarambiranye, nihagire uruhande ruharira urundi, kuko yaratabarutse, gushyingura ntibyagombye kubahanganisha. Keretse niba hari aho yashyingurwa akazuka wenda byaba bifite ishingiro. Nyagasani afashe aba bavandimwe bareke gupfa ubusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X