Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abacus Pharma yahamijwe icyaha cyo kugurisha ibinya bitujuje ubuziranenge bigateza ubumuga abarwayi

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije farumasi Abacus Pharma kugurisha ibinya ibitaro bya La Croix du sud bikaviramo abarwayi babitewe ubumuga. Iyi farumasi ikaba yategetswe guha indishyi abarwayi batanu batewe ibi binya bikabaviramo ubumuga budakira.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse farumasi Abacus Pharma Ltd guha indishyi abagizweho ingaruka n’umuti wo mu bwoko bw’ikinya utujuje ubuziranenge bahawe n’ivuriro La Croix du Sud mu mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko ba nyir’abarwayi bareze bavuga ko ubuzima bw’abarwayi babo bwakomeje kuba bubi nyuma yo kwibagisha byoroheje muri iri vuriro rifite icyicaro mu mujyi wa Kigali.

Abo iyi miti yagizeho ingaruka bavuze ko yabateye kugagara kwa zimwe mu ngingo no gutitira.

Byatumye baregera urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basaba indishyi ingana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda no gusubizwa ikiguzi batanze kuri ubu buvuzi.

Cyakora mu mwanzuro warwo, urukiko rwategetse farumasi yakomotsemo uyu muti guha abantu batanu bareze muri uru rubanza indishyi ingana na miliyoni 33.

Bose bari batangiye ikirego hamwe barega ibitaro La Croix du Sud byabahaye iyi miti. Byabaye ngombwa ko urukiko rutumizaho muri uru rubanza farumasi Abacus Pharma yaturutsemo iyi miti.

Abanyamategeko bavuze ko ikibazo cyazaga kuba icy’ibitaro iyo amakosa aza kuba ashingiye ku buryo iyi miti yatanzwemo, ariko ko byagaragaye ko imiti yatanzwe ariyo yari ifite ikibazo.

Mu kwiregura, umunyamategeko uhagarariye farumasi Abacus Pharma yavuze ko inenge itashyirwa gusa ku muti kuko izindi mpamvu zirimo ibikoresho byifashishijwe mu gutanga umuti ndetse n’aho watangiwe byagira uruhare mu byabaye.

Yongeyeho ko kwanzura ko umuti watanzwe ariwo kibazo bitaba aribyo. Cyakora ingingo yatanze ntizanyuze urukiko.

Cyakora uruhande rw’abareze ruvuga ko rutishimiye imikirize y’urubanza, ruvuga ko indishyi basabaga ingana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda yagabanijwe cyane ikagirwa miliyoni 33 ku barega uko ari batanu.

Umunyamategeko wabo yanavuze ko urukiko rutatangaje impamvu rwashingiyeho rugena indishyi ingana gutya.

Abarega bavuze ko bateganya kujuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

set - 1/07/2016 saa 12:03

ikibazo mbona si icya farumasi ahubwo bajye kureba abashinzwe gusuzuma ubuziranenge(quality control) y'imiti.
Kanda hano umusubize

kwibaza - 1/07/2016 saa 11:50

Eeeh!!! Ndahabutse ubundi ikibazo cyose ngize nirukiraga kuri biriya bitaro ubwo noneho ngiye kuhacika!!!gusa biragoye kuko biriya binya bishobora kuba bitaraguzwe na la Croix Du Sud gusa!! Ni agahomamunwa!!
Kanda hano umusubize

- 30/06/2016 saa 16:14

Mwihangane Mubagabanyirize Ibihano Kd Bajye Basuzuma Neza Imiti Yabo.Ni Hatari Kweli!!!!!!.
Kanda hano umusubize

Maman - 30/06/2016 saa 10:34

Ubwo bagitewe mu wuhe mwaka?ko nanjye nsigaye mfite ibibazo byo kugira ikinya cyane mukuguru nkanaribwa.Mutubwire pe.Ibi bitaro turabyemera gusa ubutaha bajye bagenzura imiti baguze.Nanjye niho mbyarira ninaho nivuriza nabana.
Kanda hano umusubize

FABIEN - 30/06/2016 saa 09:47

KO NGIZE UBWOBA UZI KO HARIYA ARIHO UMUGORE WANJYE ABYARIRA LA CROIX DU SUD NUKWITONDERA ZA PHARMACY KUKO URABONA KO BURIYA IKOSA RYARI GUSHYIRWA KU BAGANGA BAVUYE BARIYA BARWAYI KANDI ARI IKIBAZO CY'IMITI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X