Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ababyeyi bigize ba Ntibindeba ku bana babo bakwiye kubibazwa

Minisititi w’umuryango Dr Diane Gashumba arasaba ababyeyi kwita ku bana babo bakirinda kwigira ba ntibindeba mu gukurikirana uburere bw’abana babo kuko bakwiye babibazwa.Ibi Dr Diane Gashumba yabitangaje mu nama y’abayobozi batandukanye ba polisi y’u Rwanda yaraye ibaye ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 03/10/2016.

Inama y’abayobozi mu nzego zitandukanye ba Polisi y’u Rwanda yateraniye ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru ejo taliki ya 3 Ukwakira , yize ku bintu byinshi birimo ingamba zo kurwanya ibyaha no kuzamura imibereho y’abapolisi.

PNG - 387.5 kb
Abapolisi batandukanye bari bitabiriye inama

Iyi nama yaguye yari yitabiriwe n’abaminisitiri barimo Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’igihugu na Dr Diane Gashumba w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, bari batumiwe nka bamwe mu bafatanyabikorwa b’ibanze ba Polisi.

Iyi nama y’abayobozi ba Polisi yitabiriwe n’abagera kuri 250 barimo ba Komiseri, abayobozi n’abayoborwa kugeza ku rwego rwa sitasiyo ya Polisi , yize ku bikorwa bya Polisi cyane ibyibanda ku kubungabunga ituze ry’abaturage, umutekano wo mu mihanda, ubugenzacyaha ndetse n’ibindi bikorwa byihariye muri Polisi.

Minisitiri Kaboneka afata ijambo muri iyi nama, yavuze ku kamaro ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Minisiteri ayoboye cyane inzego z’ibanze, bwagira uruhare mu kuzamura imibanire y’abaturage kandi bugakemura ibibazo byabo nk’uburyo bwo guteza imbere imibereho yabo.

Yibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda za Leta nk’Ubudehe, VUP Umurenge na Girinka nk’uburyo bwo kuzamura imibereho y’abaturage.

Minisitiri Gashumba we ku rundi ruhande, yavuze ku kurinda umwana no ku bufatanye bwa Polisi n’ inzego z’ibanze mu kurangiza burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

JPEG - 141.1 kb
Dr Diane Gashumba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango uri hagati akikijwe n’abayobozi bakuru ba polisi y’u Rwanda

Agaragaza ingamba zo guca abana mu muhanda, Minisitiri Gashumba yagize ati:"Ababyeyi ba ntibindeba nabo bagomba kubibazwa." Yongeyeho ko inzego zose zigomba gufatanya kuvana abana mu muhanda bakajyanwa mu ishuri.

Yagaragaje ubushake Leta ifite ku kurangiza iki kibazo kandi avuga ko Polisi ikeneweho ubufasha no kurinda ibigo ngororamuco by’aba bana , byaba ibya Leta n’iby’abikorera.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yashimye akazi kakozwe, ibikorwa byakozwe cyane cyane ibyaciye intege ibyaha bimwe nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina , ruswa n’ibindi.

IGP Gasana yagarutse ku buryo hazongerwa ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi byaha bijyanye nawo.

Yakomoje kandi ku bunyamwuga n’imyitwarire myiza nk’urufunguzo rw’ibikorwa byo kubungabunga no kurinda umutekano w’abaturage.

Muri iyi nama kandi, hagaragajwe ko ibyaha byagabanutseho 12 ku ijana hagati ya Mutarama na Nzeli uyu mwaka.

Iyi nama isanzwe iba ku buryo buhoraho imenyesha kandi ifasha mu kugenzura aho gufata ingamba zihamye mu guhangana n’ibiba bibangamiye umutekano bigeze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X