Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abafite ubumuga bukomatanyije barasabwa kutigunga

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona basabwa kutigunga.

N’umunsi wizihirijwe mu karere ka Bugesera kuwa 23 Nzeri 2016, aho abafite ubumuga bwo kutabona no kuvuga baturutse hirya no hino mu gihugu.

Bakurikiraga ubutumwa butandukanye bwatanzwe hakoreshwaga amarenga yo mu ntoki, bisaba ko uyamukorera baba bari kumwe amukora mukiganza, bitandukanye n’amarenga y’ababona ariko batavuga.

Kuba batumva ntibanavuge ni inzitizi ikomeye cyane ku mibereho y’abo, Dogiteri Mukarwego Betty n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi , akaba ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona.

Agira ati “ biragoye kugirango abashe kuvuga icyo ashaka, kuko nk’iyo ashonje akora kunda noneho uwo babana akamenya ko ashonje maze akamuha icyo kurya”.

Dogiteri Mukarwego Betty avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona no kuvuga kuri ubu barimo kubigisha amarenga aho uyakoresha agenda amukora mu kiganza, bityo bakarushaho kumvikana nabo babana.

Rusiha Gaston intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ihagarariye abafite ubumuga avuga ko no mu Rwanda ubushake buhari bwo kwita ku bafite ubumuga mu byiciro byose

Ati “ ubushake bwongeye gushimangirwa mu itegeko nshinga aho leta ifite inshingano zo gushyiraho gahunda zihariye z’abantu bafite ubumuga . Nabo bashobora gutera imbere batarindiriye gusa gufashwa”.

Hakizimana Vedaste waruhagarariye ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko kugeza ubu umubare nyawo w’abafite ubumuga bwo kutabona no kumva utazwi.

“mu ibarura ry’abafite ubumuga ryakozwe umwaka ushize twabaze abafite ubumuga bukomatanye 4869 mu gihugu hose, birakwiye ko abatabona ntibavuge bamenyekana bagashyirirwaho ingamba zihariye zibafasha kwifasha”.

Mu buhamya bwatanzwe n’itsinda ry’abatabona ntibanavuge baturutse mu gihugu cya Suede, itsinda ry’abantu icyenda, basobanuye ko bavukanye ubwo bumuga , imiryango yabo ibitaho bariga baraminuza , babona n’akazi.

Cypridion Habimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ISIBOYINTORE - 26/09/2016 saa 13:26

Iki cyemezo ni cyiza, kuko bari baratereranywe rwose. Ahubwo se ubwo Leta yanashatse ukuntu ifasha Abaturage bose kumenya amarenga.
Kanda hano umusubize

MBORO Kante - 26/09/2016 saa 12:14

Kuba leta y'u Rwanda yarafashe icyemezo cyo kwizihiza uyu munsi ni igikorwa cy'inyamibwa, kandi bashakishwe bamenyekane aho bari hose kugira ngo bajye bitabwaho by'umwihariko.
Kanda hano umusubize

Thiago KURUTUBA - 26/09/2016 saa 12:11

Birakwiye ko Abafite ubumuga bitabwaho, kuko ni Abantu nk'abandi kandi ntibahohoterwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X