Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

yakatiwe imyaka 100 muri Gereza azira gufata ku ngufu abana yigisha

Umwarimu wo mu ishuri ribanza r mu gihugu cya Kenya, yakatiwe gufungwa imyaka 90 azira gufata kungufu abana yigisha.

Iki ni kimwe mu bihano byo gufungwa igihe kinini ku bantu bononnye abana gihawe umuntu mu gihugu cya Kenya.

Umwarimu John Gichia Mugi w’imyaka 23 yahamwe n’icyaha cyo gufata kungufu abana b’abahungu 10 bo mu ishuri rito Muran’ga, riherereye ku birometero 120 mu burengerazuba bw’umurwa wa Nairobi mu mwaka 2015.

JPEG - 20 kb
Akimara gukatirwa yahise ajyanwa muri gereza

Uwo mwarimu yakoraga nta mushahara asabye , azafungwa imyaka 10 kuri buri mwana yononnye.

Umucamanza yavuzeko yakoresheje nabi agaciro n’icyizere abayeyi babo bana bari bamugiriye yasabwaga kurera.

Abo bana b’abahungu berekanye ibimenyetso ko uwo mwarimu yabakoreraga ku bice by’imibiri yabo rimwe na rimwe akabasoma.

JPEG - 30.9 kb
Abana b’abahungu nibo yafataga ku ngufu

Icyo gihano cyo gufungwa imyaka 100, ni ikimenyetso ko leta ya Kenya itangiye gufata ingamba zikomeye bantu bose bahohotera abana muri icyo gihugu.
Mugihe yaramba, azava muri gereza afite imyaka 123.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

wise man - 19/06/2016 saa 08:28

birababaje cyane nikibazo cyo kudaha agaciro uburenganzira bwa muntu kuko aho uburenganzira bwabandi bugarukira kandi kwangiza umwana ubauhemukira igihu umugabane n.isi muri rusange kuko uriya mwana niryo terambere ryrjo hazaza
Kanda hano umusubize

Jackson nkurunziza - 18/06/2016 saa 20:29

isi yaheze nukuri,yafataga ku nguvu abana b'abahungu ? nibamuhane igihano aragikwiriye.
Kanda hano umusubize

wise man - 19/06/2016 saa 08:29

ntibyoroshye pe!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X