Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

USA: Umugore yateye ubwoba abashinzwe umutekano wa Perezida Obama

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Maison Blanche/ White House yongeye gufungwa amasaha make bitewe n’ikintu umugore yateye hafi yayo bakacyikangamo igisasu.

Abashinzwe ubutasi bo mu biro bya FBI batangaje ko ibyo byabaye nyuma y’aho hari umugore utabashije kumenyekana yatereye akantu mu gipangu cya Maison Blanche.

Abategetsi ba Maison Blanche bavuze ko basuzumye ako kantu basanga ntacyo gatwaye bafata icyemezo cyo kongera gufungura Maison Blanche.

JPEG - 49.5 kb
Nyuma yo gutera ako kantu mu gipangu cya Maison Blanche umutekano wakajijwe cyane

Ibyo byose byabaye nyuma y’amasaha make Perezida Barack Obama avuye kuvuga ijambo ahashyinguye abasirikare baguye ku rugamba mu irimbi riri hafi ya Washington DC ku ruhande rwa leta ya Virginiya.

Uyu mugore wateye aka kantu mu biro bya Obama nawe yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano. Gusa ibi byose ntacyo byahungabanyijeho umuryango wa Perezida Obama.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Charles - 1/06/2016 saa 10:15

Obama ntakidasanzwe yari gukorera Africa kuko twanze kuyoboka inzira ya democracy. Nonese mugirango yari kuyobora imigabane 2? No. Nonese azane imbunda kurwana na bene wabo? Aratuzi neza ko twananiranye!!! Ahubwo se murabona ibyakorewe Libya ari byiza? Mwirinde mubyo muvuga kuko intambara irica, igasenya... Gusa Obama yatumye abazungu babona ko byose bishoboka kandi erega buriya Obama yahawe ubutegetsi nabazungu. Umuzungu arwanira kuza mu Rwanda!!!! Umuzungu aremera agahakwa.... Kwibohora. com
Kanda hano umusubize

nounou - 1/06/2016 saa 00:09

nagende ntaumwifuriza Gupfa.arko birababaje kuba akomoka muri africa akaba arangije manda ye ntakintu nakimwe akoreye africa ahubwo akadushyira mumazi abira.ari mukwaha kwabazungupe
Kanda hano umusubize

bihwahwa - 1/06/2016 saa 09:52

Hhhhhhhhhh, uri feck cyane wagirango akorere iki afrika we, ese ubundi uriya ni umunyafrika niko ubyumva Hhh waba wibeshye cyane. Niba ugendera kuribyo ni how many afrika American people, opinion leaders, most reach one and other powerful are living in USA and other countries all over the world. Abagira icyo bakorera their mother continent afrika. Nibande? Tuza rero Obama is American not African.
Kanda hano umusubize

nounou - 1/06/2016 saa 00:09

nagende ntaumwifuriza Gupfa.arko birababaje kuba akomoka muri africa akaba arangije manda ye ntakintu nakimwe akoreye africa ahubwo akadushyira mumazi abira.ari mukwaha kwabazungupe
Kanda hano umusubize

mimi - 1/06/2016 saa 09:49

Wagirango atumarire iki se yari yatorewe kuba perezida wa afrika cg yari yatorewe kuba uwa leta zunze ubumwe z'amerika?
Kanda hano umusubize

mimi - 1/06/2016 saa 09:50

Wagirango atumarire iki se yari yatorewe kuba perezida wa afrika cg yari yatorewe kuba uwa leta zunze ubumwe z'amerika?
Kanda hano umusubize

Cc - 31/05/2016 saa 12:44

UYU MUGABO KUGIRANGO ARANGIZE UYU MWAKA NYAMARA BIRASABA AMASENGESHO....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X