Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uwari Perezida wa MRND Ngirumpatse Matayo yigeze gukubitwa inshyi na Perezida Habyarimana Ese byaturutse he?

Mu 1992 Perezida Habyarimana yiyise ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi ahawe igitekerezo cyo kwiyita gutyo na Ngirumpatse Matayo wari Perezida wa MRND. Habyarimana nyuma yo kwiyita iri zina yakubise Matayo inshyi. Ese yamujijije iki? Urabisanga muri iyi nkuru.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa yiyise "ikinani", yarasiwe mu ndege tariki ya 6 Mata 1994, ahasiga ubuzima, ntiyanashyingurwa mu cyubahiro, ahubwo umurambo we warabunganwe, uvanwa i Kigali ugezwa i Gbadolite muri Zaire [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu]. Amakuru anavuga ko utashyinguwe, ahubwo watwitswe, ivu ryawo rijugunwa ahatazwi.

JPEG - 35.6 kb
Perezida Juvenal Habyarimana ntiyashimishijwe no kwitwa Ikinani bituma uwarimwise yakirizwa inshyi

Izina Ikinani hari abavuga ko Habyarimana yaryiswe kubera amashagaga, igitugu n’igitutu byamurangaga, ariko cyane cyane hagamijwe gutera ubwoba no guca intege andi mashyaka ataravugaga rumwe nawe icyo gihe.

Ku rundi ruhande ariko, hari ubuhamya bugaragaza ko Habyarimana yaba yararyiswe nawe ubwe atazi icyo risobanura kuko nyuma yo kukimenya yahindukiranye Ngirumpatse Matayo warimwise, amunyuzamo inshyi.

Uyu Ngirumpatse uretse kuba umuhimbyi n’umunyamuziki ukomeye uzwi mu bihangano bikoreshwa mu Kiliziya ndetse n’ibindi byahimbiwe iminsi mikuru runaka; icyo gihe yari Perezida w’ishyaka rya MRND, imirimo yafatanyaga no kuyobora Chorale de Kigali. Yari yariganye na Habyarimana mu iseminari nto ya Kabgayi, baba inshuti kuva ubwo.

Imvano y’izina ‘Ikinani’

Mu nkundura y’amashyaka menshi mu Rwanda hagati ya 1992-1993, Habyarimana yari akeneye ikintu cyatuma abo batavuga rumwe haba mu gihugu imbere no hanze bamutinya bakamufata nk’igihangange ntatsimburwa.

Icyo gihe Ngirumpatse, umwe mu bacurabwenge bizerwaga cyane akaba n’umuhanga mu buvanganzo niwe wamuboneye izina maze amaso ku yandi amwita ‘Ikinani’, Habyarimana ararishima rihama gutyo.

Ryari izina ryumvisha abamurwanyaga ko nta n’umwe uteze kumushyigura dore ko yari ku gitutu cy’amashyaka menshi, ndetse na FPR ikotana imugabaho ibitero.

Habyarimana mu 1992 yaje kujya mu Ruhengeri yirata izina rishya mu mbwirwaruhame y’amateka kuri Ngirumpatse.

Muri iryo jambo yagize ati “Habyarimana yaje kujya mu Ruhengeri aravuga ngo ‘Ndi Ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi, umunsi namanutse n’Interahamwe zanjye utwo dushyaka ntituzongera gukoma.’"

JPEG - 35.3 kb
Ngirumpatse Matayo yakubiswe inshyi na Perezida Habyarimana Juvenal amuziza ko yamwise Ikinani

Ibi andi mashyaka ngo yarabyumvise bukeye ateranira kuri stade Regional i Nyamirambo, abaza niba abarwanashyaka bayo bumvise ibyo Habyarimana yavugiye mu Ruhengeri, abatabisobanukiwe bahabwa isomo ryihariye.

Umwe mu basaza b’imyaka hafi 90 utarashatse kwivuga amazina waganiriye na Imirasire.com yagize ati “Ikinani rero nkuko mubizi barwanashyaka, ni ka kabuye imandwa ziha uwabanzwe ngo nagahekenye, urumva nta muntu uhekenya ibuye ngo arimene, uko udashoboye kumena iryo buye ni nako utazashobora kumena ibanga ry’imandwa.”

Akomeza avuga ko iki gisobanuro Habyarimana yagitaye mu gutwi, ahindukirana Ngirumpatse wamuhaye izina rifitanye isano n’imandwa, aramukubita ndetse amumerera nabi cyane.

Yagize ati “Habyarimana yarabyumvise ahamagara Ngirumpatse i Kanombe aramubaza ati, ‘wambwiye ngo ndi ikinani kubera iki kandi uzi neza ko ikinani ari akabuye k’imandwa ziha umubandwa ngo nagahekenye?’, aramuhonda, aramumenagura, urumva gukubitwa na Habyarimana wari ufite ikiboko [ukuboko] kingana n’umutumba, ni nko gukubitwa n’inkuba.

Ngirumpatse yagizwe inoge ashaka gusezera muri MRND
Uyu musaza uzi neza Ngirumpatse baturanye ahamya ko yageze iwe yabyimbiwe agashishimura ibaruwa yo gusezera ku buperezida bwa MRND.

Icyo gihe ngo abambari ba Habyarimana barimo Protais Zigiranyirazo, Sagatwa, Bizimungu Casimir, Nzirorera; begereye Shebuja bamwumvisha ko akwiye kugira icyo akora akigorora na Ngirumpatse kuko yari amufatiye runini, cyane cyane kumuyoborera ishyaka MRND.

Ati “ Baramubwiye bati ‘nonese ko umaze gukubita Matayo, ukaba ureba asezeye ku buperezida bwa MRND, turayiha nde noneho ko ariwe wari ufitiwe icyizere mu bakomeye, mu Bakirisitu no mu Banyarwanda basanzwe, none akaba atwigaritse turabigenza dute?’’

Mu rwego rwo kwica icyiru, Habyarimana yahaye Ngirumpatse inzu yakoreragamo Croix Rouge mu Kiyovu nawe ayiteza cyamunara bamuha miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda, ya mabaruwa yo gusezera muri MRND arayaca.

Imvano y’ubucuti bwa Habyarimana na Ngirumpatse

Ingingo yatumaga aramba kuri Habyarimana ngo ni uko biganye, yamara gufata ubutegetsi akamugabira, aho yamuhaye imyanya itandukanye irimo Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa, Ambasaderi n’ibindi.

Ngirumpatse yari yarahakanye atsemba ko atava mu gituza cya Shebuja ngo ni uko amashyaka amwanjamye. Yagize ati “Nonese ubu mutererane kuko amashyaka amwanjamye agiye kumuhirika? Sinamutererana naba mbaye lache [Ikigwari]’’.

Ngirumpatse Matayo yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bubu - 25/08/2016 saa 00:30

Huuu! Ntangoma idashira! Muvuge tuu!!! Azashirivuga! Mutukana gusa! Rip dady!
Kanda hano umusubize

karibwami - 21/08/2016 saa 21:02

utavuga ikiboko se! ejo mu gitonda uzaba uvuga n'utuguru (amaguru). Gusa muzi guhahira inda zanyu musebanya, ko yapfuye akugize ate!!
Kanda hano umusubize

0000000000000000000000000000000000 - 22/08/2016 saa 12:32

mujye mureka bavuge umunyabibi asiga amatekamabi kdi ntiyibagirana maze na Hitler nawe tuzi aamateka ye kdi tuta muzi nkatwe kinani tuzi nubwo waba urimwishywa we sinatinya kumuvuga turikumwe kuko akarenze umunwa karushya ihamagara yoretse igihugu ngo arayobora mbabazwa naririyazina risebya iyaduhanze
Kanda hano umusubize

0000000000000000000000000000000000 - 22/08/2016 saa 12:34

inzina siryo muntu koooooooooooo
Kanda hano umusubize

Fred - 21/08/2016 saa 14:07

Ntabwo nabashima kubwiyi nkuru,nabashima aruko mufashe umwanya nkuyu mukandika mujyira Inama abahinzi uburyo bakuhira imyaka,uko bahinga ibihingwa biberanye nagace runaka bityo bakihaza bagasagurira amasoko,....None mwahisemo kwandika inkuru zumuntu wapfuye,nundi wakatiwe burundu badateze kugira umusanzu baha igihugu.baraya barangije urwabo mibareke mwibataho igihe mutubwire izindi nkuru kandi zirahari zateza igihugu nabene gihugu imbere.kandi ruzabibashimira tuzajye tunabibuka iminsi yose igihe muzaba mutakiri kwisi nkabanyamakuru bindashyikirwa murakoze mugire Icyumweru cyiza.
Kanda hano umusubize

rutasi - 21/08/2016 saa 12:50

Mwaretze Ikinani kikiruhukira mu Mahoro. Ese ko mutandika ibibera i Kambere Ubu nuko mutabizi? Mugi mwibuka KO Itangazamakuru ribogamye nka Kangura na Rushyashya . Bijyana n'Ingoma bikorera. Twagize ikinyamakuru kimwe gusa Kinyamateka naho mwe mwirebera umukati gusa
Kanda hano umusubize

B G - 21/08/2016 saa 09:07

Wifuzaga ko bandika ibihe
Kanda hano umusubize

nshimiye noel - 21/08/2016 saa 00:52

Mubivuze kuberako ntawabatera ibuye.nahubundi ibyavugwa kunyenzi ntimwabitangaza.
Kanda hano umusubize

karumuna ntare - 23/08/2016 saa 04:55

ibaze nkaho ugeze nukuli sha amako yabagize abacakara pe ikambere se kuki ho havugwa nuko kubwa kinani ariho hagize amateka meza asyii muba muteye iseseme gusa
Kanda hano umusubize

Mende - 20/08/2016 saa 17:45

Iki kinyamakuru cyahindutse Rushyashya.Sinzi icyahindutse muri éditorial yabo nyuma ya 2015.Ngayo nguko.
Kanda hano umusubize

cyane - 20/08/2016 saa 11:15

Mu mateka mujye mwirinda guhamya ibivuzwe gutyo gusa. Be careful: don't quote ("") unless you have a reference. Is your mzee a reference? Hari abakiriho bari bahibereye yivuga. Naho iby'inshyi byo bishobora kuba ari ibiparu sha! N'ubu havugwa byinshi uko bwije uko bukeye.
Kanda hano umusubize

hey - 20/08/2016 saa 10:33

mutunzwe no gushishura Inkuru zavunnye abandi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X