Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abagize itsinda ry’amavugurura muri AU baganiriye na Perezida Kagame (Amwe mu mafoto)

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yahuye n’abagize akanama ngishwanama gashinzwe gutegura amavugurura mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) maze baganira ku bijyanye n’aya mavugurura.

Ni mu nama yateraniye I Kigali kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame akaba ariwe uyiyobora.

JPEG - 108.3 kb
Perezida Kagame niwe wari uyoboye iyi nama

Iyi nama yitabiriwe n’abagize itsinda Perezida Kagame yatoranyije rizamufasha gukora amavugurura muri uyu muryango nkuko yari yabisabwe n’inama ya AU yateraniye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.

Abagize iri tsinda bahuye bwa mbere na Perezida Kagame kugirango baganire ku mpinduka zikenewe mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.

Iri tsinda ry’intiti zirimo gutegura amavugurura y’uyu muryango ririmo umunyarwanda Dr.Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Acha Leke, Umuhanga mu bukungu wanditse raporo yamamaye izwi nka ‘Lions on the move’ , akaba umufatanyabikorwa Mukuru w’Ikigo McKinsey & Co, na Tito Mboweni, wahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo.

Harimo kandi Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa ndetse n’Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes w’imyaka 56 wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.

Abagore bari muri iri tsinda ni Cristina Duarte, wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert, akaba ari no mu bagize inama y’Abaguverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Isi.

Barimo kandi Mariam Mahamat Nour, Minisitiri w’Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad, Ndetse na Vera Songwe, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati na Amina J. Mohammed wabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi.

Uretse aba bagize iri tsinda, iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Dr Nkosazana Dlamini Zuma, umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Dore amwe mu mafoto

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mukunzi - 1/11/2016 saa 22:43

HE President of Rwanda yiyambaje abahanga babishoboye. Ese ingingo z' ingezi bazigaho ndatekereza ko hataburamo KWIGIRA KW' Africa. amahanga yari atugeze habi, no kudufatira ibyemezo (kudutekerereza), ibyo rero turi kubirenga njye niko mbibona
Kanda hano umusubize

ndayambaje - 1/11/2016 saa 10:35

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ndamwemera akora neza rwose kandi akorana ubushishozi n'ubuhanga, njyewe ndakwikundira rwose Imana Izakomeze Iguhe kurama.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X