Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abagore 2 bakuyemo inda umunsi umwe kubera kurangaranwa n’abaganga

Abagore ba biri umwe utuye mu murenge wa Remera n’undi utuye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma baherutse gukuramo inda umunsi umwe ku karubanda bamaze kugera ku bitaro bikuru bya Kibungo, bitewe n’uburangare bw’abaganga bagombaga ku bitaho.

Amakuru aturuka ku bitaro bikuru bya Kibungo agera ku mirasire.com aravuga abagore babiri umwe uturuka mu murenge wa Zaza n’undi uturuka mu murenge wa Remera bakuyemo inda umunsi umwe mu masaha atandukanye kandi bamaze kugera ku bitaro bikuru bya Kibungo ariko bakaza kurangaranwa n’abaganga bagombaga kubakurikirana.

JPEG - 153.3 kb
Dr Namanya William Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibungo

Umwe muri abo bagore wari wahawe Transifert aturutse ku kigo nderabuzima cya ZAZA.

Yageze ku bitaro bikuru bya Kibungo afite ikibazo cyo kuribwa munda , ariko Ahageze yakomeje kurangaranwa n’abaganga biza kugeraho ahita akuramo inda akokanya aho yari yicaye ku ntebe, icyabaye nk’igitangaza n’uko hari n’undi mugore nawe wari waje utwite aturutse mu murenge wa Remera nawe agahita akuramo inda mu masaha make nyuma y’uwo mugore wambere kubera kurangaranwa n’abaganga.

Byahise biba nk’amayobera kubona abantu babiri batandukanye bakuramo inda kubera kurangaranwa n’abaganga.

Bikimara kuba abaturage barahuruye kuza kureba ibyo bibaye ku bitaro bikuru, dore ko amakuru yahise acicikana kuri terefone avugako hari abagore bakuyehomo inda kubera kurangaranwa n’abaganga, ibyo byabaye mu masaha ya mugitondo.

Umwe mu baturage wari uhibereye nawe yaje kwivuza yabwiye umunyamakuru w’imirasire.com ko batunguwe no kubona abantu babiri bose bakuramo inda umunsi umwe mu masaaha atandukanye kubera kurangaranwa n’abaganga.

Yagize ati” abo bagore bakomeje gutaka bavugako baribwa munda, ariko babwira muganga akababwirako bagomba gutegeraza ko baribuze kubavura."

Nyuma yaho haciyeho umwanya abaganga twagiye kubona tubona umwe muri babagore akuyemo inda aho yari yicaye, ibyo bimaze kuba nibwo abaganga bahise baza batwara wamugore mu cyumba batangira kumwitaho.

Haciyeho akanya twabonye n’undi mugore nawe bigendekeye gutyo kandi nawe yari yakomeje gutaka ko munda hamumereye nabi, byatubareye urujijo n’igitangaza kubona abantu babiri umunsi umwe bahura n’ikibazo nkicyo gishobora no guhitana ubuzima bwabo kandi bikaba banageze kwa muganga ariho bakaboneye ubutabazi.

Imirasire imaze kumva ibivugwa n’abaturage yashatse ku menya niba ayo makuru ari impamo niko kubaza umuyobozi w’ibyo bitaro bikuru Doctor Namanya William maze ahakana ayo makuru avuga ko ari ibihuha.

Doctor William Namanya yagize ati” umuntu agomba kumenya niba bari baje kwisuzumisha cyangwa kwivuza, niba bari baje kwi suzumisha byaba ataribyo, nanone baramutse bari baje kwivuza nabyo ntibyashoboka kuko ku bitaro dufite abaganga bahora biteguye kwakira abarwayi bose babagana bakabakurikirana kuko biba biri munshingano z’abaganga, bityo ayo makuru ntabwo ariyo kuko iyo biba mba narabimenye muri raporo."

Ikindi nuko iyo haje umugore utwite tubanza kumwitaho mbere y’abandi kuko kiba ari kibazo cy’umwihariko, bityo ayo makuru ntabwo ari ukuri.

Doctor William yabaye nkaho yivuguruza mu mvugo ye kuko yavuzeko niyo byaba byarabaye byaba byaratewe nuko abo bagore baraje kwa mu ganga batinze ibyo bigafatwa nk’uburangare kuri bo aho kwitirirwa abaganga.

Mukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka 2016 nibwo nanone havuzwe urupfu rw’umwana w’umubyeyi witwa Uwayezu Gaudence nawe yavuzeko batakiriwe neza kuko abaforomu batinze kwakira uwo mubyeyi.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lala - 2/12/2016 saa 10:37

Hhhh wowe witwa Karisa uvuga ngo umunyamakuru arashaka gusebya sibyo umunyamakuru agomba gutangaza inkuru zose zifitiye inyungu abanyagihugu yaba inkuru zishima,zinenga kuko byose biba bigamije kubaka igihugu ntabwo bazajya bakora uko bishakiye ngo babure kuvuga ibyobakora kuko itangaza makuru ni ijisho ry'umuturage keretse niba uvuga ko inkuru yatangajwe ari ibinyoma? naho rwose munyamakuru komeza ukore rwose inkuru byumwihariko ibitagenda neza kugirango bimenywe bikosorwe ubuzima bwabaturage bwe gukomeza gufatwa ukobishakiye kandi Presida wacu Paul Kagame ntako aba atagize ngo ubuzima bwacu bwitabweho .
Kanda hano umusubize

ndanyuzwe alexis - 2/12/2016 saa 09:59

ibyo bireze nirubavu nuko byimereye umugore utwite kugaruka iwe atagize icyabera kwamuganga(atarangaranwe ninkinzozi) ahaubwo ministeri yubuzima nitabare naho ubundi abagore barajya babyarira murugo
Kanda hano umusubize

lala - 2/12/2016 saa 09:00

Ibi bitaro a.bakozi babyo bakwiye kujyanwa mw'itorero ry'lgihugu bakigishwa indanga gaciro yo kwakirana yombi aba bagana
Kanda hano umusubize

lala - 2/12/2016 saa 08:58

Ibinoneho ni agahoma munwa imikorere y'ibitaro bya kibungo igomba kuvugururwa rwose Minisante dutabare abarwayi barabarangarana cyane !kandi muri ibi bitaro byabaye umuco haba abaganga bavuga nabi cyane ,Minisante mwakoze byinshi byiza ni mukosore nibi bitaro byabaye iciro ry'umugani
Kanda hano umusubize

Kamina - 2/12/2016 saa 05:12

Dr. rwose urimo kwinyuramo mu bisubizo utanga bigatuma turushaho kugucishamo ijisho. Ibyabaye byose byabereye ku bitaro abo babyeyi bahageze tutitaye aho baciye ; niba baranayobye nabyo cyaba ari ikibazo cya customer care mbi mu bitaro kandi nabyo birakureba nk'umuyobozi.
Kanda hano umusubize

Didi - 1/12/2016 saa 21:37

Njye mpora mvuga ko uriya Muyobozi wa biriya bitaro yavanze ubucuruzi yiberamo mu bitaro n'amasoko n'inyota yo kwibera muri Politique, aho ahora ahanganye, ashaka kuyobora akarere. Nta mwanya afite wo gukurikirana ibitaro mu by'ukuri. Abahagera kenshi muzambwire inshuro aba ahari, n'iyo ahari aba yateje umwiryane. Yigira umuntu uteye ubwoba ushaka ko abantu bose bamutinya. Ikindi yarangiza akagira technics cyane mu itangazamakuru. Kibungo Hospital tjrs mu majwi. Ubu koko ntimubona ko hari ikibazo kd gishingiye ku miyoborere?
Kanda hano umusubize

Kalisa - 1/12/2016 saa 20:49

Wa munyamakuru we nawe wagira ngo ufitanye isinde n' ibi bitaro! Nawe se umunsi umwe inkuru zisa kandi wagira ngo zigamije kubisebya!
Kanda hano umusubize

larifa - 1/12/2016 saa 20:12

Imikorere y 'ibitaro bya kibungo iragayitse kandi irababaje cyane Minisante nidutabare rwose kuko basanzwe bakiranabi abarwayi kandi rwose birakabije cyane
Kanda hano umusubize

bb - 1/12/2016 saa 19:08

Hhh ariko ababaganga baragowe ubuse uyumunyamakuru yagiye kuvura konunva ashaka guharabika abaganga cyane
Kanda hano umusubize

Muganga - 1/12/2016 saa 19:07

Umuntu wese ukuvura ugakira aba ari Muganga ariko bagira inzego zitandukanye.Hari Muganga wo mu rwego rw,umuforomo n"uwo mu rwego rwa Docteur.Tutibagiwe na Muganga Gakondo.Sibyo se Kalinija?
Kanda hano umusubize

- 1/12/2016 saa 18:11

Umubyeyi muzima udafite umwana kdi amukeneye cyane yampamagara kuri cg 0722102569 tugapanga. agomba kuba ari umumama mwiza.
Kanda hano umusubize

Nkusi - 1/12/2016 saa 17:44

Ariko abanyamakuru bo mu Rwand muzaba abanyamwuga ryari koko, ikindi ntimukand ababagaya kandi mwe mushimishwa nokugaya abandi, gukuramo inda biri uburyo bwinshi, kuburyo rwose uwo bibayeho ari kwamuganga yenda tuvuge ko ahamaze isaha bamurangaranye nubundi ntacyayibuza kuvamo, nsigikiye ko abaganga barangarana aba bagana ariko namwe mwikumvisha abaturage ko inda zakuwemo nokurangara, mujye mwegera abacuti banyu baba ganga mugihe mushaka gukora inkuru kubijyanye nokwamuganga! Ubushize mwanditse ko ngo umwana bamukatiye munda arapfa, ibi ntibyashoboka rwose, yenda akuma kabaga kamukoraho ariko ntabwo kamena umutwe kuburyo apfa, kereka babagisha ishoka.
Kanda hano umusubize

DIEUG - 1/12/2016 saa 17:11

EEE BURYABARACUMUGANI NGWIGARARYUNDI RIRYOHERUMUSUMANI SAHOGUSA KWISI NIHAKIVYOBITABAPE
Kanda hano umusubize

Kagabo alfred - 1/12/2016 saa 16:21

Ibyo bireze muri iyi minsi ariko kuwa mbere natabaye umuvandimwe I nyamata hano hafi rwose ya kigali,umudamu yararangaranywe kugeza abyaye umwana wapfuye kandi yarahageze kuwa Gatandatu ni mugoroba ari kunda, bamubyaza mu ijoro rishyira kuwa mbere saa saba z'ijoro. Nabajije abari bahari bambwira ko ahubwo twakagombye gushimira Imana kuko n'ababyeyi barahagwa, muri centre de sante y'inyamata mu mujyi neza neza,nashatse kurega, abari baraho bati shima Imana ahubwo kuko twari gushyingura abantu 2
Kanda hano umusubize

Kagabo alfred - 1/12/2016 saa 16:17

Ibyo bireze muri iyi minsi ariko kuwa mbere natabaye umuvandimwe I nyamata hano hafi rwose ya kigali,umudamu yararangaranywe kugeza abyaye umwana wapfuye kandi yarahageze kuwa Gatandatu ni mugoroba ari kunda, bamubyaza mu ijoro rishyira kuwa mbere saa saba z'ijoro. Nabajije abari bahari bambwira ko ahubwo twakagombye gushimira Imana kuko n'ababyeyi barahagwa, muri centre de sante y'inyamata mu mujyi neza neza,nashatse kurega, abari baraho bati shima Imana ahubwo kuko twari gushyingura abantu 2
Kanda hano umusubize

uwayo - 1/12/2016 saa 15:58

ariko ndumva mwibasiye ibyo bitaro aho Muhanga yivuguruza nihe ko ahubwo ari kubabwira ibishoboka(hypothesis), naho kuba umuntu yakuramo inda si igitangaza kuko ivamo hari impamvu yindi kandi ntiyasubizwamo na muganga muganda icyo akora ni ukugufasha kubyara neza ariko iyo ishaka kuvamo idashyitse biragoye kuyisubiramo erega mukwiriye kumenya amabanga Imana yaduhishe niyo soko y'ubuzima njye nzi abaganga inda zivamo ubwose baba biyanze kandi mu nkuru ntimuvuga ko bamurangaranye bibereye mu bindi bitabazanye rero niba batamugezeho ako kanya wenda bari kubaga cg kubyaza undi mwunva byagenda biye Urundi rugero ko mu bitaro habaho aho kubagira habiri ubu abagore bashatse kubagwa ari batatu mwibwirako hatabura aho kubabagira ndetse n'abo kubabaga
Kanda hano umusubize

dada - 1/12/2016 saa 15:58

ariko sigusa ko ibi bitaro mwabyibasiye ra?
Kanda hano umusubize

uwayo - 1/12/2016 saa 15:56

ariko ndumva mwibasiye ibyo bitaro aho Muhanga yivuguruza nihe ko ahubwo ari kubabwira ibishoboka(hypothesis), naho kuba umuntu yakuramo inda si igitangaza kuko ivamo hari impamvu yindi kandi ntiyasubizwamo na muganga muganda icyo akora ni ukugufasha kubyara neza ariko iyo ishaka kuvamo idashyitse biragoye kuyisubiramo erega mukwiriye kumenya amabanga Imana yaduhishe niyo soko y'ubuzima njye nzi abaganga inda zivamo ubwose baba biyanze
Kanda hano umusubize

amani - 1/12/2016 saa 13:56

ikindi n'uko MINISANTE ITAKAGOMBYE KUREKA BA Directors IMYAKA N'IMYAKA KU BITARO BIMWE KUKO ABABANGAMIWE BABURA UBWINYAGAMBURIRO BITYO BAGAHORA BABANGAMIWE NDETSE UMUYOBOZI BIKAMUVIRAMO KWANGWA N'ABO AYOBORA BITEWE NO KUMURAMBIRWA. IBI BIJYE BIBA MURI MINISANTE BAHINDURE ABA DIECTORS NA BA TITULAIRE NK'UKO MINALOC IBIGENZA MU MIRENGE.
Kanda hano umusubize

amani - 1/12/2016 saa 13:52

ariko narumiwe! uyu nawe Dr uyobora njye numva afitanye ibibazo n'abayobora! urumva ngo barangaranye abarwayi! ubundi ati: ababyeyi baje kwivuza bakerewe? niryari umubyeyi utwite akererwa ku bitaro? ntabwo bibaho! aba babyeyi biyambaze ubutabera hagendewe cyane igihe Transfert yatangiwe n'igihe bakiriwe n'ibyabaye hagati byose! cyangwa bahindure umuyobozi birashoboka ko batamwiyumvamo bityo bagakora nabi.
Kanda hano umusubize

Kalinijabo - 1/12/2016 saa 11:46

Ariko njya nibaza, umuforomo n'umuganga bataniye he? Nk'ubu ndimo ndibaza niba uwo muvuga ari umuforomo cg Umuganga. Mumfashe mbyumve. Murakoze
Kanda hano umusubize

ineza jacky - 1/12/2016 saa 14:52

Umuganga aba ari Docteur
Kanda hano umusubize

haba - 1/12/2016 saa 15:09

bose baravura kandi bitwa abaganga. bashobora gukora isuzuma, bakanatanga imiti. usibye n abaforomo, umujyanama w ubuzima ushatse wamwita muganga, kimwe nuko uvuza ibyatsi nawe yakwitwa muganga.
Kanda hano umusubize

emile - 1/12/2016 saa 17:45

birakwiye ko abagaga barya baha sirivise nziza ababagana iyobitabayibyo abarwayi barushaho kuremba.
Kanda hano umusubize

emile - 1/12/2016 saa 17:45

birakwiye ko abagaga barya baha sirivise nziza ababagana iyobitabayibyo abarwayi barushaho kuremba.
Kanda hano umusubize

RWANDANZIZA.OSCAR - 1/12/2016 saa 19:52

KUKISE ABOBAGANGA BUMVISHIJE ATAKANIBAREBE ICYO ABAYE cg NGOBAMUBAZE ICYO ABAYE?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X