Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abagore b’abakuru b’ibihugu by’Afurika ngo sida igomba kuranduka burundu mu 2030

Abagize ihuriro ry’abadamu bashakanye n’abakuru b’ibihugu muri Afurika rigamije kurwanya icyorezo cya SIDA (OAFLA) baravuga ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo mu mwaka wa 2030 ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buzabe bwaranduwe cyane cyane ku ngimbi n’abangavu.

Ibi babitangarije i Kigali mu nteko rusange ya 17 y’iri huriro yari ifite insanganyamatsiko yibanda ku gukangurira urubyiruko ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo.

Ibiganirino byibanze ku kurebera hamwe uko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwakumirwa mu ngimbi n’abangavu, gusobanukirwa neza ubuzima bw’imyororokere, gukumira gushyingira abana bato ndetse n’ibyagezweho mu gukangurira urubyiruko kwita ku buzima bwabo.

Madame wa Perezida wa repubulika Jeannette Kagame avuga ko gahunda zinyuranye u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya icyorezo cya SIDA zatanze umusaruro: “Hagabanijwe 50 % by’ubwandu bwa VIH kuva mu mwaka w’1994, mu myaka 10 ishize hagabanijwe imfu ziturutse kuri SIDA ku kigero cya 78 % ndetse n’abagore bipimisha batwite bageze kuri 90 % ndetse no guha imiti igabanya ubukana ku buntu ku basanze baranduye ndetse no ku bana bari munsi y’imyaka itanu.

Mu myaka yashize guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhashya iki cyorezo hajyaho ingamba zireba inzego zose mu muryango nyarwanda harimo no kwigisha ndetse n’abajyanama b’ubuzima.

JPEG - 120.9 kb
Abagore bagize ihuriro rya OAFLA mu nama yabo

Madame wa prezida wa Kenya Margret KENYATTA wari uhagarariye Madamu wa perezida wa Ghana usanzwe uyobora iri huriro, we yavuze ko hifuzwa kurandura icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo bitarenze mu mwaka wa 2030: “…Twanumvise gahunda y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yatowe kugirango ishyire imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo twiyemeje ku kurangiza SIDA, igituntu na malaria muri Afurika mu mwaka wa 2030. Uyu munsi turishimira insanganyamatsiko y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, umwaka w’uburenganzira bwa muntu bureba ahanini uburenganzira bw’umugore aho iyi inteko rusange yabikoze ubuvugizi.

Iri riritegura muri uyu mwaka kwizihiza isabukuru y’imyaka 15. Muri uyu mwaka kandi bakaba barashyigikiye ibikorwa by’icyumweru cy’urukingo muri Afurika, gufasha ingimbi n’abangavu kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse mu muryango w’abibumbye biyemeza ko mu mwaka wa 2020, miliyoni 30 z’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA bigomba kuba bitabawaho bahabwa ubuvuzi n’imiti uko bikwiye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X