Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Rubavu:Abacuruzi mu marira kubera Cholera

Abacururiza mu Karere ka Rubavu batangaza ko ubuzima bwabo buri mu kaga batewe n’igihombo cyavuye ku kuba barakikngiwe amazu ngo hadakomeza gukwirakwira icyorezo cya Cholera cyadutse muri ako karere.

Abantu barena 60 mu karere ka Rubavu baravugwaho kuba baramaze kwandura mu gihe babiri bamaze kwitaba Imana. Ibi ngo byatumye aba bamaze kwandura bashyirwa ahantu ukwabo bise Cholera Camp.

Dr Maj Kanyankore William, Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yavuze ko bashyizeho inkambi kugirango abantu badakomeza kwanduzanya.

Yagize ati “Imibare yarushijeho kwiyongera,dushyiraho inkambi kuburyo buri muntu wese ufashwe na Cholera aho yaba ari hose azajya ahita ajyanwa muri iyo nkambi(Cholera Camp),tubikoze kugira ubuzima budahagarara dufunga ahacururizwa ibiribwa,turasaba abaturage kurushaho kongera isuku.”

Abantu bacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bo mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Nyundo nibo cyane cyane bagezweho n’ingaruka z’icyo kibazo kuko bafungiwe amazu y’ubucuruzi kugira ngo iyo ndwara idakoza gukwirakwira.

Dr Maj Kanyankore na Sinamenye Jeremie, Umuyobozi w’Akarere Rubavu bahuriza k’umumaro wo gushyiraho ahantu hihariye h’abarwayi ba Cholera kuko ngo bizagabanya ikwirakwira ryayo.

Hatangajwe ko uzafatwa acuruza yarenze ku mabwiriza azajya acibwa amande agera ku bihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda. Iki cyemezo gisa n’icyabangamiye abaturage batunzwe umunsi k’umunsi n’ibikorwa by’ubucuruzi kuko bivugira ko byabahombeje.

Abaganga bavuga ko Kolera ari indwara iterwa no kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa byanduye, birimo agakoko kitwa Vibrio cholerique. Uyirwaye nngo arangwa no kuruka, gucibwamo, ndetse no gutakaza amazi menshi mu mubiri ku buryo iyo atavuwe neza kandi vuba ashobora no guhita apfa.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X