Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije barasaba abanyarwanda kubaha agaciro


Abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije barasaba abanyarwanda kubaha agaciro kuko ngo nabo ari abantu nk’abandi kandi ngo barashoboye.

Abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije nubwo ngo bagerageza kwitabwaho ariko ngo haracyari zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zirimo kuba hari abumva badashoboye nk’abandi.

PNG - 523.1 kb
Abafite ubumuga nk’ubu bakwiye guhabwa agaciro kuko nabo barashoboye

Honorine, umwe mu bafite ubu bumuga, avuga ko ikindi asangA kikigora abafite ubugufi bukabije ari uko iyo bagiye kwaka service za banki cyangwa kwa muganga bakunda gutinda kuzibona bitewe n’uko abazitanga baba batabasha kubabona kuko ari bagufi cyane.

BUNTUBWIMANA Marie Appoline, umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People) avuga ko nubwo uyu muryango ubafasha kwiyakira no kububakamo ubushobozi kuko hari bamwe bakigaragara nk’abitinya ariko ngo umuryango nyarwanda ukwiye kumva ko ubugufi bwabo ntaho buhuriye n’imitekerereze yabo.

Uyu muryango urateganya kuzafatanya n’abafatanyabikorwa bawo bagasobanurira ababyeyi ko kugira ubugufi bukabije bitagomba kuba intandaro yo kwimwa uburenganzira bwo kwiga no guhezwa mu mirimo runaka.

Umuryango nyarwanda w’abafite ubugufi bukabije; ubu ugizwe n’abantu 25 barimo abahungu 10 n’abakobwa 15, muri bo harimo abize n’abataragize ayo mahirwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MAMY - 27/10/2016 saa 12:43

BARASHOBOYE ,NJYE NDABEMERA CYANE.COURAGE AND BE BLESSED
Kanda hano umusubize

MAMY - 27/10/2016 saa 12:42

BARASHOBOYE ,NJYE NDABEMERA CYANE.COURAGE AND BE BLESSED
Kanda hano umusubize

Ismael - 27/10/2016 saa 11:12

little people ntibibaho, kuko there is no little people. babita dwarf people. byari kuba Rwanda Union of Dwarves. Abanyarwanda basigaye bihimbira icyongereza neza neza. Rwanda Union of Little People koko, ubu se ababibona bagira ngo ni association y'abana se, ibibondo se, bagira ngo ni iki koko? Ndumiwe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X