Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abacuruzi muri Quartier Mateus babangamiwe n’icyemezo cyo gukura ibicuruzwa ku mabaraza

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka Quartier Mateus baravuga ko batakiriye neza icyemezo cyo kubabuza gushyira ibicuruzwa byabo hanze ku mabaraza y’amazu bakoreramo.

Aba bacuruzi bemeza ko icyo cyemezo kizabashobora mu gihombo gikomeye,kuko ngo bizatuma abaguzi bagabanuka.

JPEG - 41.5 kb
Abacururiza ahameze hatyo barasabwa kuvana ibicuruzwa byabo imbere y’amabaraza

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagali ndetse no kubahiriza amabwiriza y’isuku.

Ibaruwa ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge bwandikiye abacururiza muri ako gace by’umwihariko ahazwi nka Quartier Mateus igararagamo ko tariki 24 Z’ukwezi kwa 11 ariwo munsi ntarengwa ku bacuruzi ngo babe batagishyira ibicuruzwa byabo ku mabaraza ari imbere y’amaduka.Iyo baruwa igaragaza ko umucuruzi utazakora ibyo iduka rye rizafungwa nta yandi mananiza.

By’umwihariko ngo abacuruza indabo,ngo nibo ahanini barebwa n’iki cyemezo.Aba barashinjwa guteza umwanda ku mihanda iri imbere y’amaduka yabo.Uyu mwanda ariko abawushinjwa nabo ntibawemera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko kuba abacuruzi bashyira ibicuruzwa byabo ku mabaraza y’amaduka yabo bifatwa nko gucururiza mu kajagali ku buryo ngo bishobora no guteza umutekano muke ari nabyo byatumye hafatwa icyo cyemezo.

Indi ngingo abacururizi bo mu karere ka Nyarugenge barebwa no gukura ibicuruzwa byabo ku mabaraza bagaragaza ngo ni uko nibura batahawe igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo n’ubwo batakishimiye ,ni ibintu ubuyobozi butemera kuko ngo bwaganiriye bihagije n’abo bacuruzi bakabagezaho n’imyanzuro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

emile k - 28/11/2016 saa 07:44

Ibi bintu ni umwanda binateza akajagari aho usanga ahantu hashyizwe ama pave ngo hagenderwe nabanyamaguru bahuzuza ibicuruzwa byabo abanyaguru ugasanga bibashyize mukaga ko kugendera mumuhanda. Ikindi gikwiye kurebwaho kubufatanye na police ni uburyo traffic jam iterwa nabaparika mumuhanda igahagarika transport rusange yakemurwa .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X