Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Zanu-PF irima imfashanyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe urashyirwa mu majwi kwima imfashanyo y’ibyo kurya abatavuga rumwe n’ubutegetsi batuye mu turere turimo inzara kubera amapfa ahugarije.

Akanama k’igihugu gashinzwe uburenganzira bwa muntu karavuga ko abarwanya ishyaka rya Perezida Robert Mugabe Zanu PF batazapfa bongeye kubaha imfashanyo y’ibyo kurya. Reta kugeza magingo aya ntacyo irabivugaho.

Perezida Mugabe yavuze ko igihugu kiri mu kaga mu kwezi kwa kabiri, aho reta yagereranya ko abantu bazakenera imfashanyo y’ibyo kurya kugeza mu kwezi kwa mbere mu 2017, bashobora kugera kuri miliyoni 4.

JPEG - 28.9 kb
Zimbabwe igice kinini cyugarijwe n’amapfa

”Abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi ni bo ahanini bakora ibyo bikorwa byo kwanga gutanga iyo mfashanyo y’ibiryo,” nk’uko umukuru w’akanama gashinzwe kwubahiriza uburenganzira bwa muri Zimbabwe, Elasto Mugwadi, yabibwiye itangazamakuru ku murwa mukuru, Harare, yerekanye imvano y’amaperereza yakozwe.

Mugwabi yavuze ko abantu benshi bamaze kumererwa nabi kubera ayo mayeri, ariko nta mubare nyakuri yatanze.

Reta ivuga ko igice cy’ababa mu gihugu hagati bafite ibibazo by’inzara.
Ibyo birego, bigendanye no kwirengagiza ibisabwa n’itegeko nshinga, birakomeye urebye uruhare rw’itangwa ry’imfashanyo mu muri icyo gihugu, nk’uko bivugwa n’inzobere Stanley Kwenda ubwo yavuganaga na BBC.

Amatora ashobora kuyatsinda cyangwa ugatsindwa bitewe n’ imfashanyo y’ibyo kurya yatanzwe, nk’uko akomeza abivuga.

Igihugu cya Zimbabwe kimaze imyaka ibiri kitabona imvura, n’uyu mwaka rero gihanganye n’ingaruka ya El Nino. Amatora ategekanyijwe mu mwaka 2018.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X