Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Abahesha b’inkiko mu Rwanda bongeye kwihanangirizwa

Minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda (MINIJUST) yasabye abahesha b’inkiko bashya, ab’umwuga n’abatari ab’umwuga, kutitwaza inshingano z’imirimo basanzwe bakora ngo bibe impamvu zo gutinda kurangiza imanza, gusiragiza abaturage, cyangwa kubaka umuco wa ruswa.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 21 Kamena mu muhango wo kurahiza abahesha b’inkiko bashya 81.

Uyu mubare watumye abakora aka kazi mu gihugu by’umwuga bagera kuri 301 n’abatari ab’umwuga 2630.

Ugendeye ku bwinshi bwabo watekereza ko nta manza zitarangije zakabaye zikivugwa, ariko minisiteri y’ubutabera yerekana ko zihari kandi ko iki ari ikibazo kibangamiye ihame ry’ubutabera mu gihugu.

JPEG - 122.9 kb
Abahesha b’inkiko bongeye kwihanangirizwa

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko iki kibazo gishingiye ku kuba hari abahesha b’inkiko bakigendera ku marangamutima cyangwa bakitwaza izindi nshingano bagamije gusaba abaturage ruswa.

Yagize ati: “Nta kazi karemera gusumba kujya guhesha umuntu ibye yaharaniye akabona binyuze mu mategeko. Niba mugomba guhitamo mu bikorwa bibiri muzabanze guhitamo icyo kurangiza urubanza.”

Yongeyeho ati:”Niba bazakwanga kuko warangije urubanza rwaciwe binyuze mu mategeko uzabareke bakwange. Wahitamo gukundwa n’abatsinzwe imanza bakinangira bakanga ko zirangizwa, urukundo rw’abo hari aho rukuganisha. Ni rwo se ruteza imbere gahunda z’igihugu muba mushyira mu bikorwa ku mirenge no ku tugari.”

Minisiteri y’ubutabera itangaza ko yizeye kuri aba bahesha b’inkiko bashya gufasha guhindura imikorere.

Ku ruhande rw’abarahiriye inshingano nshya zo kuba abahesha b’inkiko, bavuga ko gutinda kurangizwa kw’imanza guterwa ahanini no kwinangira kwa bamwe mu baturage.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X