Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abafaransa 22 bashyizwe mu majwi mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa mbere Leta y’u Rwanda yasohoye urutonde ruriho amazina 22 y’abasirikare b’u Bufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yasohoye urwo rutonde ruriho abahoze ari abasirikare b’u Bufaransa ndetse inagaragaza uruhare rwa buri wese muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abari kuri urwo rutonde ni: Gen.Jacques Lanxade, Gen. Christian Quesnot, Gen. Jean-Pierre Huchon, Lt Col. Michel Robardey , Col. Gilbert Canova, Col Grégoire De Saint Quentin, Colonel Dominique Delort, Col. Dominique Delort, Lt.Col Jean-Louis Nabias na Col Denis Roux.

Iyi raporo isohotse mu gihe u Bufaransa buherutse gutangaza ko bugiye gusubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.
U Bufaransa ngo buzakora iri perereza bushingiye ku buhamya buzatangwa na Gen Kayumba Nyamwasa, nyuma y’uko ryari ryasojwe mu mwaka wa 2014 kubera kubura ibimenyetso.

Dore urutonde rw’abo basirikare 11 n’uruhare bashinjwa muri Jenoside.

1) Lieutenant-colonel Michel ROBARDEY

Robardey yigishije ibikwa muri mudasobwa ry’abantu bagomba kwicwa.
Michel Robardey yageze mu Rwanda muri Nzeri 1990, ahava muri Mata 1994.

bukaba We n’itsinda yari ayoboye bashyizeho icyiswe "Fichier central" cyangwa se "CRIMINOLOGIE’, ubu ngo bwari uburyo bwo kubika amakuru yabafasha kuba bafite urutonde rw’amazina y’abantu bashakishwa cyangwa bagomba gushakishwa.

Robardey yayoboye ibikorwa by’iyicarubozo. Robardey kandi yashyigikiye ibyaha byakozwe n’ubuyobozi bwa Juvenal Habyarimana, Robardey ahakana jenoside ku buryo butihishira.

2) Colonel Gilbert Canovas

Gilbert Canovas yari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa (adjoint operationnel) akanaba umujyanama w’umugaba w’ingabo za jandarumeri z’u Rwanda. Arashinjwa kuba yaragize uruhare mw’ishyirwaho rya za bariyeri abasivile benshi biciweho.

3) Colonel Jacques Rosier

Jacques Rosier yabaye umuyobozi wa DAMI (Detachement d’ Assistance Militaire et
d’Instruction) hagati ya Kamena 1992 n’Ugushyingo 1992.

Interahamwe zatojwe n’abafaransa bari muri DAMI ngo ni zo zakoze Ubwicanyi bwabereye mu Bugesera mu ntangiriro za Werurwe 1992, n’ubwakorewe Abagogwe mu Ugushyingo 1992 no muri Mutarama 1993.

4) Capitaine Joubert Etienne

Yabaye umuyobozi wa DAM!, ishami ryiswe Panda, kuva tariki 23 Ukuboza 1992 kugera tariki 18 Gicurasi 1993. Etienne Joubert yagize uruhare mw’itozwa ry’Interahamwe mu nkambi ya gisirikare ya Gabiro. Ni we wari ukuriye iyo myitozo akanayiyobora nk’umuyobozi wa DAM!. Muri iyo nkambi ya Gabiro, Etienne Joubert n’abo yayoboraga, batozaga amatsinda atatu atandukanye: Abahutu b’abarundi, abasirikare b’u Rwanda n’Interahamwe.

5) Colonel Didier Tauzin

Yabaye umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Habyarimana kuva mu 1990 kugeza mu 1993, aba umuyobozi wa DAMI Panda na "Operation Chimere" (kuva tariki 22 Gashyantare kugeza 28 Werurwe 1993), nyuma aba komanda, mu gitowa"Turqouise Gikongoro". Yagize uruhare mu gikorwa cyo gutoza Interahamwe no kurwanya FPR mu 1993.

6) Colonel Rene Galinie

Yari ashinzwe gucunga umutekano akaba n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu Rwanda (Kanama 1988-Nyakanga 1991), Azi neza ubwicanyi bwakozwe n’ubutegetsi
bwa Habyarimana, yakomeje kubuhishira no kubuha ubufasha mu bikoresho.

7) Colonel Bernard Cussac

Yari ashinzwe umutekano akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutwererane muri ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda (Nyakanga 1991-Mata 1994). Yagize uruhare mw’ihatwa ry’ibibazon’itoteza ryakorerwaga imfungwa z’intambara za FPR n’iry’abasivili bitaga ibyitsobya FPR. Abenshi muri bo barishwe.

8) Lt Col. Jean-Jacques Maurin

Nk’uko abyivugira, yagize uruhare "mu gutegura ibikorwa by’intambara bya buri munsi no mu gufata ibyemezo" muri FAR. Maurin yanafatanyije kuyobora "operation Amaryllis" na koloneli Henri Poncet. Muri iyi "operation Amaryllis" abatutsi benshi barishwe abafaransa barebera nko ku kibuga cy’indege cya Kigali.

9) Commandant Gregoire de Saint Quentin

Niwe watoje abicanyi bo muri batayo para-commando anayobora ibikorwa byabereye i Kanombe ku mugoroba wo kw’itariki 06 Mata 1994.

10) Colonel Dominique Delort

Yashyizeho uburyo bwo kugenzura ibyangombwa mbere yo kwinjira muri
Kigali ku mihanda Ruhengeri/Kigali, Gitarama/Kigali na Rwamagana/Kigali.

Iri genzura rikomeye, ndetse hanashyirwaho za bariyeri, ryakorwaga kenshi k’ubufatanye na jandarumeriy’u Rwanda. Abasivili benshi barahagaritswe kubera ubwoko bwabo bamwe baburirwa irengerondetse baza no kwica. Koloneli Delort yarabyemeye imbere y’abadepite b’Ubufaransa mu 1998.

11) Lieutenant-colonel Jean-Louis Nabias

Tariki 03 Gicurasi 1992, yasimbuye koloneli Chollet ku buyobozi bwa DAMI PANDA. Akazi ke kari ako gutoza imitwe ya FAR, yibanze cyane cyane ku byo batari bafitemo ubushobozi buhagije nko gucengera ninjoro cyangwa se amayeri yo kuzenguruka.

12) Commander Grégoire De Saint Quentin

Umujyanama mu bya tekiniki w’Umuyobozi wa batayo y’abaparakomando, Majoro Aloys Ntabakuze akaba n’ushinzwe amahugurwa y’ingabo zirwanira mu kirere kuva muri Kanama 1992 kugeza ku wa 12 Mata 1994.
Yabaga i Kanombe mu Kigo cya Gisirikare akanayobora ubugenzuzi bw’indege. Ngo yahuguraga abicanyi bo muri batayo y’abaparakomando bagenzuraga ibyakozwe byose mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994.

13) Colonel Dominique Delort

Yayoboye Operationn Noroît muri Gashyantare-Werurwe 1993, anayobora DAMI mu Bigogwe na Mukamira aho bahuguriraga abasirikare n’Interahamwe.

Muri Gashyantare 1993, yatangije ibikorwa byo kugenzura amoko mu ndangamuntu ku binjira muri Kigali baturutse mu muhanda Ruhengeri-Kigali, Gitarama-Kigali na Rwamagana-Kigali.

Icyegeranyo cyakozwe na CNLG kivuga ko icyo gihe abasivili benshi bafunzwe hashingiwe ku moko, bamwe baburirwa irengero abandi baricwa.

Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko Col Dominique Delort yangishije abaturage RPF urunuka ngo ayigerekaho ibyaha byose byabaga byakozwe n’ingabo za Leta, FAR.

Nko muri Werurwe 1993, ngo ni we wategetse Lt Col. Michel Robardey gukusanyana ubushishozi amakuru ku bwicanyi bwose n’ibindi byaha byaba byarakozwe na RPF ngo kugira ngo bahangane na poropoganda yayo.”

14) Lieutenant Colonel Jean-Louis Nabias

Kuwa 3 Wrurwe 1992, yasimbuye Col Chollet wari uyoboye DAMI Panda. Akazi ke kari ako guhugura abasirikare ba FAR yibanze cyane aho bari bafite intege nke nko mu bitero by’ijoro no muri tekiniki z’udutero shuma.
Ayo mahugurwa yajyanishwaga n’ay’Interahamwe, ngo yakorerwaga mu kigo cya Gabiro n’icya Bigogwe.

15) Commander Denis Roux

Kuva mu Ugushyingo 1991 kugeza muri Gashyantare 1993, yari ayoboye abahugura abasirikare barinda Perezida wa Repubulika.

Iyo DAMI ngo yahuguye abarinda Habyarimana ndetse inahugura Interahamwe zagombaga kuyobora Jenoside.

Umwe muri abo batangaga ayo mahugurwa wari ukuriye iby’impapuro zita muri yombi abanyabyaha, Thierry Prungnaud, yarabyiyemereye anicuza ku wa 22 Mata 2005 mu Bufaransa.

Yagize ati “Ndabizi neza, Abafaransa batoje Interahamwe mu 1992. Byabaye inshuro nyinshi. Abarinda Perezida bijanditse mu bwicanyi bwinshi, cyane cyane hagati ya 1992 na 1994.”

16) Captain Paul Barril

Mu 1990, mbere y’uko RPF itera u Rwanda, Barril yari arimo kugenzura uko ingabo z’u Rwanda zikoresha umutungo (audit). Yahise yigira Umujyanama wa Perezida Habyarimana.

Muri Jenoside, Guverinoma yamuhaye ikiraka cyo gutoza abayobozi mu gisirikare nka kimwe mu gikorwa cya operation bari bise “Insecticide”, bivuze kurimbura abatutsi.

We ubwe yivugira ko yari mu Rwanda ku wa 7 Mata 1994, aho yerekanye kuri Televiziyo France 2 muri Kanama 1994 akuma yavugaga ko ari agasanduku k’umukara ka Falcon 50, indege Perezida Habyarimana yagendagamo.

Icyegeranyo cya CNLG kivuga ko ari mu bantu bahakana byimazeyo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni we kandi wasaga n’uyoboye iperereza ry’umunyamategeko Bruguiere.

17) General Jean-Claude LAFOURCADE

Uyu we yayoboye ingabo z’ubufaransa muri Zone Turquoise kuva ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 22 Kanama 1994.

Abasirikare b’Ubufaransa bari muri iyo zone bakaba bashinjwa kuba barahise bafatanya n’ abayobozi bari barimo kwijandika muri Jenoside.

Bigaragara mu buhamya by’abasirikare b’Abafaransa bwafashwe n’abanyamakuru mu gihe cya Turquoise, bugaragaza neza ko abasirikare bari bazi neza uwo bahigaga igihe biyemezaga gukorana n’abayobozi b’abicanyi.

CNLG itanga urugero rwa Captain Marin Gillier wabwiye umunyamakuru Christian Lecomte muri Nyakanga 1994 ati “Tuzi neza ko ba burugumesitiri na ba superefe b’aka gace ari bo ahanini barimo kwica abatusti cyangwa se bakaba ari bo bateguye ubu bwicanyi.

Dufite ibimenyetso bibigaragaza. Ariko ubu, ni bo bonyine baduha amakuru muri miliyoni n’igice y’abahutu bakuwe mu byabo bakaba baraje muri aka gace.”

18) Colonel Jacques Hogard

Abasirikare b'Abafaransa bagize uruhare rukomeye mu guhohotera abatutsi

Jacques Hogard we yayoboye Turquoise muri Cyangugu. CNLG ivuga yatumye abo yari ayoboye bica abatutsi, bafata abagore ku ngufu ndetse bakora n’irindi hohoterwa ryose rishingiye ku gitsina.

Muri Cyangugu, abasikare b’Abafaransa bashinjwa kuba barahaye interahamwe imbunda, kandi bakazishishikariza guhiga abatutsi bakabica.

Nk’ahitwa i Nyarushishi, mu nkambi y’abari bakuwe mu byabo na Jenoside yari irinzwe n’Abafaransa, Abatutsi baturutse ahandi bagerageje kuyinjiramo ariko bategwa n’interahamwe batarayinjiramo.

Naho abari mu nkambi imbere basohokagamo kubera inzara, na bo ngo bagahita bicwa n’Interahamwe kandi nyamara ngo zarabaga ziteganye n’abasirikare b’Abafaransa.

CNLG ivuga kandi ko n’umubare w’abagore bafatwaga ku ngufu n’abasirikare b’Abafaransa wari munini muri iyo nkambi y’i Cyangugu.

Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko nko muri Stade Kamarampaka, ho Interahamwe zinjiragamo zikazanira Abafaransa abakobwa bo gusambanya ku manywa y’ihangu.

19) Colonel Jacques Rosier

Muri Kamena 1994, Jacques ngo yagarutse mu Rwanda nk’Ushinzwe Ibikorwa byihariye muri Zone Turquoise kuva ku wa 30 Nyakanga 1994.

Nk’ubwicanyi bwakorewe mu Bisesero ngo byaturutse ku byemezo bye. Bivugwa ko yari muri Kibuye ku wa 26 Kamena 1994 aho yagenzuraga ingabo zabaga zoherejwe mu kazi na Lt Col Jean-Remy Duval bakundaga kwita Diego ndetse n’abasirikare be 35.

Aha ku Kibuye muri ETO ngo ni ho yashwishurije abantu ko atazigera atabara abarokotse Jenoside mu Bisesero nubwo yari afite amakuru ko bari buhite bicwa.

20) Col. Patrice Sartre

Patrice Sartre yayoboye Zone Turqouise ku Gikongoro kuva ku wa 5-16 Nyakanga 1994 no ku Kibuye kuva tariki 16 Nyakanga kugeza kuri 21 Kanama 1994.
Muri iki gihe, ibitero byinshi byagabwaga ku batutsi ngo byakurikiwe no gufata abagore ku ngufu n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Urugero CNLG itanga ni urw’i Rubengera aho abasirikare b’Abafaransa bayobowe na Sartre ngo bafatanyije n’abayobozi bo muri ako gace ku buryo bugaragara mu kwica abatutsi.

Ingabo z’Ubufaransa ngo zategetse ko abatutsi bari bahungiye mu ishuri i Rubengera bicwa.

21) Commander Marin Gillier

Marin Gillier we ngo yayoboraga ingabo z’Abafaransa zari zikambitse i Gishyita ku biro bya komini. Ngo yari yahawe amakuru ku wa 26 Kamena 1994 n’abanyamakuru b’abanyamahanga ko hari abatutsi bakiriho mu Bisesero kandi ko Interahamwe zitangiye kubica.

Icyo gihe ngo yajyanyeyo na mugenzi we Diego n’abasirikare yari ayoboye. Nyamara ariko ngo bahuye n’abari barokotse ubwicanyi mu Bisesero babatambukaho nta burinzi babahaye.

22) Lieutenant Colonel Eric De Stabenrath

Uyu yayoboye Turquoise ku Gikongoro kuva ku wa 16 Nyakanga kugeza ku wa 22 Kanama 1994. Bageze ku Gikongoro, Abasirikare b’Abafaransa bahise bumvikana n’ubuyobozi bwa gisirikare muri iyo perefegitura gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Mu Nkambi ya Murambi ku Gikongoro, Abasirikare b’Abafaransa bayirindaga bagatanga n’uburenganzira bwo kuyinjiramo babanzaga kubaza amoko abo bagiye kwakira.

Muri iyo nkambi, bahurijemo abacitse ku icumu rya Jenoside, abari ingabo za Habyarimana ndetse ’Interahamwe zari zirimo zica abatutsi.

Ibi ngo byatumye Interagamwe zikomeza ubwicanyi no mu nkambi mu gihe hari ahantu hagomba kuba hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Abanyamakuru b’abanyamahanga bari bahari muri Kanama 1994, basobanura ukuntu bameneshejwe muri iyo nkambi n’Interahamwe.

Ibyaha byiganjemo gufata abagore ku ngufu no kwica byari byinshi kandi nyamara mu maso y’uwo Eric De Stabenrath kuko hari no ku cyicaro gikuru cye.

Icyegeranyo cya CNLG gisoza kivuga ko ibimenyetso byatanzwe bigaragaza ko abasirikare bakuru b’Abafaransa n’abanyapolitiki bakoze ibyaha by’indengakamere mu Rwanda.

CNLG ikomeza ivuga ko kwinangira kurangiza anketi y’ubutabera no kwanga guhagarika gukurikirana abayobozi b’u Rwanda bahagaritse Jenoside, ari uburyo bwo guhishira uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG ikavuga ko bitumvikana ukuntu umwunganizi mu mategeko wa Kayumba Nyamwasa, Veronique Troung ari na we wunganira General Quesnot wafashishe cyane Leta yacuze umugambi wa Jenoside ikanawushyira mu bikorwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kanamugire - 2/11/2016 saa 15:05

Kuki Leta yacu itashyizeho impapuro zo ku bafata nkuko abazungu bazishyiriyeho intwari zacu zarokoye abatutsi?iriya ndege niyo ihora izana ibibazo.Ariko uwayihanuye yazakwireze agasaba imbabazi cg agakanirwa urumukwiriye ubundi induru duhoramo zikarangira.
Kanda hano umusubize

Tuyishime - 2/11/2016 saa 14:56

Ibi bimenyetso biramutse ari ukuri nta munyarwanda wakagombye kuba afungiye jenoside kuko bigaragara ko abafaransa aribo bayiteguye kakanayishyira no mu bikorwa.Ahubwo hakibazwa impamvu Leta yacu yaba itarabajyanye mu butabera bwa Arusha,Icc,imyaka ikaba ibaye igitero nta na kimwe kigeze gikorwa.Leta yacu yagombye kubazwa ubwo burangare kuko ntiwaba ufite ibimenyetso bingana kuriya ngo ubyicarane iyi myaka yose utabifitemo inyungu.Abacikacumu nitwe mukomeza gukina k'umubyimba.Ubu murabyandika mu binyamakuru gutya byongere bifate indi myaka 100 ntawongeye kubivuga.
Kanda hano umusubize

Miweto - 2/11/2016 saa 15:38

sha tuyishi....,nkurikije ibyo uvuze ntabwo wacitse ku icumu rya genoside yakorewe abatutsi.ahubwo niba utari umushinyaguzi uri mubagamije gupfobya genocide yakorewe abatutsi.nta warokotse jenoside utazi gutandukanya uruhare rw'abanyarwanda ubwabo muri jenoside n'urw'abanyamahanga barimo n'abo bafaransa.none uratinyuka ngo nta munyarwanda wakabaye afungiye gukora jenoside?ni uko twakumvise warize.
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 08:06

ikigaragara nuko abafaransa bafite ibyaha birengeje urugero, bagomba kwibwiriza bakaduha akayabo kama euro 595.000.000.000.000.000.000 nibanga turajya mu mihanda yose ya Kigali tuyifunge. kandi turashaka ko bagaragaza uwahanuye inde ya President kuko niwe nyirabayazana w'amahano yose yangwiriye u Rda
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 08:04

ikigaragara nuko abafaransa bafite ibyaha birengeje urugero, bagomba kwibwiriza bakaduha akayabo kama euro 595.000.000.000.000.000.000 nibanga turajya mu mihanda yose ya Kigali tuyifunge. kandi turashaka ko bagaragaza uwahanuye inde ya President kuko niwe nyirabayazana w'amahano yose yangwiriye u Rda
Kanda hano umusubize

ELIE - 2/11/2016 saa 11:26

abobantubakozeibyobintu mubashakishe muhane
Kanda hano umusubize

- 1/11/2016 saa 21:10

wewe uvuguko we sindakumva baraba ikosa wakoze ntavyokuvuga ngo abzungu ntibatsindwa.babaye umwana wimanaaa cnke .
Kanda hano umusubize

CNLG - 1/11/2016 saa 18:53

Mu bintu byose ikiri ngombwa ni ugukoresha ukuri ighe cyose. Rwose njye ntabwo ndi gushaka guhakana uruhare rwa France mu byatubayeho, gusa tugerageze dukoreshe ukuri. Ese koko ko mbona ibimenyetso bihagije, harabura iki ngo u Rwanda rube rwarega France? Ese haba hari impamvu yatuma tutarega France? Kabone n'ubwo twaba twifuza ko umubano wacu watera imbere ntibyabuza uwakoze icyaha cyane cyane icy'indengakamere kubihanirwa. Gusa mfite ubwoba ko hari byinshi bishingiye ku maranga mutima, kuko benshi barega France ibintu batahagararaho. Rwose mbabwije ukuli hari ibyo babavugaho byo muri zone turqoise, ntabwo rwose aba faransa bigeze bica abantu, kandi n'abarokokeye muri iriya zone hari benshi babikesha abo bafaransa. Kuba France yari fitanye umubano na Leta ya Habyarimana numva icyo kitaba ikibazo kuko buri Leta yose igira ibihugu ifatanya nabyo. Koko tutabeshye imyitozo ivugwa ngo yatanzwe n'ingabo z,aba faransa mwakwemeza gute ko iyo myitozo yari iyo kurimbura imbaga? Ni he umuntu yishwe mu buryo yigishijwe n'izo ngabo? Hari umu faransa mwigeze mubona yigisha abantu kwicisha umupanga, ubuhiri, amafuni nIbindi? Nimureke dutange ibimenyetso bifatika aliko bitagize aho bihuriye no guhimba.
Kanda hano umusubize

Miweto - 2/11/2016 saa 15:24

nonese wowe wiyita cnlg ko mbona ahubwo wagiye mu mwanya wabo ugahakana buri cyose baregwa?ngo ninde wishwe hakurikijwe uko abafaransa batoje uwamwishe?ubwose urabaza nde? ni uwishwe ngo akubwire uburyo yishwemo cg ni uwareberaga uko abatutsi bicwa?ubutaha ujye ureka kwigira umunyabwenge kuko nubwo wibwira ko nta wabonye ibyakorwaga witwaje ko ngo n'uwari ukiriho yari yihishe,menya ko uwububa abonwa n'uhagaze.
Kanda hano umusubize

- 1/11/2016 saa 12:53

BIRABABAJE KWICA ABO USHINZWEKURINDA N IKIBAZO
Kanda hano umusubize

Barris - 1/11/2016 saa 12:42

Banarwanda, umuzungu ntatsindwa naho bifata igihe urubanza ararutsinda, iriya ndege yarimwo Presida Habyarimana harimwo n' aba pilote ba bafaransa nico gituma uru rubanza barinda kuruca. Amategeko y'abazungu arakora, bari maso kuko hasize ubusima n' abene babo ba bafaransa.
Kanda hano umusubize

Mayugi - 1/11/2016 saa 14:23

Uwiyita Barris we! Abo bazungu bawe se urabasingiza ngo bigende bite? Hanyuma se ko wumva badatsindwa, bakoreye Abatutsi genocide ngo batsinde? Ubu se bwo bararwana niyo ndege ngo batsinde nde? Bararanjwa kandi baragahora batsindwa nyine.
Kanda hano umusubize

- 2/11/2016 saa 03:57

Turi Abana Babantu Twese Ibyo Bakwigira Uwiteka Arabareba Kandi Ahora Ahoze,Kandi Kugeza Ubu Nabo Ntibamerewe Neza.
Kanda hano umusubize

Miweto - 1/11/2016 saa 12:38

Hari n'ibindi byinshi CNLG itazi.bazanshake mbibabwire kuko abafaransa baza le 22/06/1994 nari ndi ahantu hegereye umuhanda kandi kuri uwo muhanda hari hari barrière yicirwagaho abatutsi umunsi k'uwundi.guhera itariki08/07/1994 kugeza 22/08/1994nabanye nabo haba muri N.T. KIBUYE,haba no mu nkambi ya NYARUSHISHI h'i CYANGUGU.Ibyakozwe n'abafaransa nabirebeshaga amaso yanjye si ibyo nabwiwe kandi nari mfite ubushobozi bwo kubifata mu mutwe kuko nari mukuru(24ans).baba abambaraga ingofero z'ubururu bwenda gusa n'umukara,abambara izitukura n'abambaraga iz'icyatsi kibisi bose imico yabo ndayizi.
Kanda hano umusubize

Kayi - 1/11/2016 saa 14:17

Miweto ubwo nga nawe uravuze birutwa no guceceka.
Kanda hano umusubize

gikwerere - 1/11/2016 saa 14:46

abazungu ntibatsindwa gute ubwo wabisobanura.bivugako utemera ko abafaransa bitsinzwe bidasubirwaho
Kanda hano umusubize

miweto - 1/11/2016 saa 18:37

kayi.. kubera ko mvuze ibyigondoye imihoro murarakara!biragaragara ko waba uri umwe mubari bagize amatsinda yiyitaga "ceceka"yari yaratuzengereje muri gacaca.ibyiza ni ugusubiza agatima impembero ugahinduka kandi nutihana leta izaguhana ndetse n'Imana izaguhane kuko ubwo udashaka kumva ukuri hari impamvu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X