Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abacuruzi benshi bahuye n’igihombo gikabije kubera guca caguwa

Mu gihe bamwe mu bacuruzi b’imyenda bakomeje kuvuga ko bari mu gihombo cyatewe no guca caguwa, bongeye gusaba inzego bireba kubadohorera ngo kuko nta myenda yindi ihagije baratangira kubona ku masoko y’uRwanda.

Hashize igihe gito leta ifashe ingamba zo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda ,aho gukomeza kubirutisha ibyo hanze.

Mu cyaje ku isonga ni imyenda izwi nka caguwa benshi bakunze kuvuga ko idahenze ,kugeza ubu abacuruza cyangwa abahoze bacuruza iyo myenda ntibaranyurwa n’iki cyemezo.

JPEG - 107.2 kb
Abacuruzaga caguwa abenshi bahuye n’igihombo gikabije nyuma y’aho bayiciye

Bavuga ko iyi myambaro yahagaritswe ndetse kubwabo bakaba bataranabona ku buryo bifuza imyenda ikorerwa mu Rwanda ngo bakomeze bambare ndetse bambike n’ababagurira.

Bamwe mu bacuruzaga caguwa bavuganye na Imirasire.com batangaje ko kuva caguwa yacibwa batigeze babuze icyo bakora bashatse kurangura indi myenda isanzwe bananirwa kuyirangura kuko igiciro kiri hejuru none ubu baribaza uko bazabaho kandi icyo bari bazi gukora ari ugucuruza caguwa.

Kamana Jean n’umwe mu bacuruzaga caguwa waganiriye na Imirasire.com, yabwiye Imirasire.com ko ubu ntacyo arabasha gukora kubera ko atabasha kubona ikiranguzo cyo kujya gucuruza iduka ry’imyenda.

Undi nawe utarashatse kwivuga amazina yavuze ko ubuzima bumeze nabi kuko ntacyo afite cyo gukora ngo ntayo yakoreye mbere acuruza caguwa yayariye none ubu akaba ariho abeshejweho n’abandi.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’ubucuruzi ,iganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba MINEACOM yo iravuga ko itigeze ihagarika caguwa gusa icyo yakoze ngo ni ukuyizamurira imisoro hagamijwe guha agaciro imyenda ikorerwa mu Rwanda ,iyi minisiteri ivuga ko gushyiraho inganda atari ibintu bikorwa vuba ariko ngo bigeze kure ku buryo bidatinze imyenda izaba iboneka ku bwinshi.

Minisiteri y’ubucuruzi ,inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba MINEACOM ivuga ko abantu bakwiye kumva ko caguwa itaciwe kuko ngo iracyemewe gucuruzwa ku masoko yo mu Rwanda.

Ngo icyakozwe ni ukuyizamurira imisoro kuko mu kuyinjiza mu gihugu hagamijwe guha agaciro imyambaro ikorerwa mu Rwanda ,ndetse ngo binashobotse iyi caguwa yazivana ku isoko ari ntawe babujije kuyicuruza nkuko Francois KANIMBA uyobora MINEACOM yabibwiye abanyamakuru.

Kuba abacuruzi bavuga ko batari kubona ku masoko imyenda ikorerwa mu Rwanda, iyi minisiteri ivuga ko gushyiraho inganda zihagije atari ikintu gihita kirangira vuba ariko go hari byinshi bimaze gukorwa kuburyo mu gihe cyavuba iyi myambaro izaba iboneka ku buryo buhagije ndetse abantu bakanabona akazi.

Mineacom ivuga ko ubusanzwe mu Rwanda haba aba tayeri (tailleurs) badoda imyenda ariko benshi ngo bakora mu buryo bwa gakondo.

Mu turere ngo hari gushyirwaho amahuriro akomeye y’abo batayeri ngo bahuzwe n’abafite ubumenyi mu gukora imyenda, bahugurwe banahabwe ibikoresho bafashe mu gukwirakwiza imyenda, iyi minisiteri ivuga ko yiteze mu gihe cyavuba iturutse ku nganda zo mu Rwanda .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kabebe - 17/11/2016 saa 11:24

mwitegure rubanda rugufi inzara izatumara bariya bashiraho ariyamategeko bahembwa zamilion ibyo ntacyo bibabwiye nusenga Yesu akazavuba akatuvana muriyimbi kuko ntacyiza tuzayibonamo kndi ukwimyaka izagenda yigira imbere niko bizarushaho kuba bibi.
Kanda hano umusubize

faaa - 17/11/2016 saa 00:00

nibazako rwose abadepite ari baringa kko abatutajye turababaye kd ubwo igihe cyo kwiyamamaza bazamanuka bushakira umugati ubu turo gutwara amafaranga mubihugu duturanye ukajye ukagura itwenda ukaza watugaraguye ukatumezaugeze hano ubwose iryo niryo terambere inzara itumara kko
Kanda hano umusubize

bibazo bikomeye - 16/11/2016 saa 20:05

Ndasaba imbabazi abayobozi batubabarira bagabanye imisoro kuko bakibwa bagiye kwambara ubusa muminsi ishize hari umuyobozi wagiye muntara yamanjyepfa mukarere kagisara yasanze go abana bambaye imyenda wagirago nuruhu kubera umwanda ubwose ko nayo bayibonaga ko iciwe baraza kwambara iki? Rero go ntiyaciwe go bogereye imisoro nonese bazayigura iki? Umuturage iyo yabonaga aho aca ishuro kumafaraga 800frw cg 700frw namwe nimumbarire ayo azasagura avuye kugasoko kumugoroba ese kibwa azambara iki koko? Ahaaaaa nyabuna bayobozi nimusubize amaso inyuma murebe uko mucyaro tubayeho Murakoze.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 16/11/2016 saa 14:16

Abantu bashyira mu gaciro bekwiye kwemera ko icyemezo cyo guca caguwa mu Rwanda cyari gikwiye rwose. Ariko uburyo buhutiyeho cyashyizwe mu bikorwa ni ubwo kunengwa kuko nta kuntu Leta ubundi ishinzwe kureba inyungu rusange yabyuka mu gitondo ikongera imisoro kariya kageni, mu gihe izi neza ko caguwa yari itunze abantu benshi, yambika benshi kandi ntacyo kuyisimbuza Leta yerekana. Byari kuba byiza iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa mu byiciro bitandukanye aho imisoro igenda izamurwa hakurikije aho inganda zikora imyenda zigeze zishyirwaho. Ikibazo gihari uyu munsi ni uko abakoze inyigo badashobora kwemera ko bibeshye maze ngo Leta isubire mu mishyikirano muri EAC kugira ngo imisoro igabanuke maze hajyeho gahunda nshya y'ukuntu izagenda yongerwa.
Kanda hano umusubize

Rwanyonga - 16/11/2016 saa 20:12

Ni ikibazo gikomereye abantu, gusa ntihagire uvuga cg utaka inzara. Ni ukwihesha agaciro.ntamuyobozi ukora ikosa.kdi ntanzara iri mu gihugu. Abaturage ntibasuhutse ahubwo baratembereye kuko banezerewe.kandi babyemerewe(minister). Ariko ubwo umunsi bazivugira?????
Kanda hano umusubize

Bagabo - 16/11/2016 saa 12:21

Ubuhubutsi.com : ibindi bihugu byo muri EAC bifite inganda z'imyenda ziruta izo mu Rwanda ariko ntibahise baca caguwa! Kubera iki? Buri wese yisubize!
Kanda hano umusubize

bazihire - 16/11/2016 saa 11:32

Kucyi baca ibitunga abantu ntabindi byokubisimbura bihari
Kanda hano umusubize

MUGISHA - 16/11/2016 saa 12:34

UMUGABOKUGISENYIBAMUFUNZEYATEMYEUMUHINIMWISHYAMBALYEYIBUK'IVANJILIVUGANGOUMUDUGUDUNIGUKUNANIRAUZAJEMUGUNDIYANSANZEMUBENDENIHWARIGUCURURIZACAGUWAYUGANDANIBIGOLIBOCYEREZAKUMUHANDANIYOHABAKAMPARA.
Kanda hano umusubize

Marie - 16/11/2016 saa 19:39

Subira mu ishuri kwiga kwandika kandi neza, bimaze iki ko ibyo wanditse bitumvikanye kandi bifata umuntu umwanya wo kumenya ibyo wanditse?! (igisharabiya!)
Kanda hano umusubize

Hrd - 16/11/2016 saa 22:10

wowe uzige kwandika ibidafatanye wamuswa we.
Kanda hano umusubize

Hrd - 16/11/2016 saa 22:10

wowe uzige kwandika ibidafatanye wamuswa we.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X